Yanditswe na Arnold Gakuba

Guverinoma y’u Rwanda yemeye icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyo guha ubuhungiro bw’agateganyo abanya Afganistan bahunze igihugu cyabo nyuma y’uko Abatalibani bafashe ubutegetsi. Ibi byatangajwe mu butumwa bubabaje bwo gutabariza bwatanzwe nAmerika ku nshuti zabwo bikozwe na Stéphane Dujarric, n’Umuvugizi wUmunyamabanga Mukuru wUmuryango wAbibumbye, Antonio Guteress. Aba bantu bari mu kaga bityo bakaba bakeneye kugirirwa impuhwe! 

Usibye u Rwanda, ibihugu birenga mirongo itatu (30) ku isi byakiriye ubu butumwa bwo gutabariza kubera uko kwigarurira Afuganisitani kw’Abatalibani ko ku ya 15 Kanama 2021, byateje ibyago byinshi bikeneye ubutabazi, iyo turebye amashusho ateye ubwoba yabaturage bahunze kandi imidugararo ishobora kumena amaraso menshi.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo gusa yavuze ko “u Rwanda rwabanje kwakira icyifuzo cy’Amerika“. Ariko yongeyeho ko andi makuru azashyirwa ahagaragara nyuma yimishyikirano yimpande zombi. 

Kuri uyu wa 21 Kanama 2021, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe zAmerika Antony Blinken yagejeje ku rutonde rwibihugu 13 byemeye guha ubuhungiro bwagateganyo abanya Afghanistan bimuwe batujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo babe muri Amerika. Kuri uru rutonde hiyongereyeho ibindi bihugu 12 birimo u Rwanda na Uganda byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Iyimurwa ryAbanyamerika 15.000 nabafatanyabikorwa barenga 60.000 bo muri Afuganisitani ryatumye ingabo zAbanyamerika zishinga ibirindiro muri kariya karere ariko na none byateye ikibazo gikomeye cyibikoresho muri Amerika, yakusanyije indege za rutura zirenga 18 za gisirikare. Kwimuka biragoye kandi hari ibyago byinshi byo gutakaza abantu kuko bitagomba kurenga ku ya 31 Kanama 2021 ariko na none ibintu birarushaho kuba bibi cyane. 

Hagati aho, ikibuga cyindege cya Kabul, aho aba bahunze bateraniye, kirinzwe nAbanyamerika, Abadage ningabo zidasanzwe zAbongereza, n’ubwo igihe icyo ari cyo cyose, uwo umutekano ushobora kwibasirwa nAbatalibani, bafite umujinya udasanzwe wo kurwanya Abanyamerika babirukanye ku butegetsi mu imyaka 20 ishize.

Twabibutsa ko u Rwanda rumaze guha ubuhungiro impunzi nyinshi mu bihe bikomeye cyane zirimo abimukira bo muri Libiya, rwakiriye muri 2017. Ariko impuhwe za Perezida Paul Kagame zirakemangwa. Ababikurikiranira hafi babona ko izo mpuhwe zo kwakira impunzi zihishemo inyungu z’amafaranga n’iza diplomasi mu gihe Umuryango wUbumwe bwIbihugu byUburayi ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi muri rusange bifite igitutu gikomeye kiva kuri izi mpunzi!