U Rwanda rushobora kohereza Ingabo mu bindi bihugu

Yanditswe Nkurunziza Gad

Mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yavuze ku bihugu u Rwanda rwoherejemo ingabo avuga ko rushobora kugira ubwo bufatanye no mu bindi bihugu.

Yavuze ko u Rwanda rukomeje gushimangira umubano n’ibindi byo mu karere no hanze, ndetse ko runashakisha ibindi bishya byarubyarira inyungu.

Ati “Ibi birimo ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. U Rwanda rushobora kugira ubwo bufatanye n’ibindi bihugu kuko umutekano n’umutuzo by’igihugu cyacu birinzwe kandi bikomeje gushyirwa imbere.”

N’ubwo Kagame ateruye ngo avuge ibihugu bizoherezwamo ingabo z’u Rwanda mu minsi iri imbere, imvugo ye yumvikanishije ko iki gikorwa cyarangije gutegurwa.

Kuva muri Nyakanga 2021, Ingabo z’u Rwanda zinjiye mu ntambara yo kurwanya inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam zigaruriye uduce twinshi twa Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique kuva mu 2017. Bivugwa ko hariyo ingabo z’u Rwanda zisaga 2000.

Muri Nzeri 2021, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko bamaze gupfusha abasirikare mu gihe ku ruhande rw’inyeshyamba hari hamaze kwicwa abarenga 100.

Muri Gashyantare 2019, u Rwanda rwohereje ingabo 750 muri Centrafrique, Tariki 20 Ukuboza 2020 rwoherezayo izindi zo mu mutwe wihariye (Special Forces) hari hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo habe amatora rusange. Magingo aya ingabo z’u Rwanda n’abapolisi bari muri 1300.

Bivugwa kandi  ko ingabo z’u Rwanda zifite ibirindiro bikomeye mu duce dutandukanye twa Repuburika ya Demukarasi ya Congo.

Icyo abantu batandukanye bakomeje kwibaza ni uburyo ingabo z’igihugu gifite ubwigenge zisigaye zikora nk’abacancuro dore ko mu bihugu bimwe na bimwe zijyayo mu nyungu z’abantu ku giti cyabo, urugero rwa hafi ni mu gihugu cya Mozambique, aho bivugwa ko zagiyeyo nyuma y’amasezerano Kagame yasinyanye n’ubuyobozi bwa Sosiyete icuruza ibikomoka kuri Peteroli yitwa ‘Total’ yari yarakomwe mu nkokora n’ibikorwa by’inyeshyamba.