Cabo Delgado: Umusirikare w’Afrika y’Epfo yarishwe aguye mu gico!

Ingabo z'Africa y'Epfo ziri muri Mozambique

Yanditswe na Arnold Gakuba

Umusirikare w’ingabo z’Afrika y’Epfo yararashwe igihe ingabo z’icyo gihugu zari ku irondo maze zikagwa mu gico cy’inyeshyamba mu burasirazuba bw’umudugudu wa Chai muri Cado Delgado, intara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique ku wa mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021. Mu izina rya Guverinoma, Minisitiri w’Ingabo w’Afrika y’Epfo, Thandi Modise, yoherereje umuryango wa nyakwigendera ubutumwa bw’akababaro. Mu kiganiro na Televiziyo eNCA, Brigadier General Andries Mahapa, umuvugizi w’Igisirikare cy’Afrika y’Epfo, yasubije ibibazo by’umunyamakuru ku rupfu rw’uwo musirikare ndetse no ku bijyanye n’imyitwarire y’abasirikare b’icyo gihugu nyuma yarwo. Dore ikiganiro bagiranye:

Mwiriwe Brigadier General. Murakoze cyane kuduha aka kanya ngo tuganire. Ese watubwira mu magambo yawe uko ingabo z’Afrika y’Epfo zakiriye urupfu rw’umusirikare mugenzi wabo watakarije ubuzima mu Ntara ya Cado Delgado?

Mwiriwe neza. Nk’abasirikare turi mu kababaro ko kubura mugenzi wacu. Ariko kandi turi abasirikare. Iyo tugiye muri misiyo tuba tuzi ko ugiyeyo ashobora kugaruka cyangwa ntagaruke. Ni uko byagenze. Twagombaga gufata iya mbere tukajya guharanira amahoro hanze y’igihugu cyacu. Twaguye mu gico, abasirikare barasana n’inyeshyamba bamwe barahakomerekera, umwe ahasiga ubuzima. 

Ese ibyo byabaye ingabo zanyu ziri mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba cyangwa ni igico zaguyemo bisanzwe?

Abasirikare bari bahuze bari ku irondo maze bagwa mu gico cy’inyeshyamba. Bararasanye, maze umusirikare wacu umwe agwa mu iyo mirwano.  

Ese inyeshyamba n’izo zonyine zakomerekeye muri iyo mirwano?

Ubu hari inkomere z’abasirikare b’Afrika y’Epfo, ariko ntibikabije. Barimo kwitabwaho.

Ese izo nizo nkomere za mbere kuva ingabo zanyu zakohererwayo  kuva muri Nyakanga? 

Yego. Nizo za mbere rwose.

Twamenye ko perezida yongereye igihe ingabo z’Afrika y’Epfo zigomba kumara muri ubwo butumwa kuva mu Kwakira kugera muri Mutarama. Ese ibyabaye ntibyaciye intege abasirikare?

Turacyakomeye ku nshingano zacu. Wibuke ko tugomba guharanira umutekano w’igihugu cy’igituranyi kugirango natwe tugire umutekano. Tugomba gukomera ku nshingano zacu. Turi abasirikare kandi tugomba kugendera ku mabwiriza. Iyo umugaba mukuru w’ingabo atanze amabwiriza tugomba kuyubahiriza nk’uko biteganywa n’itegeko-nshinga. Tugomba kubaha, nta kundi twabigenza. Turacyakomeye ku nshingano zacu, n’ubwo ubushobozi bwacu ari buke, tugomba kurinda igihugu n’abaturage bacyo.

Brigadier General, ushobora kwemeza umubare w’abasirikare boherejwe mu butumwa? Igihe perezida yandikiraga inteko ishingamategeko muri Nyakanga yavuze ko abasirikare 1495 aribo bazoherezwayo.

Yego. Ubu, uwo mubare w’abasirikare 1495 niwo uriyo. 

Havuyemo umwe?

Nibyo havuyemo umwe,  birababaje. Ariko yazize impamvu nyamukuru. Twambariye urugamba, ngo turwanire igihugu cyacu, turwanire abaturage bacu. Ubwo ni ubwitange dukora nk’abasirikare. 

Ese umugaba mukuru asabye ko mugumayo, nahoze mvugana n’umusesenguzi i Maputo mu masaha ashize, yagaragazaga ko atabona ko iyi ntambara izarangira vuba. Ese ingabo za SANDF ziteguye kuguma mu butumwa?

Guverinoma nibyemeza, ntakundi twabigenza, tuzagumayo, ku nyungu z’abaturage b’Afrika y’Epfo.