Kagame ati “U Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa, rufite ibigega bihagije”.

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza ndetse ngo rukomeje kwihaza mu biribwa n’ibigega rufite birahagije.

Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga uko igihugu gihagaze mu nkingi zitandukanye zirimo: Ubuzima, ubukungu, uburezi, ububanyi n’amahanga ndetse n’umutekano.

Yavuze ati “U Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa, rufite ibigega bihagije, ndagira ngo nshimire abahinzi bacu kuba barakomeje kwihangana muri ibi bihe. Muri uyu mwaka, ubuhinzi bwatanze umusanzu wa 25% ku bukungu bw’igihugu ku buryo uyu mwaka u Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa. Ndagira ngo nshimire abahinzi bacu kuba barakomeje kwihangana muri ibi bihe.”

Yakomeje avuga ko ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe muri uyu mwaka byatumye ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera ku kigero gishimishije.

Yavuze ko ikigega cyo kuzahura ubukungu cyashyizwemo miliyari 100 Frw cyafashije ubucuruzi bwahungabanye cyane urwego rw’ubukerarugendo. Yanavuze ko hakusanyijwe n’andi mafaranga azafasha mu kunganira ishoramari risanzwe mu gihugu n’irishya, ashimira abasora uruhare babigizemo.

Perezida Kagame yavuze ko mu bituma u Rwanda ruzakomeza kugera ku itarambere, harimo ubufatanye n’ibigo, ibihugu ndetse no kwishyira hamwe mu rwego rw’akarere na Afurika muri rusange.

Umutekano n’umudendezo by’abanyarwanda…

Avuga ku mutekano, Paul Kagame yavuze ko umutekano w’u Rwanda wifashe neza, ariko kandi ngo uwashaka kuwuhungabanya harebwa uko yagezwa imbere y’ubutabera.

Ati “Tugakomeza kandi kureba ko umuntu wese wahungabanya umutekano n’umudendezo by’Abanyarwanda yashyikirizwa ubutabera kugira ngo abibaze.”

Hejuru ya 80% by’abanyarwanda bahawe urukingo rumwe rwa covid-19

Mu buryo bwifashishijwe mu guhangana n’ibirimo iby’ubuzima, umutekano n’ubukungu u Rwanda rwahuye nabyo mu 2021, Kagame yavuze ko gukingira Covid-19 byakozwe ku kigero cyo hejuru ku buryo 80% by’Abaturarwanda bahawe nibura urukingo rumwe.

Ati “Kugeza ubu 80% by’abaturage bacu guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura, bahawe nibura urukingo rumwe. Turashimira ababigizemo uruhare bose harimo n’abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n’izindi nkunga.

Perezida Kagame yavuze kandi ko uyu mwaka, abanyeshuri bashoboye gukora ibizamini bya leta mu gihe ibintu byose byari bifunze kandi bakabasha kwimukira mu cyiciro gikurikiraho. Yavuze ko iyi ntambwe yatewe nyuma yo gufunga kenshi amasomo.

Yanavuze ko ko ibihe bya Covid-19 bitabujije u Rwanda kwakira ibirori by’ingenzi harimo n’Irushanwa Nyafurika rya Basketball, BAL ndetse n’izindi nama zikomeye.

Ashimangira ko igituma u Rwanda rukomeza kugera ku iterambere ari ubufatanye rifitanye n’abafatanyabikorwa byaba ibigo cyangwa ibihugu ndetse no kwishyira hamwe n’ibindi bihugu byaba ibyo mu karere cyangwa ku mugabane wa Afurika.

Ese ibi Perezida Kagame avuga mu ijambo rye ni ukuri? Tuzabigarukaho mu nyandiko zacu ziri imbere.