U Rwanda rwakase ikorosi nabi ku kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo none rugiye kwitabaza itangazamakuru

Hashize iminsi tubagezaho inkuru zitandukanye zijyanye n’uburyo impunzi z’Abanyekongo ziri mu Nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi mu Rwanda zishyamiranye na Leta y’u Rwanda bitewe n’uko zagaragaje ko zibayeho mu mibereho mibi cyane no kubuzwa uburenganzira bikorwa na Leta y’u Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018, nibwo impunzi za Kiziba zabyutse zifata urugendo zerekeza ku cyicaro cy’ishami ry’umuryango w’ababimbye wita ku mpunzi (UNHCR) ishami rya Karongi basaba ko babafasha gusubizwa mu gihugu cyabo cya Kongo cyangwa bagashakirwa ikindi gihugu kuko ngo u Rwanda nta mutekano bahafite.

Izi mpunzi zigandagaje ku nyubako ya HCR I Karongi, ariko kuhagera banyuze mu nzira y’umusaraba kuko zahuye n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ingabo na Polisi babakubita ibiti ndetse bamwe muri izi mpunzi zikaba zarashwe n’ubwo Leta ibinyujije muri Jean Claude Rwahama ushinzwe ibibazo by’impunzi muri MIDMAR yatangaje ko nta kurasa byabayeho mu gihe byakozwe izuba riva abantu bose bareba na camera z’Abanyamakuru zihari. Abakomerekejwe n’amasasu kugeza ubu nta buvuzi barabona.

Amakuru atugeraho nuko Leta y’u Rwanda yatangiye kubona ko ibintu byayikomeranye, ikaba ifashe umwanzuro wo gutumiza ikiganiro n’Abanyamakuru (Press Conference) kugira ngo barebe ko bayobya uburari bakoresheje itangazamakuru cyane ko bafashe umwanzuro wo gukurikirana ibisohoka mu bitangazamakuru.

Iki kiganiro giteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 21/02/2018 saa cyenda ku cyicaro cya MIDMAR kikaba kiri buyoborwe na Minisitiri wa MIDMAR hamwe n’uhagarariye HCR mu Rwanda kuko nawe yamaze guterwa ubwoba asabwa gukurikiza icyemezo cya Leta y’U Rwanda no gutangaza ko ubu impunzi ziri mu maboko ya Leta y’u Rwanda yabwiwe ko naramuka anyuranyije nabyo yirukanwa mu gihugu!

Umusomyi wa The Rwandan

Karongi

1 COMMENT

  1. ubuse ko mutari kutubwira niba koko kiriya kiganiro cya JAMBO ASBL cyakuweho? cyakoze ndumva agahinda kanyishe nimba koko ari ukuri! sinzi icyo twe Imana iduhora kabisa

Comments are closed.