U Rwanda rwategetswe kwishyura $1,000,000 kubera kugurisha UTC ya Rujugiro

Igishushanyo mbarankuru cyakozwe umunsi, Leta y'u Rwanda igurisha inyubako ya Rujugiro yari izwi kw'izina rya UTC

Umunyemari Tribert Rujugiro avuga ko indishyi y’akababaro leta y’u Rwanda yategetswe kumuriha kubera guteza cyamunara inyubako nini ye y’ubucuruzi izwi nka Union Trade Centre (UTC) iri i Kigali “ihagije”.

Ku wa kabiri, urukiko rw’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (East African Court of Justice, EACJ) rwategetse leta y’u Rwanda kwishyura Rujugiro indishyi ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika (angana na miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda).

BBC Gahuzamiryango yasabye leta y’u Rwanda kugira icyo itangaza kuri iki cyemezo, ariko kugeza ubu nta cyo irasubiza.

Uru rukiko, rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, rwanzuye ko ibikorwa bya leta y’u Rwanda byo “kwigarurira na nyuma yaho ikagurisha iduka rinini rya UTC binyuranyije n’amategeko”.

Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango, Rujugiro, umaze imyaka aba hanze y’u Rwanda, yagize ati:

“Kuri jyewe arahagije, kuko icyanjyanyeyo [mu rukiko] ntabwo ari ukugira ngo bampe indishyi y’akababaro. Icyanjyanyeho kwari ukugira ngo bansubize inyubako yanjye”.

Abajijwe niba nadasubizwa iyo nyubako azakomeza kuburana, yasubije ati:

“Oya, ntabwo twaburana, narindira, kuko bavuga ko nta joro riba ngo ryoye gucya kandi nta n’imvura igwa ngo yoye [ireke] guhita.

“Narindira yuko iyo leta ihari izahava, iyindi ije ikayinsubiza”.

Umwanzuro w’uru rukiko rw’ubujurire, nubwo ari ntakuka, ushyirwa mu bikorwa “ku bushake”, nkuko Amol Hanningtone, umwe mu banyamategeko ba Rujugiro, yabibwiye BBC Gahuzamiryango.

Mu gihe leta y’u Rwanda itamuha iyo ndishyi, Rujugiro ati: “Narindira, nabihorera kabisa [rwose], ntabwo ayo mafaranga, si yo ambeshejeho, icyo mbabaye ni uko bansubiza ibyanjye.

“Narindira abo bazabinsubiza, bagashobora kumpa n’iyo ndishyi y’akababaro”.

Inteko y’iburanisha mu bujurire igizwe n’abacamanza batanu, bakuriwe n’Umurundi Nestor Kayobera, yongereye ayo mafaranga y’indishyi ava ku madolari 500,000 yari yategetswe n’urukiko rw’ibanze mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.

Mu bujurire, Rujugiro yari yavuze ko atemera ayo mafaranga kuko atashakaga kuyigurisha kandi akaba adahuye n’agaciro k’ayo iyo nyubako yinjiza.

Uruhande rwa leta y’u Rwanda rwari rwajuriye ruvuga ko umwanzuro w’urukiko rw’ibanze wari ubogamye kandi ko ifatwa n’itezwa cyamunara rya UTC ryakurikije amategeko y’u Rwanda, rusaba ko uwo mwanzuro useswa wose.

Iyi nyubako iri rwagati mu mujyi wa Kigali, iri mu za mbere ndende zahubatswe nyuma ya jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994, ibarirwa agaciro kari hafi cyangwa karenga miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika.

Leta yayiteje cyamunara mu 2017 ivuga ko Rujugiro – umunyamigabane myinshi – ayibereyemo umwenda (ideni) w’imisoro irenga miliyoni imwe y’amadolari.

Icyo gihe hari hasanzwe hari urubanza muri uru rukiko rwa EACJ ku kwigarurirwa kw’iyi nyubako mu 2013 n’akarere ka Nyarugenge nk’umutungo udafite ba nyirawo.

BBC