Ubusesenguzi bwa Joseph Sebarenzi ku kibazo cy’u Rwanda n’u Burundi.

Ibihugu by’ibituranyi by’u Rwanda n’u Burundi kuva mu 2015 habaye imvururu za politike mu Burundi, birebana ribi bikanaregana guhungabanya umutekano.

U Rwanda ruvuga ko inyeshyamba za FLN zimaze iminsi zigaba ibitero mu Rwanda zifashwa n’u Burundi, u Burundi nabwo bukavuga ko ababutera bava mu gihugu cy’u Rwanda.

Ibintu bigeze aho biteye ubwoba kuko u Burundi buheruka gusohora itangazo buvuga ko butazongera kwihanganira gushotorwa n’u Rwanda.

Urwo rwandiko rwasohowe nyuma y’ibitero byo mu kwezi gushize ku birindiro by’abasirikare b’u Burundi biri mu ishyamba rya Kibira rifatanye na Nyungwe, hagapfa abasirikare b’u Burundi barenga 10.

U Burundi bwavuze ko abateye baje bava mu Rwanda, ibyo ariko u Rwanda rwarabihakanye.

Didier Bikorimana wa BBC yegereye umusesenguzi mu bya politike, Dr Joseph Sebarenzi, amuganiriza kuri iki kibazo anamubaza uwaba umuti.

Inkuru ya BBC