UBUTUMWA BUGENEWE ABAHOZE ALI ABANYAMURYANGO BA FPR-INKOTANYI

UBUTUMWA BUGENEWE ABAHOZE ALI ABANYAMURYANGO BA FPR-INKOTANYI IKIRI NZIMA, ABAKIBYIYUMVAMO BOSE BABABAJWE N’UKO UMURYANGO WAHEMUKIWE MU NTEGO ZAWO WARI WARIYEMEJE, NDETSE N’ABABABAYE ALI ABAKUNZI BA FPR-INKOTANYI BOSE

Intashyo y’Ihumure ku Rwanda 

Rwanda;

Twe abawe turagutashya, turaguhumuriza tugira tuti: Humura Rwanda turacyariho, Humura Rwanda n’umutima turacyawufite.

Humura Rwanda ijwi ryawe risa n’irizima ritabaza ryatugezeho turaryumva tukumva ko ali iryawe n’ubwo ryumvikanira mu nduru nyinshi y’agahinda n’amarira n’imiborogo y’abawe benshi cyane.

Humura Rwanda ibiganza byawe birembuza bitabaza twabirabutswe tugira igihunga n’umushiha utewe n’ako gahinda kakugose utuzamukamo, none twabuze amahoro kandi ntituzayagira tutagutabaye. Kandi twakwibuka isoko yacu ya cyera, twese abawe, tukibuka kure cyane aho dushinze imizi mu moko ya benekanyarwanda yose uko angana, twagira ibakwe tukazura umugara, twatambukana ubutwali Imana iturangaje imbere.

Nibyo twaratatanye, twarajengerejwe turazungera, turateraganwa, natwe duterera iyo, none imyaka ibaye ishyano ryaguye mu rwatubyaye.

Birababaje.

Aliko, twibuka cyane ko mu bihe bikomeye nk’ibi, dusabwa kuba twe no kuba abawe koko, dusabwa kumva no kwinegura twigaya ngo ibyahise ntibitubere impamvu yo guhera! Dusabwa kubaduka no gushira ubwoba, maze twakwitonda ukaduha inganzo ituma tuganza.

Humura Rwanda ntuzazima abawe baguhoza ku mutima duhari.

Intashyo ku babaye abanyamuryango n’abakunzi bawo bose, abari mu gihugu n’abali hanze yacyo

Bavandimwe banyamuryango mwese uko muli n’aho muli, mu turere twanyu n’ibihugu mutuyemo, mu moko yanyu yose uko twayisanzemo twe abanyarwanda, no mu byo muhugiyemo byose, nimugire amashyo n’ubukungu, muhorane Imana kandi murambe. Nimwakire Intashyo ya kivandimwe, kandi muhumure umutima ukunda kandi wuzuye ubushake n’ubushobozi bwo kwesa imihigo turacyawufite.

1. Intangiriro

Ubu butumwa bugamije kuramukanya bya kivandimwe no gusangira ibitekerezo n’abahoze ari abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu mahame yayo ya kare atagira amakemwa ndetse n’abakunze amahame n’ibyifuzo byayo, kugirango aho bikwiye twemere kwigaya no kugawa, ndetse n’icyemezo cyo kwiyuburura no kwiyambura uwo mugayo tugihamye, bityo duhurire n’abandi benshi cyane mu runana rwo kuba umuryango mugari uzira ubwiko.

Muli make ni ubutumwa bwo kwinegura, bukaba n’ubutumwa bwo gushishikarira kwiyemeza intambwe zikwiye kuko umutima n’imbaraga byo kuzitera twabihawe n’iyaduhanze. Imana y’i Rwanda imwe idatanga yitangiriye itama, yarinda abayo ntihumbye ikabahozaho ijisho ryayo ikabereka inzira n’igikwiye.

Twebwe abiyemeje gufata iya mbere tukandika ubu butumwa, tuli bamwe muli mwe, kandi twaritegereje dusanga mu muco w’ikinyarwanda urubanza rwose rugira ukwinegura, ngo hato tutazasubira mu kugenza nabi aho byagaragara ko hari ibitaratunganyijwe. Twaritegereje rero dusanga kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi nyuma y’intambara ndende yo kubohora igihugu, hatarigeze habaho ukwicara hasi ngo twinegure, dusase inzobe aho bisabwa kandi twemeze intambwe zikurikiyeho n’imigambi iganisha ku burumbuke bw’igihugu cyose.

Kuba uyu muhango wo kwinegura utarabayeho ngo abanyamuryango bamenye neza uko byagenze, twasanze byaratumye habaho amakosa menshi cyane n’uburangare, biza kutugeza aho icyari umuryango gihinduka umuntu umwe wigize Ikinaniramana, akigira  « The Man » cyangwa se « L’Homme » uko twabyita mu ndimi z’amahanga, hanyuma icyari abanyamuryango dushiduka cyahindutse Abambari batarenze umubare w’intoki z’ikiganza cya wa muntu w’Ikigirwamana nako Ikinaniramana, mbese abo yapfumbase mu gipfunsi cye agahwanya neza, alibo bamwe bakunze kwita Agatsiko kihaye u Rwanda. Amaso yatangiye guhumuka amazi asa n’ayamaze kurenga inkombe, abagikanguka bava mu bitotsi bisanga bahigishwa uruhindu bagakangishwa inyundo, barazungera, baradandabirana, uko bahata intambwe bagacibwa intege kugeza ubwo bihinnye inyuma yarwo, kandi ga burya ngo inzoka ntiyigorora iba igiye, ubwo bakwira ishyanga, ba nyiramahirwe make bashoka agaca kabatumbereye bakebutse kabashinga icyara mu ijosi, ubwo amarira akwira isi yose. Abandi barabuyera hirya no hino aliko batagoheka, dore ko agaca kadatuza nta na gitangira ijuru karyigabije, karogoga ikirere katishinze ibivugwa cyangwa se ibizira ngo akanwa k’amahanga ntikabuza agaca gucura imiborogo mu nkoko, ndetse n’iyageze hehe kayisangayo dore ko ntaho gatinya mu bwiyahuzi bwako. Gapfa kuba kabigambiriye gusa.

Ubwo igihugu cyahindutse inzu imwe, nyirinzu n’abambari be aribo bagize agatsiko gato cyane k’abantu bakwiriye mu gipfunsi cye, bakikoreramo ibyo bashaka, kunyunyuza, gushira isoni ababyeyi n’abatware b’amahanga barabitinyuka, iterabwoba no gukura rubanda umutima biba ya mafuti y’umugabo ngo bita uburyo bwe kandi birihanganirwa bikomerwa amashyi. Inda si ugufodoka birarenga, amarira ya rubanda aratemba bugezi n’amaganya yigabiza u Rwanda.

Ku bw’iyi mpamvu rero banyamuryango namwe bakunzi bawo, twararebye dusanga ari ngombwa ko twakongera tukaryana akara, tugasezerana aho twahurira ngo twinegure kandi tujye inama.

Ngiyi impamvu y’ubu butumwa.

2. Kwibukiranya amateka y’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu magambo make, duhereye ku bihe bikomeye, bya vuba, by’amateka y’u Rwanda

Ubwo mu mateka maremare igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo, bamwe mu bana bacyo bo mu bwoko bw’abahutu bahagurutse bagaharanira ukugira uburenganzira bemerewe nk’abanyagihugu, ndetse bigahurirana n’urugamba rukomeye abanyagihugu bo mu moko yose, abatutsi, abahutu n’abatwa, bari baratangiye rwo gushakira igihugu ubwigenge, ibihe byiza twese abanyarwanda twabikozagaho imitwe y’intoki.

Nyamara siko byagenze, ibyiza byivanzemo ibibi. Ibyiza byabaye ntashidikanywa bilimo Ubwigenge bwahawe igihugu cyacu ku mugaragaro ku italiki ya mbere Nyakanga 1962 (1/7/1962). Ibyiza byabaye kandi ko abo mu bwoko bw’abahutu bahawe agaciro ndetse bikagaragara ko nta bwoko bwaremewe kuyobora ngo ubundi buhere hasi mu bayoborwa. Abanyarwanda baravuga ngo «Nta Byera ngo De!», iyo habaho ibyo byose ntihabeho guhutaza ubwoko bw’abatutsi u Rwanda rwari kuba nka Paradizo y’amata n’ubuki. Kurenganura ubwoko bumwe byabaye kujugunya ubundi bwoko mu kangaratete, no mu buhunzi cyangwa se ibibazo bidashira ku batutsi bagumye mu Rwanda imbere. Bituma intera yifuzwaga iba itakigezweho. Ibyo byarakomeje, haza kuba indi mpinduramatwara yabaye ku ya gatanu Nyakanga 1973, aliko nayo ntiyakosora, ahubwo ku byabaye yongeraho n’ilindi hezwa ry’abahutu bo mu majyepfo, nuko mu Rwanda havuka icyaje kumenyekana ku izina rya Kiga na Nduga. Ku ruhande rw’abatutsi bo mu gihugu n’abo hanze ho byakomeje uko byari bimaze igihe bimeze.

Ubwo ku bababaye, burya ngo ubabaye niwe ubanda urugi, hagiye habaho kwishakira ibisubizo mu buryo buvunanye, aliko intege ziba nke, ibintu bikomeza kuzamba.

Byashyize cyera, maze bamwe bamwe mu mpunzi babona inzira yo guhabwa ubumenyi mu bya gisilikali ndetse bagira n’uruhare rukomeye mu gushakira amahoro abaturage b’ibihugu by’amahanga, kandi bigerwaho. Aha twatanga urugero rw’umugabo Fred Gisa Rwigema wakoze byinshi mu gutabara abaturage b’amahanga menshi, ndetse akaba no ku isonga mu batekereje uko u Rwanda rwatabarwa mu bihe bikomeye rwarimo. Ubwo ijuru ryari ritangiye gukingura amarembo ngo babone aho banyura batabara urwababyaye. Kugeza aha ibintu byari byiza mu nzira byarimo, n’ubwo byari bikivanzemo n’agahinda kenshi k’ubuzima budashobotse bw’ubuhunzi kuli bamwe no kudahabwa agaciro mu gihugu cy’u Rwanda ku bandi.

Igihe cyarageze havuka igisa n’igi (egg / œuf) ryagombaga gukura rikazavamo umuryango mugari abanyarwanda bagombaga gutabarirwamo. Inararibonye zarateranye zijya inama ya kigabo ndetse zigena ibyangombwa ngo iryo gi ribeho rizanakure neza. Igi ryaje gukura rero, maze mu mwaka w’1987 ryibaruka umuryango waje kwitwa FPR-INKOTANYI.

Mu gihe gito cyane uyu muryango waragutse, urayobokwa urakataza mu kugaba amashami. Abatutsi bo mu buhunzi n’abo mu gihugu, abahutu bo mu buhunzi n’abo mu gihugu ndetse n’abatwa b’impande nyinshi  barawuyoboka biyemeza bose gushyiraho akabo, yewe amoko yose yisanga hejuru mu batanga Icyerekezo. Abahutu n’abatutsi bahuriye mu buyobozi bw’umuryango, maze bawubera ababyeyi beza n’abayobozi b’intashyikirwa.

Umuryango rero wakomeje gukura bwangu mu bikorwa no mu gusangwa na benshi, ibiganiro bishyirwa imbere, amahanga aregerwa, ndetse n’ubuyobozi bwariho bugishwa inama. Ibyo byose bimaze kuramburura, habayeho kwiyambaza inzira ivunanye kandi isaba byinshi, haba ku gihugu cyangwa se ku banyagihugu ubwabo, baba impunzi cyangwa se abandi. Intambara yaratangijwe, nyuma y’imyaka hafi ine Imana itanga Ugutsinda urugamba.

3. Umuryango wanyuze mu bihe byatunguranye, ndetse habaho no guteshuka ku ntego

Rugikubita, uwari umuyobozi w’ingabo akaba n’umwe mu bakuru b’umuryango, yaratabarutse, atabaruka yakije ikibatsi ariko atarongoye ubushyo ngo abushyitse mu Rwanda rugari. Nyuma habayeho gucumbagira, no guhuzagurika mu cyerekezo, ali naho haturutse kurengera kwa bamwe, ibi bikaba byaragiye bidindiza urugendo rwa rusange, aliko bitera n’abanyarwanda benshi intimba. Ab’amoko yose bahahuriye n’ibikomeye, aliko ntibyaca intege abatabazi ba nyabo.

Intambara yagiye kurangira ibibi nabyo byiyongera, dore ko bitanahagaze, ishyano rigwira u Rwanda, abatutsi bo mu gihugu imbere bamarirwa ku icumu mu cyaje kwitwa jenoside cyangwa se itsembabatutsi, abahutu bahurirana n’umujinya bamwe uvanze n’ubugome bw’abandi, ingabo zarindaga igihugu zinanirwa kukirinda, naho ingabo zitabaye zisa n’izitakiyobowe n’umuryango umwe, kuko bamwe mu barwanyi bazo batandukiriye bakirara mu bahutu basanze babaryoza ibyabaye byose kandi bitarakozwe na bose.

Ntibyagarukiye aho, kurinda abatutsi bake basigaye byaragoranye ndetse bakomeza kwicwa, naho umubare utari muto w’abahutu ugorwa n’amabwiriza aturuka mu bagahumurije rubanda, maze batikirira muli icyo cyeragati, ibyo biba muli Zayire, Kongo ndetse no mu Rwanda.

Ibintu bimaze gukabya, ubwo Umuryango wari utakili umuryango, ahubwo warahindutse Umuntu umwe rukumbi wigize Ikinaniramana, « The Man » / « L’Homme », nk’uko twigeze kubikomozaho, bamwe mu babirabutswe kare basubiza amaso inyuma ngo bibaze uko byagenze na kare kose ibintu bijya kuzamba, bisanga bararebereye Umwishi n’Umunyanda nini, warwaniraga ubwibone bwe, aliko akihisha mu ruhu rw’Intama. Yifurebye uruhu rw’intama ubunyamaswa bwe arabutwikira maze amaso ya benshi ntiyarabukwa, abantu bisanga barajyanywe rwantambi bagakoreshwa ibdakwiye. Nguko uko icyo kigirwamana cyahanaguye Umuryango, kikawambura ubuzima, kikabwiha bwose, none magingo aya, u Rwanda rukaba rutakigira n’umwe mu bana barwo, abe umututsi cyangwa se umuhutu, wasanganwa umutima mu gituza. Bose nako twese twakuwe umutima bihambaye, turikanga ibiti n’amabuye, uhise wese tumubonamo umutwararupfu cyangwa se umukwizarupfu.

Muli make nguku uko Umuryango wa FPR-INKOTANYI, wavutse ku mugaragaro mu mwaka w’1987, wahugujwe abawo ugahuguzwa n’abanyarwanda b’amoko yose bari bishimiye kuwugira uwabo, maze ukigarurirwa n’umuntu umwe n’agatsiko k’abo yifatiye mu gipfunsi cye kimwe akarumya neza, bakamubamo ntibagire undi cyangwa se ikindi babona, bakaba aliwe baramya bakamukorera, byaba amahano cyangwa se mahane. Abanyagihugu bicishijwe inzara, umutungo w’igihugu ntukibaho kuko wabaye uw’umugabo umwe.

Aha niho ibintu bigeze. None tuributsa abahoze ali abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bose n’abandi bose bayibaye hafi bakayitera ingabo mu bitugu ko igihe cyo gusubizwa icyubahiro kuli bo bose no ku muryango wose ali iki cyageze cyera. Abo mu mashyaka ya Politiki, n’abo mu mitwe yindi y’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abantu ku giti cyabo, mwese abaharaniye ubusugire bw’umuryango n’isohozwa ry’ubutumwa wali walihaye, turabahamagara ngo muze twicare mu gacaca, twinegure, dushime uruhare twagize cyera, tugaye amabi yakozwe n’uburangare twagize twese, maze tujye inama nzima. Benshi baritanze kandi n’ubu ntaho bagiye.

Turahari.

4. Gahunda n’intego umuryango wa FPR-Inkotanyi wari warihaye kugenderaho n’uko zavugururwa  

Gahunda n’intego by’Umuryango wa FPR-INKOTANYI byari bikubiye mu ngingo umunani (8 points programme), ali zo zikurikira mu rurimi rw’icyongereza:

1) Restore Unity Among Rwandans;
2) Defend The Sovereignty Of The Country And Ensure The Security Of Its People And Property;
3) Promoting Democracy;
4) Building An Economy Based On The Country’s Natural Resources;

5) Elimmating Corruption, Favouritism, And Embezzlement Of National Resources;
6) Improving The Social Standard Of Living Of The Citizens;
7) Elimination Of All Causes For Fleeing The Country And Ensuring The Return Of Refugees;
8) Ensuring Relations Between Rwanda And Other Nations Based On Mutual Respect, Cooperation And Mutually Beneficial Economic Exchanges;

Banyamuryango bavandimwe;

Izi ngingo zali nziza cyane, nubwo bitabuza kuzijyanisha n’ibihe no kuzivugurura aho bikwiye. Urugero twareba nk’ingingo ya kane (Building An Economy Based On The Country’s Natural Resources ), tugasanga mu mitekerereze mishya yo gushingira iterambere ry’igihugu cyose ku kiremwa muntu no ku munezero (prosperity / prospérité) w’ikiremwamuntu, ubu mu byo twakwiyemeza twahitamo kuyisimbuza ingingo yaba igira itya: Building An Economy Based On The Country’s Human Resources. 

Ibi bikavuga ko byose byashingira ku guteza imbere ikiremwamuntu, kuko alizo mbaraga za mbere z’igihugu  n’ubukungu bw’ibanze ku gihugu. Bikavuga ko umuntu agomba kurengerwa no kurindirwa umutekano, kurindirwa ubuzima uko bishoboka kose (gufashwa kubona ibitunga umubiri ku munyagihugu wese, kwivuza, kwiga no kongera ubumenyi mu buryo bushoboka bwose, kurengerwa n’amategeko, guhabwa amahirwe nta gusumbishwa undi munyagihugu cyangwa se umunyamahanga mu buryo bufifitse, guhabwa icyubahiro gikwiye, …), kurindirwa umutungo, gushakirwa umubano n’ukoroherezwa mu mahanga aho umunyarwanda atuye hose akaba atahutazwa kuko igihugu cye kimwitayeho kandi kiteguye kumuvugira no kumurwanira ishyaka n’iyo yaba umwe rukumbi wisanze mu magorwa, gutuzwa heza, gukora ibishoboka byose ngo umunyarwanda wese agire uruhare mu guhindura isura y’igihugu cye haba mu bwiza, mu myubakire, mu kugira imiyoborere myiza, mbese mu kuba intangarugero n’intashyikirwa mu ruhando rw’amahanga.

Izindi ngingo zose twumva zakomeza kuba uko zimeze.

Ku ngingo yongeweho nyuma y’intambara yiswe “Fighting Genocide And Genocide Ideology“, yo turasanga nta mpamvu yayo, kuko ibyo yaba igamije bikubiye mu zindi zose uko zigaragara. Ibivugwa muli iyi gahunda ivuguruye y’ingingo umunani, byaba bihagije ngo ikiganisha mu kuryanisha abanyarwanda cyose kimwe ijambo. Nta mpamvu tubona yo kugira ingingo yihariye iteye itya, mu gihe umurongo mugari wima amahirwe icyaganisha ku kurimburana cyose.

5. Guhamagarira n’abandi banyarwanda bose n’abanyamahanga kutwungura inama n’ingufu

Bavandimwe banyamuryango n’abali barawukunze bose;

Mu gihe tuliho twinegura ali nako tujya inama, ni byiza ko twumva ko nta mugabo umwe, kandi ko kwagura umuryango ali umuco karande mu Rwanda rwacu. Ibyo bivuze kongera umubano n’amahanga, abakomerekejwe tugaca bugufi tukabinginga ngo batwumve bumve akaga twahuye nako kabagizeho ingaruka, kandi tubasabe kubabarira mwenekanyarwanda kubera ibyakozwe mu izina rye. Abo balimo abaturanyi n’aba kure, kandi bose bababariye, twakomeza tubasaba kudutera ingabo mu bitugu nk’uko bisanzwe ku baturanyi beza no ku bahuje umubano n’iyo baba ab’ikantarange aho ijuru riterwa inkingi. Umubano mwiza usaba kumenya amagorwa agose inshuti no kugira uruhare mu kuyabonera iherezo. Ngiyi impamvu yo kunoza akarenge no kwagura amarembo ngo umubano uhabwe rugari.

Muli iki gihe kandi turahamagarira abandi banyarwanda bose bali barakunze imigabo n’imigambi y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse n’abagize uruhare mu gutsinda kwawo bose, baba abatutsi bahoze imbere mu gihugu, baba abatutsi bahoze mu buhunzi n’ababushubijwemo, baba abahutu bahoze mu gihugu, baba se abahutu bahoze mu buhunzi n’ababushubijwemo, baba abatwa cyangwa se abandi bose bagize uruhare urwarirwo rwose, kudusanga bakatwungura inama ya kivandimwe, maze tugasezerana aho tuzahurira ngo ducoce amagambo, nashira turime amasinde dusize hose habe ahashashe ku buryo umunyarwanda atazongera kugwa ahahanda, azahore agwa ahashashe. Nitwe twese bireba. Tuzasasa inzobe tube intwari zumva zikumvisha umutima, amarangamutima tukayaha agaciro ndetse intimba tukayakirana, buli wese yamara gukomeza undi, tukazuzuza isezerano dore ko twese tuzwiho ubupfura bw’abakurambere. Burya ngo imfura aho zisezeraniye niho zihurira.

6. Impuruza 

Banyamuryango namwe banyarwanda mwese twabanye mu buvandimwe bwinshi no mu butwari busesuye;

Nimusubize amaso inyuma mwitegereze, maze mugane mu bihe by’ubu mwongere mwitegereze. Icyo mubona gitume mwumva cyane amajwi y’impuruza, ko urwacu rubakeneye mwese, ko ubumwe bwanyu bukenewe cyane, ko urukundo rwanyu rukwiye, ko ab’imihanda yose babahishiye impamba yabatambutsa impinga ijana mukaramira urwababyaye.

Impuruza nimwe ivugira, mu majwi no mu ndoto. Ngo ibibondo bihabwe urukundo, ngo abangavu n’ibitambambuga bahabwe uburere bwa gitwari, ngo abasore n’inkumi bahaguruke bwangu mu bwinshi bwabo, ngo abagabo b’ibikwerere n’abagore b’amajigija bakore ku nganzo babadukane ibakwe, ngo ababyeyi babyaye batange umugisha, naho abakecuru n’abakambwe bahanure. Igihe kirageze ngo amatwi yose yumve ijwi ry’impuruza, igihe kirageze ngo amaboko yose ashishikarire umurimo wo kubogora u Rwanda.

Nimwe mwese mubwirwa kandi tubizeyeho ubwenge n’ubwiza, nitwe twese tubwirwa kandi twizeweho umutimanama n’umutima ukunda abantu n’Imana.

Nimucyo twitabire ijwi ry’impanda iduhamagarira gutwaza gitwari mu ntambwe itayoba. U Rwanda nimwe rushaka, u Rwanda rurabashaka, urwanda ruraduhamagara. Nimwitabe bwangu, kandi twese twitabire kuruvuna.

Turashimye.

7. Ijambo risoza

Banyamuryango, Bavandimwe, Bana b’u Rwanda;

Mu gusoza ubu butumwa, turashishikariza buli wese kongera kumva icyubahiro kinini akwiye kandi ahabwa no kwitwa ko yabaye mu muryango, no kuba yaritangiye u Rwanda rwa twese nta nyungu nta kwinuba. Nta munyamuryango uruta undi nkuko tubizi twese, kandi tuributsa buli wese ko mu kwinegura twagize, twitaye cyane ku kugaya ugutana n’ukuyoba byagaragaye, bigatesha icyubahiro benshi muli mwe, benshi muli twe, bikanduza isura y’umuryango ndetse bikavamo no guhemukira bamwe nako benshi mu badutije imbaraga z’urukundo, ziyongereye ku bwitange bwacu bikageza umuryango n’abanyarwanda bose ku gutsinda urugamba rurerure. Twarafatanyije, twabaye bamwe, twabaye umwe, aliko nkuko twabigarutseho, twaje kurangazwa maze ducibwamo ibice, bamwe babura iwabo mu rwabo, abandi barahutazwa, ubuhunzi busubira kuba icyerecyezo cya benekanyarwanda. Kubuca ntibyabayeho, ahubwo habayeho kubuhembera no kubwongera. Abanyarwanda batabarika, bo mu moko yose, ubu barabarizwa mu buhunzi.

Icyiza ni uko ibuye ryagaragaye riba ritacyishe isuka. Ntibishoboka. Ubu twakangutse, twahagurutse, twumvise impuruza, kandi turahamye mu gihagararo, uko twese tungana n’uko turi hamwe muli iyi nama tugiye ku munsi wa none.

Turabashimira rero ubwo bwitange bwa cyera, tukabashimira n’ubwitange tugize isezerano kuli uyu munsi wa none, kandi ntituzatezuka ukundi ku ntego.

Nimucyo tunoze umugambi.

Imana y’I Rwanda ibe mu byacu kandi ibane natwe.

Turabashimiye.

 

Ubutumwa butangiwe mu Rwanda Rugari, ku wa Cumi Nzeri 2014  [10/09/2014]

Ubutumwa butanzwe na:

Kalisa Wiclef

Mugabowakigeri Bosco

Mushayija François-Régis