ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRATABARIZA Eric NSHIMYUMUREMYI UMUYOBOZI W’ISHYAKA MU AKARERE KA KICUKIRO URI MU MINSI YA NYUMA Y’UBUZIMA BWE MURI GEREZA YA 1930

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 016/P.S.IMB/014

ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRATABARIZA Eric NSHIMYUMUREMYI UMUYOBOZI W’ISHYAKA MU AKARERE KA KICUKIRO URI MU MINSI YA NYUMA Y’UBUZIMA BWE MURI GEREZA YA 1930

Rishingiye ku makuru yizewe aturuka muri Gereza NKURU ya KIGALI avuga ko aya masaha yaba ari aya nyuma yo kubaho kwa Bwana Eric NSHIMYUREMYI; Rigarutse kandi ku burwayi bwa Bwana Eric NSHIMYUMUREMYI buturuka ku masasu yarashwe n’Abapolisi bari bagambiriye kumwivugana; Rishingiye ku bikorwa by’iyicarubozo byakorewe kandi bikomeje gukorerwa Bwana Eric NSHIMYUMUREMYI;

Ishyaka PS IMBERAKURI ritangarije Abanyarwanda n’ inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira:

Ingingo ya mbere Ishyaka PS IMBERAKURI ribabajwe cyane n’igihano cy’urupfu cyahawe Bwana Eric NSHIMYUMUREMYI gitanzwe mu ibanga n’abambari ba FPR Inkotanyi barangajwe imbere n’urwego rushinzwe imfungwa mu Rwanda rukuriwe na Bwana RWARAKABIJE Pahulo.

Ingingo ya 2

Ishyaka PS IMBERAKURI ritewe impungenge nicyo gihano uwo muyobozi waryo yahawe kuko gishimangira neza neza urupfu rw’ibanga rwagenewe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR bafungiye mu magereza y’u Rwanda. Ingingo ya 3

Ishyaka PS IMBEREKURI riributsa ko iki kibazo cyavuzwe guhera umunsi Eric NSHIMYUMUREMYI araswa n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda. Aho kuvuzwa akajyanwa guhunikwa muri gereza nyamara abaganga bari bategetse ko azajya yisuzumisha buri byumweru bitatu. Kuva byategekwa ntabwo gereza yigeze ibyubahiriza n’umunsi n’umwe.

Ingingo ya 4 Ishyaka PS IMBERAKURI rirasaba Abanyarwanda,inshuti z’u Rwanda gusaba bashize amanga Leta ya Kigali guha Bwana Eric NSHIMYUMUREMYI uburenganzira yambuwe bwo kwivuza cyane cyane ko muri iyi minsi rimwe na rimwe abamusuye batamubona banamubona agasohorwa ahetswe.

Ingingo ya 5

Ishyaka PS IMBERAKURI rikomeje gutanga abagabo impande zose mu rwego rwo guteza ubwega kugira ngo ejo Umuyoboke waryo niyitaba Imana,uhagarariye u Rwanda muri LONI atazongera kwigira nyoninyinshi ngo leta ahagarariye ntiyabimeye nk’uko yisobanuye kuri SIBOMANA RUSANGWA Aimable ;Umunyamabanga wihariye wa Perezida Fondateri avuga ko leta itigeze imenya izimira rye mu gihe Ishyaka ritahwemye kumutabariza.

Amaraso arasama!

Bikorewe i Kigali, kuwa 08/09/2014

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa PS IMBERAKURI

MWIZERWA Sylver (sé)