Ubutumwa bugenewe Cyomoro na Ange Kagame

Kuri Cyomoro na Ange Kagame,

Mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana kandi murakagwira.

Bana b’u Rwanda rero igitumye mbandikira nagirango mbatabaze mutabarire igihugu cyanyu kuko ntimukiri abana mumaze kuba umusore n’inkumi bakwiye ibitekerezo bireba kure kandi byakubaka igihugu cyanyu.

Igihe kirageze ngo mukanguke muve mukudamarara n’umunega mukore icyo mwaziye kuri iyi si: gutabarira igihugu cyanyu mukakirinda kongera kugwa mu makuba y’ubugira kabiri. Ni mukenyere rero muhabe intwari naho ubundi ingaruka zizaba ku banyarwanda namwe zizabageraho.

Ubutwari musabwa ntabwo buvunanye cyane, ntanubwo bubasaba gutanga ubuzima bwanyu, ubutwari musabwa ni ukugira inama umubyeyi wanyu – Paul Kagame, mukamwumvisha ko adakwiye kuroha igihugu cyacu muyindi ntambara izahitana iyindi mbaga y’abanyarwanda yiyongera kubazize Jenoside n’ubundi bwicanyi ndenga kamere n’abaguye kurugamba.

Musubize amaso inyuma mutekereze abana b’abanyarwanda baguye kurugamba barwanirira igihugu cyanyu kandi mwongere munasubize amaso inyuma mwitegereze murasanga ntawundi muryango wahiriwe n’amaraso yabo nk’uwanyu. Rero ndumva mukwiye kwiha inshingano zo gukumira ko amaraso y’abanyarwanda yongera kumeneka kandi mufite ubushobozi bwo kubikora.

Mukwiye kumvisha papa wanyu ko igihugu cyacu gifite ibibazo byinshi bikomeye ko kandi we ubwe, Paul Kagame, afite uruhare muguteza no kuba nyirabayazana wa bimwe muri ibyo bibazo kandi ko bikwiye gukemurwa mumahoro binyuze mubwumvikane n’imishyikirano ntayandi maraso amenetse.

Mumubwire ikintu cyitwa kwiyongeza izindi mandates cyo akibagirwe anagihurwe!

Mbaye mbashimiye kandi mbifuriza ubutwari bwo kuramira igihugu cyanyu.

ntiyamira

Martin Ntiyamira

Victoria, BC, Canada