KUKI HALI ABANYARWANDA BAKE BAMAZE IMINSI BASHAKA GUTSINDAGIRA KO U RWANDA ICYO RUBUZE ARI UGUTEGEKWA N’UMWAMI KUGIRA NGO RUTUNGANE ?

Prosper Bamara

ESE ABANYARWANDA DUKENEYE UMWAMI W’ICYUBAHIRO GUSA CYANGWA PEREZIDA W’ICYUBAHIRO GUSA UTAGIRA UBUBASHA?

Ndabaramutsa bavandimwe banyarwanda dusangiye igihugu no kugishakira ibyiza;

Ndatangira nshimira Martin Ntiyamira n’abandi banyarwanda bagerageje kugaragaza uburyo bw’imiyoborere twaba dukeneye ngo igihugu cyacu kigende neza, ibibazo bishire cyangwa se bibonerwe inzira yatuma bikemuka.

Bamwe bati nta Bwami twarabusezereye, abandi bati Ubwami niwo muti aliko Umwami w’Icyubahiro gusa, abandi bati Repubulika ziratunaniye Imyaka ishize irenga mirongwine (40) zitobatoba igihugu cyacu, aho bigeze ni Perezida utagira ububasha wadukiza.

Reka mbabwire, aho tuziko niba Ubuperezida na Repubulika bimaze Imyaka 40 bitaduha umuti unogeye abanyarwanda b’amoko yose (echec mu guhumuriza abanyarwanda bose no gukumira uburyamirane bushingiye ku moko), Ubwami bwo bwamaze imyaka isaga maganatanu natcyo butugejejeho kuli iyo ngingo ? None se murumva alibwo twasubiramo ngonuko ibi bya repubulika nabyo tubona ntacyo bihinduye cyane ? NI ukuvuga ko byombi byatujambirije, kuli iyo ngingo. Twumve neza ko iyo mvuze kuli iyo ngingo, biba bisobanuye ko hali ibyagiye bigerwaho ku mpande zombi. Byose si ibyananiranye gusa.
Ku bibaza rero bati Umwami w’ububasha niba ntacyo yatugejejeho, na Perezida w’Ububasha akaba ntacyo ali kutugezaho, cyane cyane kuli ya ngingo twavuze, nimureke twiyambaze kugira Umwami utagira ububasha cyangwa se Perezida utagira Ububasha.

Bavandimwe, ndabarahiye, aho Umutware ufite ububasha yananiwe, ntituzahavanwa n’umutware utagira ububasha!

Dore uko jye mbibona, ubwon’abandi benshi tuzakomeza twunganirane: dukurikije umuco nyarwanda kandikugeza magingo aya, Ububasha ni ngombwa mu muco nyarwanda kugirango Umutware afatwe nk’Umutware kandiyubahwe mugihugu.

Perezida w’icyubahiro n’Umwami w’Icyubahiro: Ethiopie, Israeli, za Pologne, Angleterre barabagira. Icyo mbitekerezaho ni uko ali byiza ku Rwanda, aliko bidashobora gutanga umusaruro nonaha. No. Umuco wacu ntiwakira umutware utari umutware. Igitugu no guterwa ubwoba n’umutware byatugiyemo cyane. Bigomba kuvamo buhoro buhoro binyuze muli Progressive Educational Campaign yizwe neza, ku buryo byaba biganisha kuli iyo Régime y’Umutware w’Icyubahiro. Byihuse byafta nka 10 à 15 ans kubitegurira abanyarwanda kubyakira. Bigenze bisanzwe, byafata hagati ya y’imyaka 20 na 30.

Ubu dukeneye Umuperezida utari uw’icyubahiro gusa, ufite ububasha bugaragarira abanyarwanda, nta kubica iruhande, ntabwo dukeneye Umwami rwose. Impamvu ni uko abahutu benshi cyane bishyizemo ko ubwami ali bubi, nako babishyizwemo kandi ntiwahita ubibakuramo. Abatutsi benshi bo Ubwami n’Ubuperezida ntacyo bibatwaye. Icyo gihe uhitamo ibibereye bombi.

Ibi ntibivuze ko Umwami dufite atagomba gutaha ngo ahabwe icyubahiro akwiye, nk’umubyeyi wigeze kuba Umwami w’Igihugu, ndetse niba hari n’abamukomokaho cyangwa se nawe ubwe,bakaba bagira n’icyo bagenerwa nk’igihugu kugira ngo icyo cyubahiro cyo mu mateka abe agihawe, kandi n’abanyarwanda babe bubashye umurage wabo. Ibi kandi byagombye gukorerwa n’undi wese waba aliho wigeze kuyobora igihugu cy’u Rwanda ku rwego rusumba izindi zose.

Tugarutse ku kiganiro cyacu rero, muli make dukeneye Perezida ufite ingufu, aliko udafite Ububasha bwose mu gihugu. Aliko kandi ntidukeneye Perezida w’igipupe gusa.

Dukeneye icyo twakwita Regime hybride ariko mu buryo buli spécial, ku buryo Perezida agira hagati ya 45 na 50% by’Ububasha, na Parlement hagati ya 45 na 50% by’Ububasha, hanyuma 1er Ministre akagira nka 3 à 5% by’Ububasha. Twibutse ko muli regime z’imberabyombi hamwe na hamwe usanga Ministri w’intebe cyangwa se Perezida atorwa mu badepite cyangwa se n’abadepite, muli make nawe aba ali mu bagize inteko (nubwo biba bitumvikana bityo). Umwami we ntatorwa uko bitugaragaraira muli rusange. Ibi ni urugero ntanze rw’ibyashobora kudufasha, aliko abantu baganiriye cyane bagera ku mwanzuro wafasha bose.

Iby’Umwami – Perezida w’Icyubahiro gusa rero, hari abibaza ngo kuko Misistri w’intebe aliwe utorwa n’abaturage, Umwami cyangwa se Perezida abe uw’icyubahiro gusa utagira Ububasha, ibyo sibyo bibereye abanyarwanda uko mbyibaza.

Ahubwo jye numva Perezida aliwe ukwiye gutorwa mu buryo buli Direct, noneho Ministri w’intebe agatorwa mu buryo buli indirect, ali nabyo byatuma adahabwa imbaraga nyinshi ku rwego rwe rwonyine. Ahubwo Inteko ishinga amategeko ikaba aliyo igira imbaraga nyinshi, na Perezida cyangwa se Umwami niba aliwe abantu bahisemwo.

Abadepite ubwo imbaraga cyane bazinganya na Perezida.
Mbisubiyemo rero, ni ukuli Abanyarwanda mu mitwe yacu ntitwapfa kwacyira kohabaho Umutware udafite imbaraga (w’icyubahiro gusa) tutabanje kubyigishw igihe kirekire. Habaho Conflit hagati ya Primature na Perezida, no hagati ya Perezida na Primature, z’urudaca. Icyihutirwa ni ukugira Parlement itari BALINGA. Iyo yaba ali intangiriro nziza. Uwo mutware utagira ububasha byagorana ko abanyarwanda bamwumva nka Perezida wabo cyangwa se Umwami wabo.

Rwose nta Perezida utagira ububasha mu Rwanda uko tubyiyumvamo uyu munsi wa none (cyangwa Umwami utagira ububasha). IByo byazaza nyuma y’igihe kirekire cyo kubyigishwa bibaye aliyo nzira twiyemeje, na nyuma yo kubyakira neza muli twe.

Dushobora guhera n’aha dutekereza uko twazanoza uburyo bubereye abanyarwanda neza.

Prosper Bamara