Déo Ngendahayo: Inama ya Dar es Salaam yari umutego watezwe Perezida Habyalimana ku ya 06.04.2014

Mu kiganiro cyitwa Kabizi cyahise taliki ya 4 Mata 2014 kuri RPA (Radio Publique Africaine), umugabo Déo Ngendahayo wahoze ashinzwe umutekano wa Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi yasobanuye ibyabaye mbere y’uko indege ya Perezida Habyalimana ihanurwa mu gihe bari mu nama i Dar es Salaam muri Tanzaniya.

Uwo mugabo yagombaga kugenda mu ndege ya Perezida Habyalimana aherekeje Perezida Ntaryamira ariko ku munota wa nyuma asimburwa na Ministre Ciza wo mu gihugu cy’u Burundi.

Uyu mugabo avuga ko muri iyo nama nta cyahavugiwe kigaragara ndetse ngo byagaragaraga ko ari nk’umutego watezwe Perezida Habyalimana, ariko ku ruhande rw’u Burundi ngo Perezida Ntaryamira we yaguye mu mporero.

Mushobora gukurikira ikiganiro cyose hano>>>