UBUTUMWA BWO KWIBUKA-ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu

Banyarwanda, Banyarwandakazi

Mpirimbanyi z’ishyaka ISANGANO

Barwanashyaka bavandimwe,

Buri mwaka guhera kuri iyi tariki 6 Mata kugeza tariki 13 Mata, Ishyaka ISANGANO n’abarwanashyaka baryo kimwe n’abandi banyarwanda b’ingeri zitandukanye dufata icyumweru cy’umwihariko cyo kwibukira hamwe inzirakarengane zose zazize amahano ndengakamere yabaye mu Rwanda guhera tariki 1/10/1990 no muri Kongo guhera 1996.

Nk’uko mubizi ubutegetsi bubi buriho bwa FPR-Inkotanyi bwibuka igice kimwe cy’Abanyarwanda. Perezida Kagame na FPR ye bamaze imyaka 20 barimitse ivangura mu Banyarwanda mu bazima n’ abapfuye. Kimwe no mu myaka ishize twe, turasaba dukomeje Abanyarwanda n’Abanyamahanga bashyira mu kuri, kwibuka inzirakarengane zose tutazivangura.

Twibuke, twibukiranya abanyarwanda bose bazize za JENOSIDE : ABAHUTU bakorewe jenoside mu Rwanda igakomereza no muri Kongo bishwe n’Inkotanyi’ tubibuke, ABATUTSI bakorewe jenoside mu Rwanda bishwe n’Interahamwe’ tubibuke, twibuke Perezida Yuvenari Habyarimana na mugenzi we Sipiriyani Ntaryamira n’abo bari kumwe mu ndege, twibuke ndetse n’Abanyamahanga : Abarundi, Abanyekongo, Abasipanyore, Abanyekanada, n’Abafaransa, n’Abandi baguye mu mahano yagwiririye uRwanda n’akarere rurimo kuva FPR yatera igihugu cyacu mu 1990.

Twibuke kandi tudaheranwa n’agahinda kuko tugomba gukora dushishikaye kugirango aya mateka mabi tukinyuramo tubashe kuyikuramo. Twese dukorane umurava buri wese mu byo afitiye ubushobozi kugirango tubashe kugobotora igihugu cyacu kive mw’icuraburindi ry’ubutegetsi bubi n’ubukene.

Tubifurije mwese urukundo n’amahoro iteka

Bikorewe i Bruxelles mu Bubirigi tariki 6/04/2014

Jean Marie V. MINANI

Umuyobobozi Mukuru w’ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu