Ubutumwa Umuyobozi wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda kw’Isabukuru y’imyaka 52 u Rwanda rumaze rusubiranye Ubwigenge

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Uyu munsi taliki ya mbere Nyakanga 2014, u Rwanda rurizihiza isabukuru y’imyaka 52 rusubiranye ubwigenge. Nibyo, kuko ku italiki ya mbere Nyakanga mu mwaka w’1962 aribwo habaye umuhango nyamukuru w’ihererekanya bubasha mu miyoborere y’u Rwanda ubundi rwategekwaga n’igihugu cy’Ububiligi. Kuri uwo munsi, ibendera ry’Ububirigi ryaramanuwe, maze hazamurwa iry’u Rwanda rwigenga. Mu gihe twibuka imyaka mirongo itanu n’ibiri y’ubwigenge bw’igihugu cyacu, u Rwanda, ndagira ngo mbonereho, mu izina ry’abo dufatanyije no mw’izina ryanjye bwite, kubifuriza isabukuru nziza.

Muri iyi myaka 52 ishize, u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye kugeza na n’ubu. Ngiryo icuraburindi, imiborogo hirya no hino mu gihugu, iburizwamo ry’ingingo remezo z’ubwigenge bw’Abanyarwanda, inigwa n’ikumirwa by’indangagaciro za demokarasi zari zatojwe Abanyarwanda n’abaharaniye ubwigenge bwarwo n’andi marorerwa. Ibyo byose bikorwa n’agatsiko gatsikamiye u Rwanda n’Abanyarwanda kitwaje ubwoko. Muri iki gihe u Rwanda ruyoborwa n’ako gatsiko ka FPR-Inkotanyi karuzanyemo irondakoko mu miyoborere y’igihugu, mu mibanire y’abaturage ndetse mu nzego z’ubutabera. Muri iki gihe, hari abumva ko u Rwanda ari urwabo kurusha abandi. Nyamara, Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bosebaharaniye ubwigenge n’ubwo batumvikanaga ku nzira yo kubugeraho; ariko nibwo bose bifuzaga. Hari nk’ababushakaga hutihuti kugira ngoAbabiligi bahereko bagenda maze bahamane ubutegetsi nkuko byari byarahoze mbere mu Rwanda. Hari abandi bavugaga bati ibyiza ni ukuzana demokarasi noneho ubwigenge bugakurikiraho; abo nibo bahatanye maze bageza u Rwanda ku bwigenge. Dushimire rero Abanyarwanda bose baharaniye ubwigenge. Bose bifuzagako haba impinduka uretse ko batayumvaga kimwe. Uku kutumva ibintu kimwe byagize ingaruka muri politiki bihungabanya umutekano kugeza magingo aya aho ibibazo by’akarengane, umwiryane, ubwicanyi, ivangura ry’amoko, ubwirasi, umurengwe, guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu bigikomeza mu Rwanda.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

N’ubwo hashize imyaka 52 bivugwa ko abaharaniye ubwigenge bakoze amakosa bigizayo abandi bashingiye ku moko n’uturere, kugeza uyu munsibene ayo makosa aracyakomeza mu Rwanda. Ivangura  rigaragarira mu buyobozi b’ingabo, mu butegetsi bw’igihugu, mu bakozi ba Leta, mu bucuruzi no mu mibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda.  Ubu mu Rwanda ingoma  y’ubukoloni n’iyacyami zagarukanye indi sura y’intsinzi ya FPR-Inkotanyi ishingiye ku bwoko. Ubwami bufite isura ya Republika nibwo buyoboza u Rwanda ubukana butigeze bubaho ku ngoma ya cyami. Agafuni, akandoya, uburozi nibyo birangantego by’agatsiko ka RPF Inkotanyi.

Hakorwa iki kugira ngo agatsiko ka FPR-Inkotanyi katubise twigenge mu gihugu cyacu?

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

“Akimuhana kaza imvura ihise.” Ubwigenge n’ubwisanzure twambuwe n’agatsiko kayobowe na Jenerali Paul Kagame, nitwe ubwacu tuzabyisubiza. Nimucyo tukamagane, tukavugirize induru mu Rwanda no mu mahanga, dufatanya n’abaturage b’ibindi bihugu kakoreye amarorerwa, tureke kugura ibicuruzwa bigaha inyungu kikubiliye byose mu Rwanda. Buri wese mu rwego rwe yareba icyo yakora kijya mu cyerekezo cyo kwibohora. Impirimbanyi za demokarasi zahiritse ingoma  muli Tuniziya, Misiri, Libiya n’ahandi ni zitubere urugero. N’ubwo tutifuza kumena amaraso mu Rwanda, bizagera aho bibe ngombwa ko abaturage bihagararaho birengera bakoresheje ibishobora kubafasha byose.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Aho turi hose haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, nimucyo dufatanye duharanire ubwigenge. Nkuko hari abanyepolitiki n’abanyamakuru bafungiye ibitekerezo byabo muri iki gihe, nimucyo twemere tube ibitambo bya demokarasi,  tureke inyungu z’amoko, iz’uturere ndetse n’iza politiki; ahubwo turebe inyungu z’Abanyarwanda bose aho bava bakagera

Imane ikomeze ibalinde

Bikorewe i Washington, DC, kuwa 1 Nyakanga 2014

Dr. Jean-Marie Vianney Higiro

Umuyobozi w’Urunana rw’Abaharanira Ubumwe na Demokarasi.