Itangazo rigenewe Abanyamakuru. CNR-Intwali yahagaritse imikoranire yayo na CNCD

Guhera ku itariki ya 2 Werurwe 2013, CNR-Intwari ibisabwe kandi ibifashijwemo n’imiryango
nyarwanda idaharanira inyungu za politiki yiyemeje gufatanya n’andi mashyaka atavuga rumwe
n’ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda.

Icyo gikorwa cyari kigamije kugirango haboneke bwangu, ibisubizo bikwiye kandi byihuse, ku
bibazo bibangamiye abanyarwanda. Ni muri urwo rwego yiyemeje kwinjira mu Nama y’Igihugu
iharanira Impinduka ya Demokrasi CNCD mu magambo ahinnye y’igifaransa, kugira ngo
ishobore kurangiza inshingano yari yihaye.

Mu ntango hakozwe ibikorwa byiza bikwiye gushimwa muri urwo rwego. Ariko uko iminsi
yagiye yicuma habayeho kwibagirwa nkana ko turi mu bihe bidasanzwe kandi bikomeye,bisaba
ubwitange, gushyira mu gaciro, kureba kure n’imikorere idasanzwe kugira ngo intego
nyamukuru igerweho. Igihe kinini cyakomeje gutakazwa mu nyandiko gusa aho gufata ibyemezo
bikwiye no mu gihe gikwiye. By’umwihaliko iyo mikorere ntiyatumye CNR-Intwari ibona uko
yitangira gahunda yari ifite yo gutabara abanyarwanda mu maguru mashya, ishingiye ku bikorwa
yabatangarije mu nyandiko “ Programu ya Guverinoma ya Repubulika ya 3 ” yasohoye kuwa 4
Kanama 2011
(http://cnr -intwari.com/index.php/programme-politique)

Nta narimwe CNR-Intwari itagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abandi banyarwanda mu
gushakira hamwe ibisubizo bikwiye ku bibazo bikomereye u Rwanda, mu bwubahane, mu
bwumvikane n’ubwuzuzanye ariko ntishobora kwemera ko ubufatanye ubwo aribwo bwose
bwahinduka inzitizi yo kuyibuza kurangiza inshingano zayo z’ibanze. Kubera iyo mpamvu
CNR-Intwari, isanze ari ngombwa kuba ihagaritse imikoranire yayo na CNCD kugirango
isubirane ubwigenge bwayo busesuye butuma ishobora kurangiza neza inshingano zayo mu
bihe bitarambiranye.

CNR-Intwari izakomeza gufatanya mu bwisanzure n’andi mashyaka yose arwanya ubutegetsi
bw’igitugu bwimitswe mu Rwanda, mu gihe cyose ubwo bufatanye buzaba bugamije ibikorwa
bifatika bitayibangamiye. Izafatanya mu bikorwa byose bishoboka kugirango amahoro arambye
agaruke vuba mu Rwanda no mu karere kose k’Afurika y’ibiyaga bigari.

Bikorewe Manchester kuwa 2 Nyakanga 2014

Gakwaya Rwaka Théobald
Visi-Perezida akaba n’umuvugizi wa
CNR-Intwari