Ubwongereza bushimangira ko u Rwanda ari rwiza ku bimukira n’ubwo hari abishwe barashwe mu 2018

Mu kwezi gushize, Suella Braveman (hagati) yari mu Rwanda aho yasuye inzu biteganyijwe ko zizatuzwamo abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza

Suella Braverman, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza, yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu gitekanye ku bimukira, nubwo bwose hari ibimenyetso by’abanyecongo 12 b’impunzi barashwe na polisi bagapfa mu 2018.

Mu kiganiro na BBC ku cyumweru, abajijwe ku kuraswa kw’izo mpunzi, Suella yavuze ko icyo kibazo “sinkizi neza”.

Leta y’Ubwongereza irategura kohereza abimukira mu Rwanda mu gihe bageze muri iki gihugu mu nzira zitemewe.

Suella yavuze ko Urukiko Rukuru rwasanze u Rwanda ari igihugu gitekanye.

Gusa yavuze ko iyi gahunda igifite imbogamizi mu by’amategeko.

Yanze kandi kugira itariki atangaza y’igihe leta iteganya kugera kuri gahunda yayo yo guhagarika amato matoya yambuka ‘The Channel/La Manche’ akinjiza abantu mu Bwongereza mu buryo butemewe.

Muri gahunda ya leta, abantu bageze mu Bwongereza mu nzira zitemewe bashobora kujya boherezwa mu Rwanda bakajya gusabayo ubuhungiro.

Mu Ukuboza (12) gushize Urukiko Rukuru rwanzuye ko iyi gahunda yemewe n’amategeko, ariko iki cyemezo ubu kiri mu bujurire.

Suella Braveman yabajijwe ku bihamya byatanzwe na UNHCR byo mu 2018, ko itsinda ry’impunzi z’abanyecongo zarashwe ziri mu myigaragambyo yo kwamagana kugabanuka kw’ibiribwa bahabwa.

Amaze kwerekwa video y’ibyabaye nyuma, Suella yagize ati: “Hariya hashobora kuba ari mu 2018, turimo kureba 2023 gukomeza.

“Urukiko Rukuru, abacamanza bakuru b’inzobere, barebye muri buri kintu cyose muri iyi gahunda yacu n’u Rwanda basanga ni igihugu cyizewe kandi basanga gahunda yacu ikurikije amategeko.”

Yongeyeho ko u Rwanda rufite “amakuru afatika yo kwakira no gutuza neza abantu b’impunzi n’abimukira”.

Yavuze ko iyi ngingo ya leta y’Ubwongereza yashyizemo integuro ko abantu babishaka bashobora kwanga umwanzuro wo kubohereza mu Rwanda “ku mpamvu zidasanzwe” zo “kubabara gukomeye kandi kutateganyijwe”.

Leta y’u Rwanda yavuze ko ibyakozwe na polisi mu 2018 byari inzira ya nyuma yo guhagarika imyigaragambyo yajemo urugomo.

Mu kwezi gushize ibinyamakuru byinshi byatangaje ko hari amakuru ko minisiteri y’ubutegetsi y’Ubwongereza iteganya ko indege za mbere zijya mu Rwanda zizahagaruka mu mpeshyi.

Ariko leta ntabwo iragira icyo itangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’igihe nyacyo.

Suella Braveman yavuze ko abona ko iyi gahunda yo kohereza abantu mu Rwanda izatera “kwifata gukomeye” bigatuma abantu bashobora guhagarika kwambuka inyanja bitemewe bajya mu Bwongereza.

Minisitiri w’intebe Rishi Sunak muri gahunda ze yagize iby’ibanze guhagarika amato mato yinjiza abimukira mu Bwongereza, kandi azaba ari ku gitutu cyo kwerekana aho abigeze mbere y’amatora akurikira, azaba muri Mutarama (1) 2025.

Suella yavuze ko bifuza ko iyo gahunda ya leta yihuta ariko ko leta idashobora kugenzura igihe mu nzira z’amategeko zirimo kuba z’abarwanya iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Ati: “Habaye urubanza mu kwezi gushize, tugomba gutegereza urukiko rugafata umwanzuro. Sinshobora kugenzura ingengabihe y’urukiko kandi tugomba kubaha umwanzuro wose w’urukiko no kubahiriza ingengabihe zashyizweho n’abacamanza.”

Lisa Nandy wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, avuga ko iyi gahunda ya leta ari “uburiganya buri gukorwa ku baturage b’Ubwongereza.”

Yongeraho ko ibi bimaze “gutwara amafaranga menshi” y’abasoreshwa kandi “nta muntu n’umwe uroherezwa mu Rwanda”.

Lisa avuga ko ibyatangajwe na Suella Braveman byerekana ko gahunda n’u Rwanda “idashoboka” kandi “yabaye ihagaritswe”.

Umwaka ushize, abimukira bose hamwe binjiye mu Bwongereza bageze ku mubare wo hejuru cyane wa 504,000.

BBC