Uganda: Ibisasu bikomeje guhitana inzirakarengane!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘Chimpreports’ yo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021 aratangaza ko igisasu cyaturikiye mu mujyi wa Kapeeka, mu Karere ka Nagaseke maze umuntu umwe agahita ahasiga ubuzima.

Nk’uko bitangazwa na polisi ikorera muri ako Karere, ngo icyo gisasu cyavanywe ahantu hatazwi maze gishyirwa ahantu hajugunywa imyanda. Polisi yo mu Karere ka Savanna iremeza ko ahagana saa tatu za mu gitondo aribwo yamenye ko hari igisasu cyaturitse kigahitana umuntu umwe uzwi ku izina rya Mandela alfred w’imyaka 24 y’amavuko. 

Polisi iratangaza ko icyo gisasu cyaba cyarazanywe na nyakwigendera mu myanda yakuye ahantu hatandukanye, akaba atari azi neza aho cyavuye. Ngo akigejeje aho bashyira imyanda yakomeje kugikubira maze gihita kimuturikana. Icyo gisasu kandi kikaba cyarakomerekeje abandi bantu babiri aribo Anthony Asiimwe na Tukwasibwe Nelson bahise bajyanwa mu bitaro bya Nakaseke kugirango bitabweho.

Umuvugizi w’igipolisi cyo muri ako Karere ASP Isa Semwogerere yatangaje ko iperereza ryatangiye kuri iryo turika ry’igisasu. Hagati aho ariko, nyiri ubwo bucuruzi witwa Tumwete Robert we akaba yarahunze. 

Twibutse ko icyo gisasu cyaturitse nyuma y’ibyumweru bike gusa, muri ako karere abana babiri bishwe n’igisasu cyabaturikanye bagihawe nk’igikinisho n’umuntu utazwi. 

Ituritswa ry’ibisasu kandi rimaze iminsi rivugwa mu mujyi wa Kampala aho umuntu umwe yahitanywe n’igisasu cyaturikiye mu kabari abandi babiri bagakomereka bikabije. Ibyo bikaba byarakurikiwe n’ikindi gisasu cyaturikirijwe muri Bisi yerekezaga Bushenyi igeze ahitwa Mpigi. Polisi ya Uganda ikaba inatangaza kandi ko yatahuye ibisasu byinshi n’izindi mbunda muri uku kwezi gushize muri Kampala igihe yakoraga isaka. 

Ikigaragara ni uko muri ino minsi Uganda yibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba ikorwa n’ibyihebe bigamije guhungabanya umutekano w’icyo gihugu. Nyamara ariko Leta y’icyo gihugu ikomeje kwihanganisha abaturage bacyo inabizeza ko yafashe ingamba zo kurwanya iryo terabwoba.