Uganda-Rwanda: abasirikare b’u Rwanda barashe abaturage bavaga Uganda!

umugande Jean Pierre Havugimana aho yari mu bitaro i Kabale muri Uganda nyuma yo kuraswa n'abasirikare b'u Rwanda.

Ben Barugahare

Haravugwa umutekano muke mu gace ka Gatuna ku mupaka w’u Rwanda na Uganda nyuma y’aho abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage babiri b’abanyarwanda bari bikoreye ibirayi babikuye muri Uganda.

Uku kuraswa kw’abaturage kwabaye kuri uyu wa mbere tariki 4 Ugushyingo 2019 mu mugoroba muri metero nka 300 uvuye ku mupaka winjira mu Rwanda imbere.

Umwe mu baturage barashwe yitwa Jean Pierre Havugimana w’imyaka 28 undi we ntabwo umwirondoro we uramenyekana kugeza ubu.

Abo bagabo babiri birakekwa ko binjiriye muri Uganda mu gace kari hagati ya Rushaki na Karujanga. Umuvugizi wa Police ya Uganda muri Kigezi yavuze aba barashwe buri wese yari yikoreye ibiro 50 by’ibirayi igihe baraswaga.

Bakimara kuraswa Havugimana yashoboye guhungira muri Uganda. Aho yabanje kuvurirwa mu kigo nderabuzima cya Katuna nyuma akoherezwa mu bitaro bya Rushoroza biri mu mujyi wa Kabale aho yagiye kuvurirwa.

Mugenzi we ntiyagize amahirwe yo kubaho umurambo we wajyanwe n’abasirikare b’u Rwanda akimara kuraswa.

Umwe mu bayobozi b’ibanze mu gace ka Katuna muri Uganda yabwiye itangazamakuru ko urusaku rw’amasasu rwamaze iminota nka 30 bikaba byateye ubwoba abaturage baturiye umupaka.

Uyu muyobozi wo muri Uganda yakomeje avuga ko abanyarwanda bakunze kwinjira muri Uganda rwihishwa bagiyeyo gushaka ibintu bimwe na bimwe bya nkenerwa byiganjemo ibiribwa mu gihe bagitegereje ko umupaka wongera gufungurwa inzira zikaba nyabagendwa n’ubwo amaso yaheze mu kirere.

Si ubwa mbere abasirikare b’u Rwanda barasiye abaturage b’abanyarwanda ku mupaka na Uganda dore ko muri Gicurasi uyu maka harashwe abagabo bagera kuri 3, vuba aha hakaba haravuzwe iraswa ry’abagore 2. Abo bose bakaba baraswa bava mu gihugu cya Uganda gushaka ibiribwa cyangwa ibindi bya nkenerwa.