Ukuri kuraryana.

Yanditswe na Kamufozi Samy

Umuntu wese uvuze ko Fpr yitwikiye ibinyoma kugira ngo igere ku ngoma, iyo adafunzwe aricwa. Ni yo mpamvu ntawaabivugira mu Rwanda. Ubwo buryo batsinda ni ryo pfundo ry’amabi yose akorerwa abarutuye. Ukuri ni uko Fpr yashoje intamabara igambiriye gufata ku ngufu ubutegetsi bwose kandi yonyine. Muri iyo ntambara, yariigamije kurwanya ishyirwaho ry’iyo demokarasi. Iyo abantu baticya, iyo Fpr ntiyari kuzaagera ku ubutegetsi habe na limwe. Ukuri kutavugwa ni uko kumaze. 

Imaze gafata igihugu, Fpr yakigize isooko ivamo urufaranga. Abantu bose batayirimo ibumanya n’inkingi. Abemerewe gukora, hari imigabane runaka baha iryo shyaka, ryiyise Umulyango Fpr. Bagura umutekeno wabo ; kandi ari inshingano za Leta iyo ari yo yose. Wa mulyango Rusahulira mu nduru, wameza ko abanegihugu bariye bagahaga baboona umwanya wo gutekereza ku bibazo byabo n’iby’igihugu cyabo, ihitamo kubazirikira ku nda. Fpr ati : « Bazatwubaha ni tubicisha inzara ». Amashuli atanga ubumenyi bunagura ubwenge agirwa ingwizamurongo. Umwana wicira isazi mu jisho ntaziga. « Ikirimo ni ikiri mu nda ». Byongeye na gahunda z’ayo mashuli, ubwazo ni urukozasoni.

 Mu mashuli ya rubanda mu Rwanda, uburezi bwafashe imivuduko ibili ahabanye birenze ukwemera. Hari amashuri ya rubanda rugufi atagira ibyo yigisha. Abana ba rubanda barangiza uwa gatandatu bazi kwandika no gusoma  bababafite abandi barimu babakurikira mu ngo, babasubirishamo bababafasha cyane mu myitozo. Aba ni bo bonyine mu mashuli ya rubanda bashobora gutsinda igeragezwa rya Leta bimukira mu mashuli yisumboye. 

Gahunda ya Fpr ni ukubuza urubyiruko gutekereza. Iyi gahunde ni ndende. Nyuma y’ijonjora, ababatatsinze biicirwa ku rwara nk’inda. Bagane « Nine education ». Abayigamo nta musingi ufatika bashingiraho. Iyi gahunda itagira umutwe n’ikibuno izabuza burundi benengofero kuzagira icyo bimalira. 

Nyamara abana b’abo basilikari ba Fpr, babashingiye amashuli yigenga atavogerwa na buri wese. amashuli yo ku rwego mpuzamahanga. Nka Green Hills ya Jeannette Kagame, Kigali parents school … n’andi nk’ayo yubatswe hagamijwe ivangura ry’abaturage. 

Ikibazo gikomeye cyane ni « Ese mama, ikigo cyagenaga imyigishilize n’ibyigishwa cyibaho cyangwa bagisimbuje igishyira imbere ivangura ? » Abarimu bahinduwe abarozi kubera ko bashyira mu bikorwa gahunda ya Fpr yuzuye ubugome.