Ukuri kwapfuye mu Rwanda nikuzukane na Yezu Kristu kuri Pasika

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z’abanyarwanda ,

Mbanje kubaramutsa kandi ndabifuruza umunsi mwiza wa Pasika!

Kuri uyu munsi mutagatifu, niriranywe agahinda, nageze aho ngakizwa n’icyizere mbafitiye mwese, nagakijijwe n’uko mbona mu maze gusobanukirwa n’ibyago bibugarije muterwa n’ibibazo mukururirwa n’ubuyobozi bukoresha igitugu.

U Rwanda rumaze imyaka 24 rushowe mu ntambara n’agatsiko k’amabandi kitwikiriye ibinyoma bitagira ingano koreka igihugu, gicura imiborogo, amarira, agahinda, gutotezwa ku mpamvu zinyuranye kandi zidafite ireme: navuga kuzira ubwoko, kuzira uko utekereza, akarere uvukamo cyangwa umuryango uvukamo …

Kuri uyu munsi wa Pasika natekereje ku mateka mazemo imyaka 24! Ibyanjye bwite nabishize ku ruhande ndeba ababyiruka n’abazabakomokaho.

Kuva umunyango FPR Inkotanyi wafata ubutegetsi ku ngufu za gisilikare yahawe n’amahanga, amahano yariyongereye mu gihugu umuco w’ubwicanyi , ubujura , ibinyoma byose by’indengakamere byokama u Rwanda.

Abemera Imana y’Isiraheli ku munsi wa Pasika bibuka Izuka ry’Umwami Yezu Kristu. Akaba ari umunsi wo kwitegura izuka rya Yezu dufite umutima ukeye nyuma yo kubabara kwa Yezu umwana w’Imana wababajwe n’umwana w’umuntu, umuntu kandi waremwe n’Imana. Izuka ni ubuzima bushya izuka ni icyizere cy’uko Imana ifitiye abayikunda imigambi myiza, cyane cyane Pasika itwibutsa ko Imana ifite imbaraga zo gutsinda urupfu n’ubwo urupfu ariyo nzira itugeza mu buzima bw’iteka.

Banyarwanda, banyarwandakazi, kuri uyu munsi wa Pasika , sinirirwa mbarondorera cyangwa mbibutsa ibyago n’amakuba mwakururiwe n’ingoma y’ingoyi kuko mubanye nabyo, buri wese azi agahinda ke buri wese azi Kaluvariyo azamukanaho umusaraba we kugirango atere kabili.

Bantu dusangiye gake ukwemera, mureke tuvuge ku kibazo k’ibinyoma byugarije abanyarwanda, kubeshya no kubeshyerwa byabaye umuco kandi mu mategeko icumi Imana yatumye Musa harimo ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi

Ibiherutse kuba ku Muhanzi Kizito Mihigo tuzi twese ko aririmbira Imana mu ijwi ryiza rirangurura rimanura abamalayika bakaza kwifatanya n’abakunda Imana kuyihimbaza byatumye nongera kwibaza ku kinyoma na ba nyiracyo.

Ese ko mbona mubyuka mugakaraba mugafata bibiliya mukajya gusenga, aho Imana ya Yakobo, ya Isaac, Imana ya Mutagatifu Paulo, ya Matayo, ya Mariko, Imana ya Luka, ya Yohani niyo musenga?

None se ntimukiyitinya? Ntimukiyubaha ko muca ukubiri n’amategeko yayo? Ntimukiyitinya se ko mubeshya, mukabeshyerwa kandi mukibeshyera?

None se nayo izarobanura abavuye i Bugande gusa abe aribo iha umugisha n’ubugingo budashira ?

Bene Data Banyarwanda, Banyarwandakazi murababaye, mufite isoni, muratangaye, murumiwe, muravuga ntimuceceke, murarira, muratabaza ntimwumvwe, mufite umujimya mwiza n’umubi, n’ibindi, kubera ibikorwa by’urukozasoni bikorwa n’ubutegetsi buhagarariwe n’umwicanyi w’ibandi kabuhariwe n’agatsiko ke ari we Paul Kagame.

Icyo mbona cyapfuye kigomba kuzuka muri mwe ni ukuba abanyakuri no kwanga amakosa mukoreshwa kugirango ubutegetsi bw’igitugu bugire ingufu zo kubarimbura mubireba! Ndabasaba gusaba Imana koherereza Roho izura ukuri kwapfuye mu Rwanda, koherereza Roho imara ubwoba bwo kwirenganura.

Turatabariza Kizito Mihigo n’izindi nzirakarengane zihetse imisaraba zakorewe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bugendera ku kinyoma.

Nasomye inkuru nyinshi zivuga ibyerekeranye n’ifungwa rya Kizito Mihigo, ni nyinshi ariko zose zerekeza ku karengane n’urugomo uwo mwana w’umusore yakorewe icyo nashoboye kumva ni uko azira ko yifuza amahoro ya buri wese, urukundo ubwiyunge mu Banyarwanda.

Bavandimwe rero ni mucyo twibuke abandi bana bangana na Kizito ndetse n’abo aruta, nako abasore babujijwe uburenganzira bwo kuba abana n’intambara, babujijwe uburenganzira bw’abana n’Ingoma mbi ya Paul Kagame n’abakaraza bayo bimitse ubugome, ubujura, inzangano,…

Ndavuga abana bireze, ndavuga abana bapfiriye mu bihuru no muri za gereza, ndavuga ABANA BAFASHWE BUNYAMASWA MU BIGO BASHYIZWEMO NA FPR N’UMUKURU WAYO W’IKIRENGA PAUL KAGAME,

Ndatashya abana bari Iwawa,

ndatashya bana bashorwa ku rugamba muri Congo,

ndatashya abana b’abanyeshuri bafungwa,

ndatasha abana batabashije kwiga bakaba bakora akazi k’ubuja bahatswe n’ibyo byigomeke biyobowe na Paul Kagame.

Ndatashya ababyeyi babyarira ubusa,

ndatashya abakozi bakorera ubusa,

ndatashya abarwayi batagira Imiti,

ndatashya abahinzi batagira ubutaka bwo guhinga n’amasuka yo guhingisha,

ndatasha abanyarwanda bicwa n’inzara kubera kwamburwa utwabo n’ubutegetsi,

ndatashya abanyarwanda bari mu munyururu bazira uko bavutse n’abazira uko batekereza,

ndatashya abasilikare barara rubunda,

ndatashya incuke zitagira ejo hazaza,

ndatashya inkumi n’abasore bashorwa mu bwicanyi no mu binyoma n’ibindi bikorwa bw’ubugizi bwa nabi babeshywa ko barimo gukorera u Rwanda,

Ndatashya abanyarwanda barimo kwiruka imisozi bahunga ubwicanyi n’umunyururu wa FPR Inkotanyi,

ndatashya abatotezwa n’abananiwe,…

Mwese ndabatekereza ngashavura ndetse n’abo ntavuze ndabatekereza.

Ukuri nikuzuke mu Rwanda maze mubeho mu mahoro, akarengane gacike mubeho beza.

Banyarwanda, babyeyi namwe ababyiruka, nimuhaguruke mufashe Imana kubafasha, uburenganzira bwo kwanga akarengane buraharanirwa ntibuhabwa, nimuhaguruke, nimukanguke twamagane Paul Kagame n’andi mabandi bafatanyije kubica, kubiba, kubacura, kubaryamira, kubabeshyera n’ibindi.

Nimuhaguruke twihe agaciro twange kwitwa abicanyi kandi tubyitwa n’abatwiciye abana, abavandimwe, ababyeyi, incuti n’abaturanyi.

Nimuhaguruke twikure mu buja twashowemo n’Inkoramaraso za FPR.

Nimufashe Imana kuzura ukuri kwapfuye mu Rwanda, mutinyuke kukwimika mukagusimbuza ikinyoma.

NIMUHORANE IMANA

UWANKANA

Kigali