FDLR iramagana ifungwa ry'abantu babeshyerwa gukorana nayo.

URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA, FDLR, ruhangarikishijwe n’uko Leta y’ u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi, ikomeje gutegekesha igitugu abaturage b’ u Rwanda, ibambura uburenganzira bwabo bw’ ibanze, ikoresheje iterabwoba no gufunga abatavuga rumwe nayo abaribo bose.

1. Mu rwego rwo gutera ubwoba abadashaka ingenga bitekerezo ya FPR, muri poliki yabo y’ ivangura koko n’ amacakubiri mu banyarwanda, Leta ya Kigali iherutse gufunga umuhanzi w’ umuririmbyi Kizito Mihigo na bagenzi be Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi, bashinjwa gufatanya na FDLR na RNC.

2. FDLR Abacunguzi iramagana icyo gikorwa cy’ ubugizi bwa nabi ndetse n’ ibindi byose bikomeje gukorerwa abaturage mu karere ka Ruhengeri na Gisenyi (Rubavu na Musanze) , Aho Faustin Ndagijimana, Amiel Ndahiro, Jean Marie Nduwayezu n’ abandi, bafunzwe babeshyerwa ko bakorana na FDLR.

3. FDLR yashyize intwaro hasi yiyemeje gufata inzira y’ imishyikirano n’ ubutegetsi bwa Kigali, ikaba nta mugambi ifite wo guteza intambara cyangwa umutekano muke mu gihugu, kandi iramutse ibikoze, ikaba itakenera gukoresha cyangwa gukorana n’ abahanzi nka Kizito cyangwa abanyamakuru nka bagenzi be. Mu gihe twarambitse intwaro hasi, FPR na Leta ya Perezida Kagame bo bakajije umurego mu bikorwa by’ iterabwoba ku baturage yagombye kurinda.

4. Kandi abanyarwanda babishatse bagahitamo gufatanya na FDLR cyangwa andi mashyaka atavuga rumwe na Kigali, nta cyaha cyaba kirimo. Tukaba tubona rero Leta ya Kigali nta mugambi wo kunga abanyarwanda ifite, mu gihe ifunga umuhanzi nka Kizito kuko gusa yerekanye ibitekerezo birengera abayarwanda bose baba Abahutu, Abatutsi n’ Abatwa.

5. Kubera iri terabwoba rikomeje gukorerwa abanyarwanda mu karere k’ ibiyaga bigari, ubu abaturage barahunga FPR bava mu Rwanda, bahungira mu turere FDLR irimo ari benshi, nubwo bazi neza ko nta mfashanyo ya L’ONU impunzi zibona hano muri Congo.

6. Iterabwoba ririmo rikorerwa abanyarwanda na leta yabo yitwaje FDLR, niryo kwamaganira kure no guhagarikwa bidatinze, abafunzwe bakarekurwa, kuko nibashaka gufunga abantu bose bakekwaho kutavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa FPR, bazafunga igihugu cyose. Kuko kugeza ubu baba Abahutu, Abatutsi n’ abatwa, abamaze kurambirwa imikorere y’ ubwicanyi n’ iterabwoba rya FPR ari benshi kandi barakiyongera.

Masisi, ku ya 19 Mata 2014

Colonel Wilson IRATEGEKA

Umunyamabanga mukuru w’agateganyo

W’urugaga FDLR

Telefone: +24 381 145 2213 

Email: [email protected] or [email protected]

fichier pdf FDLR Gutabariza no kwamagana ifungwa rya Kizito. english-kinya