UMUGANDA (02. 02 1974 – 02.02.2021)

Yanditswe na Jean Serge Mandela

“ Nzatanga umuganda wo kubaka u Rwanda!”

“Umuganda umuganda ye abaturarwanda ko wagize neza ye umuganda !”

“ _Umulimo ni uguhinga umulimo
Ni aho ibindi ni amahirwe_ .”

Izo ndirimbo benshi turazibuka ducyuye ikivi

N ‘aho aba seminari bo mu Bwiza bwa Ndera na padiri mukuru wabo Havugimana, abarangaje imbere n’abandi barezi barimo commandant Nsengiyumva uri mu bafashe iya mbere i Nyarugunga nabo bakuye ikivi muri Rumuribahasyi bacinya akadiho bati:

“ Ubu tuli mu gisha………………………nga » !

Ubwo abashyushya rugamba barimo ba Ordinaire, Karara , Senegalais bishimira nyine aho perezida Habyarimana yari yarabatiye (igihe aje gutaha iseminari) ngo bashobore kujya bihaza mu biribwa kandi bongera ku bumenyi bwabo gukomeza kubaha no kubahiriza imilimo y’amaboko.

Mu gihe abanyarwesero bo bageze ku rwego rwo guhinga umuceli wabatungaga umwaka wose mu bihe padiri Nsengiyumva Tadeyo yali umukuru wayo.

UMUGANDA wari umubyizi w’umunsi umwe umuturarwanda yatangagaho umusanzu kugirango afashe ubuyobozi kubaka igihugu kibereye abaturarwanda aribwo bamwe bacacishagamo bati: “Twubake urugi rwacu neza urusuye agenda aturirimba”.

Gusa ku munsi ngarukamwaka wo ku ya kabili ya Gashayantare wabaga akarusho maze: abatera ibiti, abaharura imihanda, abasana ibiraro, abasibura imigendererano, abacukura imirwanya isuli ; ari bato, abakuru, abayobozi, abayoborwa, abatazi, abafashi, abatanazi, abihayimana, abanyeshuli, ingabo z’ u Rwanda, abakozi ba leta, abikorera…nta yonkaga yasigaraga mu rugo imvugo ari imwe :
“tujye gutanga UMUGANDA wo kubaka u Rwanda”

Amavu n’amavuko y’ Umuganda

Nkuko nyine uwari umukuru w’igihugu ariwe Habyarimana Yuvenal wali umukuru w’igihugu nkuko yakunze kubishimangira kenshi agira ati: “U Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo”. Ni uko imvugo yabaye ingiro ni bwo mu gitondo cyo ku wa gatandatu, cyo ku ya 2 Gashyantare1974, yakwikiye umujyojyo maza abimburira ingabo z’igihugu bamanuka iya Nyarugunga mu gutangiza ibikorwa byo gukangurira abanyarwanda imilimo y’amaboko bagakora bikorera kuko “Akundi kaza imvura ihise”!

Ibyo bikorwa nibyo byaje kwitwa UMUGANDA; Colonel Serubuga Laurent wali umukuru wungirihe umugaba w’ingabo abitubwira muli aya magambo: “Habyarimana nkuko yari yimirije imbere ubumwe n’amahoro by’igihugu, yakanguriye abaturage no gukunda umulimo”. Akomeza agira ati: “yansabye gukusanya ibikoresho by’ubuhinzi: amasuka n’imihoro maze tujye mu Nyarugunga dutange urugero , ubwo mbwira abaofisiye kugirango bitegura uwo muhango. Maze igihe twali kuli uwo mulimo nibwo Prezida Habyarimana yazanye n’aba ministre”. Arangiza atubwira ko za Ministere zose zakomereje aho zidategereje andi mabwiriza (Twabikuye muli mu gitabo “MON PÈRE, CETTE AUTRE PARTIE DE MOI QU’ON M’A ARRACHÉE” cyanditswe na Jeanne Habyarimana ku rupapuro rwa 137)

_Ibikorwa UMUGANDA wagezeho_

Mu UMUGANDA hakoze byinshi binyuranye, mu w’1986 ibikorwa byawo byahabwaga agaciro ka miliyari 15 z’amanyarwanda y’icyo gihe (bijya kungana na miliyoni 170 z’amadolari y’amanyamerika n’aho mu uw’ 1990 agaciro k’ibikorwa by’UMUGANDA kabarirwaga kuli miliyari 16 z’amanyarwanda bijya kungana na 181 z’amanyamerika byaba bijya kungana na miliyari 2 z’amadolari y’amanyamerika y’ubu.

Mu urwibutso rugaragara kuli benshi baba abaturarwanda n’abakunze gusura u Rwanda ku mpamvu izi n’izi ni umuhanda rwata-mujyi wabatijwe izina rya UMUGANDA “Boulevard UMUGANDA” ihuza ikibuga mpuzamahanga Gregoire Kayibanda n’umujyi wa Kigali aho bita ku Kacyiru, hari kandi stade yitiriwe UMUGANDA” iri ku Gisenyi.

UMUGANDA wabaye umusanzu wo kubaka u Rwanda rwari igihugu giharanira gutera intambwe yisumbye mu majyambere: hahanzwe imihanda ihuza uturere utu n’utundi, habayeho kubaka ibikorwa by’iremezo birimo amashuli, amavuriro, ibiro bya za komini na segiteri, gukakungurira rubanda kwita ku butaka barwanya isuli kwita ku bidukijije bita ku mashyamba no gutera ibiti. Byaje kuvamo “UMUNSI W’IGITI”

UMUGANDA mu kubungabunga ubumwe bw’abanyarwanda

Mu bikorwa by’ UMUGANDA byongeye ubusabane hagati y’abayobozi n’abo bayobora kandi UMUGANDA wafashije mu kwigisha kwongera urukundo rw’igihugu no kurengera ibikorwa byarwo kuko alibo babaga barabyubatse. Gusa ibi byahinduye isura aho FPR itereye u Rwanda muli 1990 maze abambari bazo bazwi ku izina ry’ibyitso n’inyangabirama bakirara mu bikorwa by’ UMUGANDA bakabisenya ali byo bise “kubohoza”.

Umunsi mwiza w’isabukuru y’ UMUGANDA ku bakunda umulimo, igihugu n’abaharanira amahoro n’ubumwe bw’abanyarwanda.

NDLR: Ku italiki ya kabili Gashyantare 1974 nibwo ORINFOR yatangiye ibikorwa byo kujya ifata amashusho ya video akoresha muli filimi zivuga ku uRwanda bita documentaires. UMUGANDA niyo rero wafunguye iyo gahunda.