Ikigo kitiriwe Nyakwigendera Seth Sendashonga (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique, ISCID asbl) cyanejejwe n’inkuru nziza y’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda n’u Bugande, tariki ya 31 mutarama 2022, nyuma y’imyaka itatu uwo mupaka warumaze ufunzwe.
Nk’uko byavuzwe kenshi n’abantu banyuranye ndetse na Institut Seth Sendashonga ikabigarukaho mu matangazo menshi, ifungwa ry’umupaka w’u Rwanda n’u Bugande ni kimwe mu byemezo bikomeye byabangamiye cyane abanyarwanda ndetse n’abaturanyi babo ba Uganda kuko kuva cyera na kare abaturage b’ibyo bihugu byombi bari basanzwe bahahirana cyangwa bakorana indi mirimo myinshi yabasabaga kwambuka umupaka kenshi. Ndetse bamwe muri abo baturage bari bafite imiryango hakurya y’uwo mupaka ku buryo ifungwa ryawo ryabagizeho ingaruka z’akarusho.
Ni ngombwa kwibutsa ko mu bihe bikomeye by’amateka yabo abanyarwanda benshi babashije gukiza amagara yabo babikesheje kwambuka umupaka bakajya gusaba ubuhungiro mu baturanyi babo ba Uganda. Ni muri urwo rwego usanga hari abanyarwanda benshi bavukiye, barererwa ndetse bakurira mu Bugande ku buryo icyo gihugu bagifitemo amasano akomeye.
Ku byerekeye ubukungu, ababikurikiranira hafi bemeza ko ifungwa ry’umupaka ryahungabanije abantu benshi bari batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bigira n’ingaruka ku musaruro ibihugu byombi byinjizaga buri mwaka ari nako byabujije abaturage ba buri gihugu ubushobozi bwo kwitabaza isoko ry’abaturanyi igihe habaye amapfa cyangwa izindi ngorane zituma abaturage bitabaza inzira z’ubuhahirane.
Institut Seth Sendashonga yishimiye ko ibibazo bya politiki byatumye imipaka ifungwa birimo gushakirwa ibisubizo binyuze mu nzira z’ibiganiro, ikaba yizera ko icyizere guverinoma y’u Rwanda yatanze kizashyirwa mu bikorwa vuba kandi ntayandi mananiza. Birakwiye kandi ko hakorwa ibishoboka kugirango umupaka w’u Rwanda n’u Burundi nawo ufungurwe mu maguru mashya. Abaturage b’impande zombi baturiye uwo mupaka nabo bakeneye ko ufungurwa kugirango babashe guhahirana no gukomeza ibindi bikorwa bijyanye n’umubano mwiza baribafitanye.
Muri rusange birakwiye ko abayobozi b’impande zose bazirikana ko umupaka w’igihugu ari irembo ryo guhahirana no gutsura umubano hagati y’abaturage b’abaturanyi bikaba bidakwiye ko abo baturage bahindurwa ingwate mu bibazo bya politiki biri hagati y’abayobozi babo.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 02/02/2022
Jean-Claude Kabagema
Perezida wa ISCID asbl