Umuhanzi Sankara Callixte yaraye arokotse agaco kw'abicanyi muri Africa yepfo

Kuwa kane tariki ya 8 Mutarama 2015, nyuma ya saa sita ahagana ku masaha ya saa kenda, Callixte Sankara yari mu nzira agenda agiye ahatungayirizwa imiziki, abantu bataramenyekana neza bamuturuka inyuma bamukubita ikintu mu mutwe umuntu yakeka ko ari “ubuhiri” aba yikubise hasi.

Umwe muri abo bantu ngo atangira kumuniga mw’ijosi arinako amupfukamira ngo atabasha kubyuka, igitangaje n’uko batwaye telephone 2 zigendanwa(Cellphone) yari afite ariko amafaranga bakayasiga!

Ibi bije nyuma y’iminsi mikeeya aho yagiye abona ubutumwa kuri Facebook bumubwira ko ibyo arimo bizamugiraho ingaruka,ubutumwa bwa nyuma aheruka bwaje ku bunani. Ubwobutumwa buvuga ko agomba gusezera ku nshuti ze ko bazamwivugana.

Amakuru arambuye ni kuri Radio Itahuka mu masaha ari imbere, tukaba dusaba abantu bose gukomeze gutekereza ku mutekano wabo aho bari hose bagira icyo babona kibahangayikishije bakitabaza inzego z’umutekano.

Radio Itahuka