Umukuru w’igihugu araniwe : Ndahamagarira urubyiruko kwitegura gufata ubutegetsi.

Rubyiruko rw’u Rwanda  nimuhaguruke dufate ubutegetsi.

1.Rubyiruko, bana b’u Rwanda, mwebwe mwese duhujwe no gukunda by’agahebuzo igihugu cyacu, mukaba mwariyemeje gukura amaboko mu mifuka, muharanira ko igihugu cyacu cyajya imbere, mu mahoro, mu bumwe, mu bwiyunge, ariko cyane cyane mu kwimakaza umuco wo kuvuga ukuri uko mwakubonye cyangwa mwakwumvishe ntamususu: aka kanya ndi hano mbashimira urwo rukundo mwibitseho rubatera ubutwari bwo gukorera igihugu cyacu mutizigama nubwo tuzi ko ibihe kirimo bitoroshye. Ndifuza kubibutsa ko urwo rukundo, ubwo bushake, uwo murava mwifitemo ari zahabu ku gihugu cyacu.

2.Ndagira ngo cyane cyane mbashimire, hanyuma kandi mbasabe gushyira hamwe imbaraga zacu mu bikorwa byo kugandura bagenzi bacu badashaka kureba ukuri mu maso. Bariya bakunze kwanga kubona ko igihugu cyacu gikeneye ubutwari bwabo, bariya bashishikazwa no guca intege twebwe twiyemeje kwanga twivuye inyuma akarengane gakabije gakorerwa rubanda, umuco mubi wo kubeshya no kudasaranganya neza  ibyiza by’igihugu mu baturage bose, nta vangura.

3.Itegekonshinga ry’igihugu cyacu ritwemeza ko u Rwanda ari Repubulika igendera ku mahame ya demokarasi.  Bisobanuye ko u Rwanda ari igihugu kivoma imbaraga zo kubaho mu bushake no mu bwitange bwa rubanda  . Twibuke ko U Rwanda rwabaye Repubulika mu mwaka w’i 1961, ni ukuvuga ko uyu munsi Repubulika yacu imaze imyaka 54 gusa. Ni Republika ikiri ntoya ugereranyije n’izo mu bindi bihugu byo ku isi. Ariko n’ubwo bwose ari ntoya mu myaka, ni Republika yagize amateka atoroshye, kuko yanyuze kenshi mu bihe bibi.

4.Kugirango Republika yacu rero irusheho kwiyubaka no kugira ingufu hakenewe imbaraga zacu twebwe urubyiruko, tugomba kumenya kandi tukiyumvisha yuko ari umukoro wacu guharanira kugira uruhare rugaragara  mu kwiyubakira u “Rwanda Moderne”. Ni ukuvuga u Rwanda rutarangwamo ubuyobozi bukora nko mu gihe cy’ingoma ya cyami , ubwo hari abumvaga ko ari abenegihugu gusumba abandi, ko hari abavukiye gutegeka abandi bakavukira kubabera abaja n’abagaragu .  U “Rwanda moderne” tugomba kubaka ni igihugu gihangayikishijwe no guha abaturage bacyo ubwigenge n’ubuzima bwiza uyu munsi,  no gutegurira abana bacu ejo hazaza hatekanye ,  ndetse ejobundi n’abuzukuru bacu bakazasarura ibyiza twabibye ku neza yabo .

5.Republika yacu ikeneye ingufu zacu urubyiruko, urukundo rwacu, imibanire ya kivandimwe hagati yacu . Ikineye ko tuba abasangiraguhugu bazi ubwenge,  bakundana koko, batabarana, bagaterwa ishema no kwitwa Abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko. Kuba dutandukanye mu miterere no mugenzereze ni inyungu si igihombo . niyo mpamvu bidakwiye kuduteranya ngo dusubiranemo nk’uko byagiye biba urwitwazo rwo gusenya igihugu cyacu mu gihe cyashize. Ubutwari bwo gufungura amaso tukareba ibibazo byugarije igihugu cyacu, tugahangana nabyo  tudahuzagurika, tugafatana urunana mukwishakamo ibisubizo nta buryarya, nibwo buzatuma Repubulika yacu ishora imizi y’amajyambere nyayo, adashobora gusenywa n’uwariwe wese, kuko igipimo cy’ amajyambere nyayo y’igihugu ari umunyagihugu ubwe ubayeho mu bwisanzure butavongerwa.

6.Birumvikana ko kugirango ibyo bigerweho hakenewe ko twemera gutegana amatwi,  kudasuzugurana harebwe igihangararo, kavukire cyangwa icyenewabo. Hakenewe ko dushyira imbere agaciro ka buri wese, mu mitekerereze ye no mu migenzereze ye, bityo tugashyira ku meza ibitekerezo byacu twese, buri sewe agatanga igitekerezo cye gitanga  igisubizo bitewe ni uko abibona, ibisubizo byose mu gutandukana kwabyo bikubahwa, maze hakarebwamo ibishobora gushyirwa mu bikorwa, twese tugatanga umuganda mu kubishyira mu bikorwa ku nyungu z’abenegihugu bose, nta vangura.

7.Ntidukwiye kubyibagirwa cyangwa kubyirengagiza, kubaka amateka meza y’igihugu cyacu y’uyu munsi ni inshingano kuri buri wese muri twe. Ibi nitubikora neza twirinda amakosa yakozwe mu gihe cyashize, cyane cyane tugendera kure ivangura rishingiye ku moko n’uturere, abana bacu bazabidushimira kandi bazakomereza aho twebwe tuzageza. Kubera urugero rwiza bazaba batubonanye, nabo bazaharanira aheza habo, ejo heza h’abana babo ndetse n’ejobundi heza h’abuzukuru babo, gutyo gutyo u Rwanda ruzasugire rusangambe.

8.Uyu munsi kubaka igihugu kizima ni inshingano ni iyacu.  Abana bacu bazaturuhura uwo muzigo kandi bakomereze aho tuzaba twagejeje. Kwikorera uyu mutwaro bisaba ubwitange bukomeye ariko ni ngombwa kuko amahoro n’iterambere by’igihugu cyacu ariho bizashingira. Iyi niyo patriotisme dukwiye kugira iyacu nk’urubyiruko.

9.. Nk’uko buri wese abibona, bamwe mu bayobozi bacu, by’umwihariko umukuru w’igihugu Nyakwubahwa P. Kagame, bageze igihe cyo kuruhuka n’ubwo batabyemera. Ariko kandi nitudaharanira kubereka ko turi tayari mu kubasimbura ntibazabyirotera. Gusa abo bayobozi nabo turabasaba guha urubyiruko urubuga rwo kuvugiramo ibitekerezo byarwo, no gushyira mu bikorwa “initiatives” zarwo. Mu gihe abayobozi batwimye ubwo bwisanzure dufiteho uburenganzira ndetse bagakoresha iterabwoba nk’uko bimenyerewe kugirango baduhatire kwituramira , bavandimwe rubyiruko ndabahamagarira kudaheranwa n’ubwoba. Ubwoba busenya kandi bukica roho z’abana b’igihugu.  Igihe cyo guhaguruka tugaharanira uburenganzira bwacu ngiki cyaje.

IMG-20160821-WA0001

10.Umwaka utaha w’2017 hazaba amatora y’umukuru w’igihugu, ndetse no mu w’2018 hazaba ay’intumwa za rubanda. Izi ni “opportunités” tutagomba gupfusha ubusa zo kwerekaniramo ubushake n’umurava dufitiye igihugu cyacu

11.Gusa nanone twitonde kandi dushishoze, ntitugwe mu mitego yatugusha mu makosa bakuru bacu baguyemo mu bihe byashize. Ntitwemere gushukishwa ubusa ngo twishore mu bikorwa by’urugomo, ntitwemere gutekererezwa ngo dukoreshwe  butama ibyo tutiyumvamo nk’aho nta bwenge n’umutimanama tugira. Aya ni amakosa yakunze gukorwa mu bihe byashize ahanini bitewe n’ubujiji bamwe bari bifitiye, kurundi ruhande bitewe n’ubugome abandi mubajijutse bari bifitemo, ndetse n’ubugwari bw’abandi bari bajijutse batagize ubutwari bwo kurwanya ubugome bwa bagenzi babo. Ayo makosa yadukururiye ingorane zitagira ingano mu bihe bitandukanye by’amateka y’igihugu  cyacu.

12.Rubyiruko nimwe Nouvelle Generation itegerejweho Abalideri bazagoboka Repubulika y’u Rwanda bakayikura ku kiziriko cy’iterabwoba .

13.Reka nsoze mbisabira mwebwe urubyiruko rw’Abataripfana kimwe namwe mwese mutwikundira cyangwa mutwiyumvamo, ngo mutsinde iterabwoba, mukomeze mwisuganye mu matsinda yanyu, mwikomezemo ubwo bushake bwo gukorera igihugu cyacu,  bityo muze twese tuvire hasi rimwe tutangize IMPINDUKA zubaka igihugu cyacu bundi bushya. IGIHE NI IKI.

Murakoze.

logo

Umutaripfanakazi, Yvonne Uwase.