Umunyamakuru John Williams Ntwali yashyinguwe.

Mu baje kumushyingura harimo abanyapolitike bo mu mashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi; Depite Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda, Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri, na Victoire Ingabire wa DALFA-Umurinzi

Mu Rwanda, umunyamakuru Ntwali John Williams wari uzwiho gukora inkuru zicukumbuye yashyinguwe kuri iki cyumweru.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yapfuye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira uwa gatatu w’icyumweru gishize azize impanuka yo mu muhanda.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ndetse n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bakomeje gusaba iperereza ryimbitse rigaragaza urupfu rwe.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma ategura inkuru mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo

Polisi yatangaje ko Ntwali ariwe wapfuye mu mpanuka ya moto yari ateze yagonzwe n’imodoka mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu mu mujyi wa Kigali, ivuga ko uwari utwaye imodoka yafashwe agafungwa.

Umwe mu banyamakuru utifuje gutangazwa amazina wari mu muhango wo kumushyingura Ntwali yabwiye BBC ati: “Ni agahinda gukomeye gupfusha umuntu nkuyu ukiri muto. 

“Tubabajwe cyane nuko uburyo bwatangajwe ko yapfuyemo yari yarigeze kuvuga ko hari abantu bashatse kumugonga gutyo ari kuri moto. Ntibibabaje gusa binateye ubwoba.”