Yanditswe na Nkurunziza Gad
Hakuzimana Abdul Rashid, umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ya Kigali yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge tariki 10/11/2021 ntiyaburana kubera ko umwunganizi we mu mategeko atabonetse.
Uyu munyapolitike watawe muri yombi tariki 28 Ukwakira 2021, ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo icyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi hamwe n’icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda yifashishije umuyoboro rwa YouTube.
Ahagana ku isaha ya saa mbiri n’igice kuri uyu wa Gatatu nibwo yari asesekaye ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, kugirango aburane ku ifungwa n’ifungurwa.
Nyuma yo kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, umucamanza yamubajije niba yiteguye kuburana, mu ijwi rituje Hakuzimana Abdul Rashid yasubije ko atiteguye kuburana kubera umwunganizi we mu mategeko Me Rudakemwa Felix adahari.
Yavuze ati “Mu nyungu z’ubutabera ndasaba ko nasubikirwa iburanisha rya none umunyamategeko wanjye akabanza akaboneka[…] sinzi impamvu atabonetse”.
Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo bugire icyo bubivugaho bwavuze ko bitumvikana kandi ko butunguwe no kubona Me Rudakemwa atabonetse kandi yari azi ko uwo yunganira yitabye Urukiko.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko mbere yo gufata icyemezo habaho kubanza guhamagara Me Rudakemwa kuri telefone bakumva niba ari mu nzira agana ku rukiko.
Urukiko rwabyemeye maze Ubushinjacyaha buhamagara Me Rudakemwa kuri telefone, ntiyayitaba. Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko umwanditsi w’urukiko na we yamuhamagara ariko na we amuhamagaye ntiyamwitaba.
Nyuma yo kubona ko Me Rudakemwa atitabye telephone ye igendanwa, Urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika iburanisha. Umucamanza ati “Uru rubanza rusubitswe mu nyungu z’ubutabera kuko kuburana umuntu yunganiwe biri mu burenganzira bwe. Iburanisha ryimuriwe kuwa 17 Ugushyingo 2021 saa mbili za mu gitondo.”
‘Kwibuka nikube ukw’Abanyarwanda bose nta kuvangura’
Ubwo Hakuzimana yatabwaga muri yombi, RIB yavuze ko “Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.”
Twabibutsa ko Hakuzimana Abdul Rashid yamenyekanye mu ruhando rwa politike mu Rwanda kubera gutanga ibitekerezo kuri channel zinyuranye za YouTube no ku ye bwite yari aherutse gushinga yise Rashid TV, aho yatangaga ibitekerezo bitavugwaho rumwe. Mbere gato y’uko atabwa muri yombi , yari aherutse gutangaza ko yifuza ko ‘kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi bivaho cyangwa se bihindurirwe isura’.
Mu kiganiro kuri YouTube, yagize ati: “…kuko na nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemeye ko n’Abahutu bishwe kandi ari benshi, ariko akavuga ati ntihabayeho kubica ku mpamvu izi nizi, kwibuka nikube ukw’Abanyarwanda bose nta kuvangura. Abahutu nabo bibuke abantu babo cyangwa se kuveho tujye tugera igihe cyo kwibuka tuvuge tuti ni amateka yabaye ibyo bintu birangire”.
Muri uyu mwaka, abaye uwa gatatu mu bamenyekanye cyane kuri YouTube ufunzwe aregwa iki cyaha cyo gupfobya jenoside bishingiye ku byo yatangaje kuri urwo rubuga.