NAMAGANYE ITERABWOBA « NZAKWICA » RYA KAGAME

MVUYEKURE Swaibu

Yanditswe na Cheikh Suaibu MVUYEKURE

Kagame sigaho, FPR rekeraho iterabwoba ryawe rirarambiranye kandi turaryamaganye.

Haciye iminsi myinshi nsobanukiwe n’imikorere y’ubugome ya FPR . Kagame yaduka yaje yitwaje intwaro y’ubugome no kwica ari nayo yari yitwaje mu ntambara yo gufata u Rwanda akarwigarurira mu kinyoma cyo kurubohoza ngo abone uko yigarurira abantu.

Hari igihe uwo mutego wadufashe turi benshi mu banyarwanda tukibwira rwose ko Kagame ari umuntu w’intwari waje gukiza u Rwanda nyamara naje gushishoza nsanga ariwe muntu gica kuburyo ntakizere akwiye kugirirwa kuko kenshi yagiye yibirindura agakora ibikorwa by’ubugome kuburyo burenze kamere.

Ubu nandika iyi nkuru mboneyeho no gusubiza nihaniza abambari be banyanditse mu Kinyamakuru « Rushyashya » banyitirira ingengabitekerezo ntagira n’ibikorwa by’urugomo binyuranye cyane n’inzira yanjye ndetse n’ubutorwe nahamagariwe.

Icyo FPR iduhora njye n’abandi benshi atari gusa ba padiri Athanase MUTARAMBIRWA n’abandi bavandimwe uko amazina aherutse kuvugwa na « Rushyashya »,  nibwirako ari uko duharanira ukuri n’umubano mwiza mu banyarwanda. Uko muzi umwijima utinya urumuri, ni nako FPR na Kagame bazira uwo ari wese uvugisha ukuri akagira urukundo no guharanira ko buri wese yamererwa neza muri rusange mu gihe Kagame na FPR ye bo bamaranira gusa inyungu zabo bwite batitaye na busa ku mibabaro y’abandi banyarwanda.

Nguko rero uko badatinya no kwica abatumye FPR igera ku ntsinzi na Kagame akabasha kugera ku ntebe yo gutegeka u Rwanda.

Twavuga nk’abanyapolitike bamwe na bamwe nka Seth Sendashonga, Assiel Kabera …, abasilikare nka Patrick Karegeya ndetse na Fred Rwigema ubwe ari nawe wari warararuje Kagame mu mihanda ya Naiirobi akamugarura mu rungano ; hakaba rero n’abanyemari nka Assinapol Rwigara n’abandi benshi yagiye anyaga ibyabo yarangiza akabica ataretse no gushinyagurira imiryango yabo.

Ibyo byose rero twabonye byatumye tumumenya, tumenya n’ubugome bwe bwihishe mu bucakura bukabije none twiyemeje kutandukanya nawe no kwigobotora imitegoye kandi tukamwamagana nta bwoba nubwo tutayobewe ko ahora ahigira natwe kuzatwica.

Ikinyoma no gusebanya bya « Rushyashya » rero ngo dufite ingengabitekerezo, ngo nitwe dukusanya imisanzu y’abagomba gutera u Rwanda ni uburyo bwo kudutegurira ibyaha no gushaka inzira yo kutwica nk’uko bagiye babigenza ku bandi. Ntaho bitaniye naya matangazo ba Tom Ndahiro, Bamporiki na Ingabire immaculée bagiye bakora kuri Kizito Mihigo, kuri Karasira Aimable cyangwa Rashid, Cyuma n’abandi benshi.

Muri make nkaba nanditse ngo nsubize « Rushyashya » ko namaganye iterabwoba rya bo kandi nka ngamije kubamenyesha ko twe twahagurukiye urugamba rw’imitima aho twifuza kubagaruramo ubumuntu bakareka gutungwa n’amaraso nk’inyamaswa. Iryo terabwoba « nzakwica » tuzarirwanya twisunze Imana yacu kugeza bahindutse cyangwa kugeza ingoma yabo irimbutse u Rwanda rugasubira kuba igihugu cyiza cy’amahoro gitemba amata n’ubuki.