Umuririmbyi The Ben yashimagije Kagame

Umuririmbyi Mugisha Benjamin uzwi ku kabyiniriro ka The Ben mu gitaramo yakoreye i Kigali, yasingije Kagame benshi babibonamo uburyo bwo kwigura kuko yari amaze igihe yarahunze igihugu.

Mu mwaka wa 2010 ubwo uwari Minisitiri w’Umuco na Siporo Habineza Joseph yajyanaga abahanzi The Ben na Meddy mu birori byari byabereye muri Amerika, aba bahungu aho gusubira i Kigali bahise bamutoroka bihitiramo gushaka ubuzima muri Amerika nk’impunzi.

Gutinda kubona impapuro z’ibyangombwa by’impunzi n’izindi zibemerera gutembera nibyo byatumye aba bahungu batinda gusubira mu rwababyaye.

Mu gitaramo The Ben yakoreye mu mugi wa Kigali, yashimagije Kagame muri aya magambo : “Abanyarwanda dufite ishimwe ku mutima, aho tuba mu mahanga tugenda tumwenyura kubera agaciro twahawe na Perezida wacu Paul Kagame” Nyuma yo kuvuga ayo magambo uyu muririmbyi ngo yatuye Kagame akaririmbo k’urukundo yise HABIBI. Turacyasobanuza icyo iryo jambo rivuga mu kinyarwanda cy’ab’ubu.

Abana b’ingimbi n’abangavu bari bitabiriye icyo gitaramo bamuhaye amashyi, naho abasheshe akanguhe twabikurikiraniraga kure (dore ko atari nawo muziki twumva) tubabazwa n’ubupfapfa bw’uyu mwana w’umuhungu. Umwe mubo twarikumwe yagize ati :

Ayinyaa ! Uriya se yarusha ubutoni Kizito Mihigo ra ? Nawe yasingije Kagame n’agatsiko ke ngo ni FPR abita “Intare yampaye agaciro” Ubu se arihe ? Iyo ntare ntiyahindukiye ikamuta ku munigo ubu akaba aborera mu Buroko ? Ese Kayirebwa yakoreye icyama imyaka mike ? Abayeho ate ? Afashwe ate n’ingoma ngome ? Rutabana se ntiyarwaniye igihugu iruhande rw’uwo Kagame barata ? Ubu arihe ?

Ikica abanyarwanda ni uko batemerera amateka ngo abigishe.

Muhire Hervé