Umuryango wa Félicien Kabuga wandikiye inteko-nshingamategeko y’u Rwanda

     

     

     

     

     

    Mukazitoni  Kabuga Joséphine                             Bruxelles, ku ya 14 Gashyantare 2014

    www.comite-kabuga.net

     

    Nyakubahwa Mukabalisa Donatille

    Umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda

    B.P.  352      Kigali – Rwanda

     

    Impanvu : Gusaba gusubiranwa imitungo yacu

     

    Nyakubahwa Mukuru w’Inteko Ishinga Amategeko,

    Nashakanye na Bwana Kabuga Félicien mu buryo bwemewe n’amategeko, dusezerana gufatanya imitungo. Ibyo twagezeho byose, twabibonye tubivunikiye ariko intambara itangiye yo mu w’1994, byose byasigaye mu gihugu.

    Hari imitungo itimukanwa igizwe n’amazu, n’amasambu n’indi yimukanwa igizwe n’amafaranga mu ma banki, imigabane mu ma sosiyete nkicyahoze cyitwa STIR (Société de transport International), LaRwandaise (Ubu yahindutse Akagera Motors), BCR, BACAR, cyangwa se imitungo yasahuwe yahoze iri mu ma depo (Ibicuruzwa, Amafarini, ingano n’ibindi).

    Hari amabaruwa menshi twanditse ariko nta gisubizo twigeze tubona.

    Umuryango wanjye wagiye ubonana n’abategetsi benshi bagiye batwizeza ko bagiye kudusubiza ibintu ariko siko byagenze. Abana banjye, mu w’2003, baje mu Rwanda, basura amazu, basanga atuwemo n’abari barayigabije, amadepo y’I Gikondo yarahinduwemo gereza, barinda bagaruka ntabyo bahawe.

    Igihe hagombaga kubaruzwa ubutaka, naranditse, na bwo, sinabona igisubizo.

    Kw’itariki ya 10/02/2014, Inteko ishinga amategeko yatoye itegeko rivuga ko imitungo yacu igiye kwagurirwa Leta. Nkaba ntunva impanvu nkurikije ko, njye n’umulyango wanjye, twakomeje kwaka imitungo yacu ntitubone igisubizo. Kandi ubundi, imitungo y’umuntu ntivogerwa.

    Nyakubahwa Mukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, nanditse nsaba ko narenganurwa, amategeko mushiraho akaba amategeko arengera buri munyarwanda. Muri abategarugori mu nteko, akaba ari nayo mpanvu muri benshi kugira ngo mufate ibyemezo bidahutaza bamwe, kuko nicyo mwatorewe.

    Mu gihe ntegereje igisubizo cyanyu cyiza, mbaye mbashimiye. 

    Mukazitoni Kabuga Joséphine