DR KAYUMBA ARATABAZA, ABO MU ISHYAKA RYE BATANGIYE KUZIMIRA

Ben Barugahare

Mu gitondo cya none kuwa mbere 22 Werurwe 2021, Dr Kayumba Christophe wagannye inzira ya politike agashinga ishyaka yise iriharanira demukarasi n’ubwisanzure bigamije iterambere mu Rwanda (RPD), yazindutse atabaza Polisi y’u Rwanda kubw’umuyoboke w’iri shyaka waburiwe irengero.

Uwatawe muri yombi n’abantu bataramaneyekana ni Nkusi Jean Bosco ushinzwe icengezamatwara mu ishyaka RPD, amakuru aturuka i Kigali yemeza ko yafatiwe hafi y’ibitaro bya CHK, telefoni ye igahita ivaho, kugeza n’iyi saha ntawe uzi ibye cyangwa se aho yajyanywe.

Nkusi.jpeg

Ibinyamakuru by’I Kigali byavugishije inzego z’umutekano Police na RIB zanga gusubiza, na Dr Kayumba Christophe niko byamugendekeye, cyakora we bamubwiye ko nta makuru y’uwabuze bafite.

Mu butumwa butabaza, Kayumba yagize ati “Police y’u Rwanda, ejo twamenye ibyo gufatwa k’umunyamabanga wacu ushizwe icengezamatwara Jean Bosco Nkusi wafatiwe kuri CHUK, ariko ntitwabashije kumenya aho ari  n’impamvu yafashwe. Twahamagaye Umuvugizi wa Police dusanga telephone ye itariho, twahamagaye umuvugizi wungirije atubwira ko nta makuru abifiteho, na RIB ni uko. Mudufashe.”

RDP Missing.PNG

Nyuma yo gushinga iri shyaka, Dr Kayumba Christophe amaze kuvugana n’ibinyamakuru byinshi by’imbere mu gihugu, agaragaza ibyo anenga ubutegetsi bwa FPR, akanatangaza imirongo migari y’ibyo yifuza ko byahinduka mu Rwanda.

Ni kenshi abakekaho kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bazimira bakaburirwa irengero, bagafungwa  cyangwa se bakicwa. Nihashira iminsi Nkusi Jean Bosco atagaragajwe na RIB, amaherezo ye yazaba ahindutse nk’aya Rutembesa Guillaume, cyangwa Umusizi Bahati Innocent, bombi babuze ababo bagatakamba batabaza, bikaba bigeze uyu munsi nta kanunu ko kumenya niba bagihumeka.