Yanditswe na Frank Steven Ruta
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017 nibwo Diane, Adeline na Anne Rwigara bagejejwe imbere y’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko urubanza rwahise rusubikwa ko abaregwa ntabwo bari bafite ubunganira mu mategeko. Bavuze ko bifuza kubanza kuvugana n’ubunganira mu mategeko mbere yo gutangira kuburana
Umwunganizi wabo Me Pierre Buhuru ngo yari afite urundi rubanza kandi ngo ntabwo yari yabimenyeshejwe mbere ko uru rubanza ruhamagazwa. Ubushingacyaha byavuze ko ari uburenganzira bw’abaregwa kunganirwa mu rukiko, Abacamanza batangaje ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku wa mbere tariki ya 9 Ukwakira 2017.
Diane Rwigara akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ariko bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Umubyeyi wabo Mukangemanyi Rwigara Adeline we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2017 abakozi b’Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda bari basuye abo mu muryango wa Rwigara aho bafungiye kuri station ya Polisi ya Remera. Amakuru The Rwandan yabonye ni uko Adeline na Anne bo bemerewe kubonana n’abo babiligi kuko bafite ubwenegihugu bw’ububiligi ariko Diane we arangirwa kuko yabusubije! Ntabwo byarangiriye aho kuko Adeline na Anne basohotse bambaye imipira iriho ifoto ya Nyakwigendera Assinapol Rwigara ariko polisi yanga ko barenga aho ibasaba kubanza kujya gukuramo iyo mipira mbere yo kubonana n’abo babirigi.
Nabibutsa ko abana n’umupfakazi ba Rwiagara Assinapol bafungiye kuri station ya Polisi ya Remera kuva ku wa gatandatu tariki ya 23 Nzeli 2017 ubwo batabwaga muri yombi.
Nimukomeze mubagaraguze agati Imana yinfubyi ntisinziriye
Quelle idiotie mon Dieu!!!! Nagiye no kubategeka ibyo bagomba kwambara???? Turava he tukajya he koko bavandimwe?????
Turavaibuntu tujya kwashitani niho itegereje kagome umuyoboke wayo