Abantu benshi bagize ibyo bahindura mw’isi, haba mu buryo bwiza cyangwa bubi, hari ikigero cy’imyaka urebye ntarengwa babarizwamo. Nibake cyane usanga baragize ibyo bageraho bihambaye, bafite hejuru y’imyaka 50. Hari n’ubushakashatsi bwerekana ko mu myaka nka 40 aribwo umuntu aba ageze ku kigero gihambaye cy’ibyo ashobora kugeraho mu buzima. Icyo gihe cyarenga, agatangira ahubwo kugenda asubira inyuma mu bushobozi bwe.
Ingero ni nyinshi zibyerekana, mu bagize ibyo bageraho bihambaye cyane cyane mu rwego rwa politiki:
Muammar al-Quaddafi, 1942 – 2011, yabaye prezida afite 27.
Martin Luther King, 1929 – 1968, yishwe afite 39.
Juvenal Habyarimana, 1937 – 1994, yabaye prezida afite 36.
Paul Kagame, 1957 – , yatangiye kugenga imitegekere y’u Rwanda afite 37.
Melchior Ndadaye, 1953 – 1993, yishwe afite 40.
Mobutu Sese Seko, 1930 – 1997, yabaye prezida afite 35.
Patrice Emery Lumumba, 1925 – 1961, yishwe afite 36.
Thomas Sankara, 1949 – 1987, yishwe afite 38.
Mu kinyarwanda, abantu bari mu myaka nka 40 baba bari mu kigero cy’abagabo n’abagore b’amajigija.
Hari uwasoma izi ngero ntanze akaba yavuga ati kuki umwanditsi adatanga n’ingero z’abagize ibyo bageraho bihambaye barengeje imyaka 50. Kutazitanga si uko zidahari. Ariko iyo usesenguye neza usanga ibyo bagezeho mu gihe cy’icyo kigero cy’imyaka, baba barabitangiye nko mu myaka 10 cyangwa se 20 iyibanziriza.
Kwandika ku kibazo cy’imyaka ku banyapolitiki, cyane cyane kubo mu Rwanda, nkomeza kubigarukaho cyane, kubera impamvu z’ingenzi eshatu:
Kurekera abarengeje imyaka 50 urubuga rwa politiki bituma abakiri munsi yayo cyane, batisanzura ngo bazane amaraso mashya, mur’urwo rwego rw’imibereho y’abaturage, bigatuma igihugu cyabo gikomeza kugendera ku mikorere n’imigenzo itajyanye n’igihe buri gihe;
Kudakomeza kurangazwa imbere n’aba “Muzehe,” bituma ibibi by’amateka banyuzemo, baba barabigizemo uruhari cyangwa se batarugizemo (baribereye ba ntibindeka), bituma ayo mateka mabi adakomeza kugira uruhari rukomeye mu mitegekere n’imitekerereze y’igihugu muri rusange;
Kuyobora abandi muri rusange, cyane cyane mu rwego rwa politiki, nsanga atari ubushobozi abantu bageraho aruko bageze mu myaka nka 50; ni impano abayifite baba barerekanye mu bice binyuranye by’ubuzima bwabo; mu gihe rero iyo mpano iba itarashoboye kugaragara ku buryo bw’agahebuzo mbere y’iriya myaka, twemereko igihe cyayo cyo kwigaragaza kiba cyararenze.
Byaragaragaye kenshi ko amashyaka ya politiki y’abanyarwanda asenywa rimwe na rimwe no kuba abayari kw’isonga hari imitekerereze n’imitegekere baba baranyuzemo ubwabo, ndetse batsimbarayeho bumva idakuka ko ndetse ariyo igomba gukomeza. Hagira rero aberekanako hari ubundi buryo bushoboka bwo gutekereza no gutegeka, nuko bakaba babyaranye abo. Muri icyo gihe, ugasanga ubunararibonye, aho kuba ishingiro ry’imitekerereze mwiza yo guteganyiriza ejo hazaza kw’igihugu, bugahinduka impogamizi. Hakorwa iki rero?
Nkuko abanyapolitiki b’inararibonye bamwe batangiye kubikora banyuza ibitekerezo byabo mu kwandika ibitabo (Eugene Ndahayo, Enoch Ruhigira, Andreya Sebatware, Gerard Gahima, Theoneste Rudasingwa, Joseph Sebarenzi, n’abandi), hari n’ibindi bikorwa byinshi bashobora gukomeza gukora bafasha igihugu cyabo bakoresha ubunararibonye bwabo, ariko batagobye gushaka buri gihe kuyobora politiki nyarwanda.
Ngo abaturage bategekwa burya n’ubutegetsi bubakwiriye. Mu gihe abanyarwanda, tuzakomeza kurebera gusa ibiba, twibera ba ntibindeba, ibibi bitugwirira bizakomeza. Ariko nidufata iya mbere tugatangaza ibitekerezo byacu, mu kinyabupfura, hari ibyo dushobora guhindura. Sinshidikanyako umunyapolitiki w’umunyarwanda uri muri za 50 uzasoma iyi nyandiko idashobora gutuma yibaza. Hari n’undi wavuzeko iyo umunyarwanda arengeje 50, imyaka iba isigaye aba ari nk’ideni ryo kubaho. Kuki rero abanyarwanda twakwemerako abanyapolitiki basigaje kubaho imyaka itari mwinshi badupangira imigendekere n’imitegekere y’igihugu ejo bazaba batakirimo.
Impano yo kuyobora abandi ikenerwa n’abanyapolitiki ntabwo yigishwa mu mashuli. Ari ibyo prezida Kagame ntiyaba ayobora u Rwanda, nubwo uko aruyobora atari shyashya na busa. Ariyo mpamvu agomba gusimburwa. Kuyobora abandi bisaba impano y’ubutwari itagirwa na benshi. Bivugwako mu bantu 100 abatarenze 4 aba aribo bonyine bafite iyo mpano. Mu gihe rero abo 4 baba buri gihe barengeje 50, haba nabwo hari ikibazo.
Ambrose Nzeyimana