UYU MWANA NI ISHEMA RYA AFURIKA YOSE : JOSIANE MWISENEZA

Yanditswe na Prosper Bamara

Uyu mukobwa ni icyitegererezo cy’umugore w’umunyafurikakazi mu bwiza bw’umwimerere, mu ndero no mu kuba intwari.

NI agati Imana ubwayo yiterekeye ku ntebe y’icyubahiro mu beza b’u Rwanda, kuburyo kugahungabanya bitashoboka n’iyo habaho imiyaga ibihumbi. Ibye byose ni ibitangaza nk’ibya Yezu w’umunyanazareti wagize atya akavukira i Bethlehemu kandi hari abibwiraga ko nta gihangange cy’umuhanuzi cyahaturuka. 

Ni umunyarwandakazi ubereye u Rwanda, ubwiza bwe nta munyafurika butagaragarira. 

Uyu mukobwa ni urugero umukuru w’igihugu yaheraho ashimangira inyigisho ze ku byerekeye kwirinda ibitukuza byakwangiza uruhu bikangiza n’ubwiza karemano. Ni urugero umukuru w’igihugu yashingiraho ashimangira inyigisho ze zo kumvisha abanyagihugu n’abanyafurika muri rusange ko kwisuzugura aribyo bitera kudindira muri byose. Uyu mukobwa ubwe we n’amateka ye ni Imfashanyigisho ikomeye Imana yihereye abayobozi n’abigisha b’inzego zose, kuko wamutangaho urugero kuva ku rwego rwa Nyumbakumi kugera ku rwa Perezida, wamutangaho urugero kuva mu mashuri abanza kugera muri kaminuza ukibona ibyo umuvugaho kandi biteye amatsiko.

« Phenomene Mwiseneza » ni chapitre ikomeye cyane mu mateka y’u Rwanda ndetse yagombye no kuzashyirwa mu nyigisho no mu bitabo by’integanyanyigisho zo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, igakorwaho ubushakashatsi mu byiciro bihanitse n’iby’ikirenga bya kaminuza.

Imana yahaye Josiane Mwiseneza igikundiro kidakeneye ubuhanga mu ibarura rya za sms kugirango cyigaragaze, kuko na bake basa n’abatunguwe bakaba bagishinyiriza mu kumurwanya ntibahakana ko icyabakanze cyane ari ukwibeshya kwabo ko ari « agakobwa k’agaturagekazi k’intamenyekana kandi k’agakene katazarenga umutaru, kandi kazahinduka urw’amenyo! ». Aba bose Imana yaberetse ko ariyo igena ubuhangange atari bo. Yahaye Josiane gukundwa haba mu Rwanda ndetse no hanze, abumvise ibye bose baratangara cyane, ku buryo haramutse habayeho amatora nyayo ku mukobwa abanyarwanda baba mu gihugu no hanze yacyo bifuza kuri iri kamba nta wamukurikira n’umwe mu bo bari kumwe. Josiane afite abakunzi benshi cyane badashobora kwirengagizwa kandi bamutera inkunga idasanzwe bibaye ngombwa.

Ubuhangange n’uburanga Imana yamuhaye buzigaragaza cyane  ubwo n’abacuruzi n’abahanzi bazavoma imigisha yo gukundisha ibicuruzwa n’ibihangano byabo (publicités) ku isooko yitwa Josiane Mwiseneza : amazina ye, amashusho ye, amateka ye, guca bugufi kwe, ukwamamara kwe, ugutungurana kwe, inzira y’ukuzamuka n’ukumenyekana kwe, n’ibindi. 

Umubare munini w’abanyarwandakazi ni utuye mu byaro kandi ubarirwa mu kigero cy’abaciririrtse n’abakene kuko n’igihugu cyacu kikibarirwa mu bikennye cyane ku isi. Ibi bivuze ko uyu mukobwa Josiane Mwiseneza ari ishusho y’umunyarwandakazi muri rusange, by’umwihariko akaba ari ishusho y’u Rwanda ubwarwo mu ntambara rurimo yo kwivana mu cyiciro cy’intamenyekana n’icy’ibihugu bikennye cyane kurusha ibindi ruzamuka rwinjira mu kiciro cy’ibihugu byo ku kigero cy’ubukungu cyisumbuyeho ndetse rugana mu kazagera ku rwego rw’ibihugu byihagije kandi bikize. Ishusho ye yakwifashishwa mu kugaragaza urugendo u Rwanda rurimo rwo gushaka kuva mu bukene rujya mu bukire, kuva mu butamenyekana rujya mu bwamamare. Abahanzi rero nababwira iki … nimukore ku nganzo dore Josiane Mwiseneza arahari, mushushanye kandi muririrmbe u Rwanda na Afrika, mwigishe isi y’abato n’abakuru.

Reka tubisubiremo ko ubu bushake u Rwanda nk’igihugu rurimo bwo kuzamuka cyane ruva mu kiciro cyo hasi cy’ubukungu rwinjira mu kindi cyo hejuru, buragaragarira muri Josiane Mwiseneza : kwanga guhera hasi, kwiyumvamo ubushake, kwemera muri we ko nta kidashoboka, kubyitegura mu mutima no mu ngiro, kubiharanira, kudatinya inzitizi n’amagorwa biri muri urwo rugendo rwo kugera ku cyo yiyemeje, kudaterwa ubwoba cyangwa ngo acibwe intege n’aho aturutse hasi cyane asatira ikibuga cy’abazwi ku rwego rwo hejuru cyane, … Muri make « visions » z’iguhugu cy’u Rwanda zose zimubumbiyemo kandi zimugaragaraho, dore ko no kurwanya imirire mibi mu banyarwanda abifite muri gahunda ze nyinshi kandi nziza.

Naho kudidibuza cyangwa kutadidibuza indimi z’inzungu n’ubwo byigwa bikamenywa iyo bitangiwe ubushobozi buhagije, ntibyaba ibuye uwishimiwe na benshi cyane yatsitaraho, kuko nabyo ushobora gusanga ari ishusho rusange yazagenda ihinduka buhoro buhoro mu gihugu hose. Kandi burya n’umukuru w’igihugu tuvuge nko mu bihugu bya kure cyane y’icyacu ashobora gusemurirwa mu nama z’ibirangirire iyo bikenewe kubera kutamenya cyangwa se kutaba intyoza mu rurimi rwashyizwe imbere, iryo semura ribaho kugira ngo ibitekerezo bye isi itabihomba, kandi kuba atavuze cyangwa se atazi kuvuga mu rurimi rwagenwe mu nama ntibibuza igihugu cye kuba cyatorerwa kuyobora ibindi mu muryango uyu n’uyu mpuzabihugu cyangwa mpuzamahanga, kuba yahabwa umwanya uyu n’uyu mu ruhando rw’amahanga cyangwa se igihembo runaka. Ibindi ni ibigenwa n’ababishinzwe (nk’amabwiriza ngenderwaho), kandi ikigenwa n’abantu cyose cyakorerwa igorora igihe byagaragara ko kitagororortse ijana ku ijana. Ni nacyo gutera imbere bivuga. Ururimi kavukire ni indagamuco, kandi agaciro karwo kagomba kwiganza imbere y’izindi ndimi ntirano, zo zigwa gusa kugira ngo zidufashe guhaha ahandi no gushyikirana n’abahandi. Naho urwacu rw’igihugu, Ikinyarwanda, nirwo kamara ku bireba u Rwanda na gahunda z’abaseruka mu marushanwa y’abanyarwanda. Iz’amahanga zikenewe ku mpamvu zikomeye, nabwo abatoranyijwe bagenerwa uburyo buhagije kandi bunoze bwo kuzibandaho no kuzitozwa by’umwihariko hagamijwe ikigenderewe. Ibyo ntibinaniranye, ariko ijwi ry’abanyarwanda benshi rikumvwa mu guhitamo.

Turasaba Imana ngo ihe Josiane iri kamba rya Miss Rwanda 2019, imurinde icyitwa itekinika cyose kandi irifungire amayira aho rishobora guturuka hose.  Izamushoboze gufasha abo mu byaro n’abanyarwanda bose bireba gukira ikibazo cy’imirire mibi n’ibindi byinshi bibugarije. Azabwire benshi uko yazamutse kandi bizahe benshi imbaraga zo kuzagenza nkawe. Adahawe iri kamba, n’ubwo byatangaza bose kimwe n’uko yarihabwa (aha niho ibye bibera amayobera), yakwirinda ibimusubiza inyuma mu mitekerereze no mu rugendo rwe yatangiye rutagombye kugira ikirusubiza inyuma. 

Iri rushanwa n’abatari barizi barimenye kubera uyu mukobwa. Mu byaro bagiye kujya baganira Miss, kandi iyo gahunda ubwayo iteye intambwe nshya kuko hahindutse byinshi mu buryo abantu bayumvaga, ndetse n’amategeko ayigenga ashobora kuzatera imbere kubera ubu buryo Josiane Mwiseneza yadutse ari intamenyekana none akaba aganje mu biganiro no mu bitangazamakuru.

Imana imurikire abashinzwe guhitiramo u Rwanda umwari wa Miss, kandi ihundagaze ubugiraneza bwayo ku bana bose bari muri iri rushanwa, ibahe gukunda ibyiza no kurangwa na byo.