Zambiya:Mupenzi Jean de la Paix, Umukuru w’Ingabo za CFCR yaba yatawe muri yombi

    Amakuru agera kuri The Rwanda ava mu gihugu cya Zambiya i Lusaka aravuga ko Bwana Mupenzi Jean de la Paix  uvuga ko afite ipeti rya Général de Brigade wari umaze iminsi atangaje ko ari Umukuru w’Ingabo za CFCR (Coalition Forces for Change in Rwanda) yatawe muri yombi i Lusaka muri Zambiya.

    N’ubwo bwose tutarabona amakuru arambuye biravugwa ko Bwana Mupenzi yafatanywe n’abandi banyarwanda babiri ari bo Bwana Rodrigue Maniriho na Yonadabu Rwaka. Amenshi mu makuru atugeraho avuga ko bafashe bakekwaho ubutasi.

    Icyatangaje benshi ni uko aba bagabo bafatanywe na Bwana Mupenzi bari muri Diaspora yo muri Zambiya ndetse uwitwa Rodrigue Maniriho bikavugw ako ari we uyiyobora, nabibutsa ko Diaspora ari kimwe mu gikoresho Leta ya Kigali ikunze gukoresha kugira ngo ishobore gucengera, gucamo ibice, no kuneka impunzi cyangwa abandi banyarwanda batuye mu bihugu by’amahanga.

    Nta minsi irashira ngo hashinzwe uyu mutwe w’ingabo mu itangazo ryasohowe n’uyu mutwe ngo rivuga ko rifatanije n’amashyaka ya politiki benshi mu banyamashyaka bahakanye ubwo bufatanye abandi baryumaho uretse Dr Anastase Gasana, ukuriye ishyaka Abasangizi wemeje ubwo bufatanye.

    Ubwanditsi

    The Rwandan