Abantu bazanwa gufungirwa muri gereza ya Kigali (1930) nyuma yo gukorerwa iyicarubozo bokomeje kwitaba Imana abandi nabo barategereje.

Amakuru aturuka muri gereza ya Kigali izwi ku izina rya 1930 aremeza ko hakomeje kugenda hagwa abantu benshi bazira kutavuzwa nyuma yuko baba bahazanwe barakorewe iyicarubozo ku buryo bukomeye hanyuma bahagezwa bakajugunywa muri gereza ahasigaye bakahategerereza urupfu doreko ngo no muri iyo gereza ntacyo babamarira mu rwego rw’ubuvuzi.

Ayo makuru atubwira ko,Bwana Nsengimana Emannuel w’imyaka 23 y’amavuko mwene Ntawubabara na Nyiransabimana batuye mu mu mudugudu wa Marembo,akagari ka Kanserege umurenge wa Kacyiru yafashwe na polisi arakubitwa bikomeye avunwa akaguru nyuma azanwa gufungirwa by’agatenyo muri 1930. Kubera ukuntu yari yangijwe cyane ako kagura kaje gucibwa ariko kubera kutitabwaho ngo avuzwe ako kaguru kaje kubora n’igufa riramugwa bimuviramo kwitaba Imana.

Undi mugabo nawe witwa Rwandanga Froduard nawe ngo wazanwe muri iyi gereza nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’urwego rw’iperereza rwa DMI nkuko abaduhaye amakuru babyemeza, ubu nawe ngo ariho amazi isaha n’isaha yanogoka kubera ko bahamuzanye ari intere, ubu nawe ategereje gushiramo umwuka doreko nta n’ubufasha arimo guhabwa.

Amakuru kandi duhabwa n’abantu bizewe babashije gucika ku icumu mu iyicarubozo ngo rikorwa n’urwego rwiperereza rwa CID aratumenyesha ko uwitwa Twizeyeyezu Etienne wavugaga ko yatahutse yitangukanyije n’abacengezi ,akaba ngo yaravugaga ko akomoka mu cyahoze ari Gikongoro hanyuma akazanwa kubazwa muri urwo rwego rw’iperereza ngo yakubiswe kuburyo yageze aho yitumaga amaraso hanyuma abari kumwe nawe bakaza kumuburira irengero nyuma yo gusohorwa aho yakubitirwa. Abaduhaye aya makuru bakeka ko kubera ukuntu yari ameze ashobora kuba yaranapfuye.

Usibye aba bazanwa gufungirwa muri 1930 ariko nubundi bashigaje kunogoka,haravugwa n’abandi bantu bahafungiye bafite uburwayi bukomeye ariko batanafite ubutabazi bw’ubuvuzi kuburyo nabo iminsi yabo iri kubarirwa ku ntoki niba ubuyobozi bw’iyi gereza bukomeje kubatererana nkaho atari ibiremwa nabyo bigifite uburenganzira ku buzima. Amakuru akaba atubwira ko ubu abarembye cyane ari Bwana Musabyimana Gaspard wahazanwe aturutse muri gereza ya Muhanga,na Bwana Mbwirabumva Simeon waje kufungirwa muri 1930 aturutse muri gereza ya Nsinda.

Nonese aba bantu ubuzima bwabo buratabarwa nande ko abakabatabaye ari ubuyobozi bw’iyi gereza? Baratabarwa se na sociéte civile kandi yarahindutse ikiragi?Batabarwe se na yangirwa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda? Nta numwe!

Mana yo mu ijuru ni wowe wenyine…!

Boniface Twagirimana

2 COMMENTS

  1. Ntampamvu nimwe yo gushyira abantu mugatebo kamwe kandi icyaha ari gatozi,uziko yakoreye abandi ibyaha icyo yaba aricyocyose azature avuge ibyo yakoze abisabire imbabazi aboyabikoreye ntaguhishira ikibingo hakozwe isoni abadafite aho bahuriye n’ikibi kandi habeho gusaba imbabazi kuva keracyane kuri burimahano yagiye akorwa kuko hari abakoze ibara bigira abere kandi hakwiye gucika umucowo kudahana,udafite icyaha agomba kuba umwere n’abirirwa bakubita abantu gikondo kwa kabuga bazaze gusaba imbabazi abobangije umubiri.

Comments are closed.