Abanyarwanda 2 baregwaga ubwicanyi bwo muri pariki ya Bwindi bajyanywe gutuzwa muri Australia.

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gicurasi 2019 aravuga ko abanyarwanda 2 baregwaga ubwicanyi bwabereye muri Pariki ya Bwindi muri Uganda bwibasiye abakerarugendo bava mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi, abo banyarwanda boherejwe gutuzwa mu gihugu cya Australia. Aba bagabo bari bamaze imyaka 15 bafungiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Nabibutsa ko mu 1999 habaye igitero ku bakerarugendo kikagwamo abagera kuri 8 muri Pariki ya Bwindi iri mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu cya Uganda. Aba bamukerarugendo barimo babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, babiri bo muri Nouvelle-Zélande n’abandi bane bo mu Bwongereza.

Byahise bitangazwa mu binyamakuru mpuzamahanga ko abagabye icyo gitero ari umutwe wa ALIR warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse abagabye icyo gitero ngo bahaye ubutumwa bamwe muri abo bakerarugendo buvuga ko basaba ibihugu bya USA, Canada, Ubwongereza n’ibindi kureka gutera inkunga Leta y’u Rwanda.

Umutwe wa ALIR wahise ushyirwa na Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ndetse na FBI itanga Miliyoni 5 z’amadolari ku bazatanga amakuru ku bantu bagize uruhare muri iki gitero.

Bidatinze hatawe muri yombi abagabo batatu b’abanyarwanda babaga mu mutwe wa ALIR ngo biyemereraga ko bagize uruhare muri iki gitero, abo bantu ngo bari bafungiwe i Kami nyuma yo kubazwa na FBI bashyikirijwe abayobozi ba Amerika bajya gufungirwa muri Amerika dore ko muri ba mukerarugendo bishwe harimo abanyamerika 2.

Igihe urubanza rwaburanishwaga hagati ya 2002 ma 2003 muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika byaje kugaragara ko ibyo abo bagabo batatu biyemereye igihe bari bafungiye i Kami babyemeye kubera iyicwarubozo bakorewe ndetse hakurikijwe ibizamini byo kwa muganga bigaragara ko abo bagabo atari bo bakoze ibikorwa byo gufata ku ngufu abo bakerarugendo bishwe nk’uko bari babyemeye igihe babazwaga i Kami!

Abunganiraga abo banyarwanda 3 yavuza mu rukiko ko abo baburanira bategetswe n’inzego z’iperereza z’u Rwanda ibyo bagomba kuvuga bishinja banemera ibyaha nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo.

Ubushinjacyaha bwa Amerika bwafashe icyemezo cyo kureka gukurikirana abo bantu kuko bakorewe iyicwarubozo kandi nta bimenyetso bigaragaza ko bagize uruhare mu kwica abo ba mukerarugendo. Mu 2006 iki kirego cyaje kuvanwaho nyuma y’aho umucamanza avuze ko bemejwe icyaha nyuma yo gukorerwa iyicarubozo.

Ariko abo banyarwanda 3 ntabwo bahise barekurwa n’ubwo bari batse ubuhungiro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ahubwo bafungiwe mu bigo bifungirwamo abimukira bakekwaho ibyaha bikomeye.

The Rwandan yaje kumenya ko Léonidas Bimenyimana na Grégoire Nyaminani bemeye kureka kwaka ubuhungiro muri Amerika no kutazarega basaba indishyi maze bagashakirwa ikindi gihugu cyo gutuzwamo. Ibi byaje gushoboka ubwo igihugu cya Australia cyaje kumvikana na Amerika kikemera kubakira. Mugenzi wabo Francois Karake we aracyafungiye muri Amerika kubera ikibazo yagiranye n’abacungagereza igihe yari afunze.

Ababikurikiranira hafi bahamya badashidikanya ko iki gitero cyakozwe n’ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’iperereza hagamijwe ko umutwe wa ALIR washyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ndetse na Leta ya FPR igakomeza kubona inkunga idasubirwaho ya diplomasi n’amafaranga y’ibihugu byari bisanzwe biyifasha byiganjemo ibikomokamo abo ba mukerarugendo bishwe.

Kuba abo bagabo 3 bafashwe baremereye ibyaha i Kami ndetse bagasobanura neza uko byakonzwe nk’abari bahari bigaragaza ku buryo budasubirwaho ko ababigishije ibyo bagomba kuvuga ari nabo bari inyuma y’icyo gitero kuko ibimenyetso abo baregwa batanga nta handi bari kubikura batabihawe n’abagabye icyo gitero.

Kuba baremeye ko aribo bagabye igitero ndetse bakemera ko ari bo bafashe ku ngufu abo banyamamerika banavuga ukuntu imyenda yabo y’imbere yasaga, nyamara mu bimenyetso byose byegeranyijwe na FBI birimo n’ibyo kwa muganga bikagaragara bidasubirwaho ko abo bantu atari bo bafashe ku ngufu abo bakerarugendo ndetse uretse ibyari muri dossier bigishijwe andi makuru yakuwe aho ubwicanyi bwabereye atari muri dossier wasangaga abo baregwa batayazi!

Iyi nkuru ije mu gihe havugwa amakuru y’ubucuti budasanzwe hagati ya Perezida Kagame na bamwe mu bantu bazwi mu rwego rw’isi mu gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, urugero ni uwitwa Moustapha Ould Limam Chafi umuherwe ukomoka mu gihugu cya Mauritania wagaragaye iruhande rw’abayobozi b’u Rwanda ku kibuga cy’indege i Kanombe igihe Cheikh Tamim Ben Hamad Al Thani, Emir wa Qatar yasuraga u Rwanda mu tariki ya 21 Mata 2019. Nyuma y’ibyabereye muri pariki ya Bwindi mu 1999 bigatuma ALIR ishyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, ntawabura kugira impungenge mu byo Perezida Kagame ashobora gukora bikitwa iterabwoba bikegekwa ku bamurwanya kugira ngo akomeze atsimbataze ubutegetsi bwe dore ko imvugo yo gushinja abarwanya ubutegetsi gukora iterabwoba isigaye igezweho mu mvugo z’abayobozi b’i Kigali n’ababashyigikiye.