Umunyamakuru Marc Matabaro yaganiriye na Bwana BAKUNZIBAKE Alexis, Visi Perezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI.

Bwana Muyobozi nifuzaga ko mwakwibwira abanyarwanda, ndetse mukababwira muri make ishyaka ryanyu PS n’ imigambi ishyaka ryanyu rifite n’intego rishaka kugeraho?

Bakunzibake Alexis, Visi Perezida wa mbere wa PS Imberakuri

Murakoze, nitwa BAKUNZIBAKE ALEXIS, nkaba ndi visi perezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI. Kugeza ubu nkaba nkora n’imirimo y’umuyobozi mukuru w’ishyaka.

PS Imberakuri ni ishyaka riharanira imibereho myiza y’abanyarwanda akaba ariryo shyaka rukumbi ryemewe n’amategeko mu Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
Ishyaka PS Imberakuri ryashinzwe n’abanyarwanda baba imbere mu gihugu barangajwe imbere na Nyakubahwa Maître NTAGANDA Bernard nyuma yo kubona ko hari ibitagenda bikorwa n’ubutegetsi buriho kandi ko abanyarwanda bakeneye koko kwihitiramo abayobozi.
Ishyaka ry’Imberakuri rifite intego eshatu zikurikira arizo:
Ubutabera,Urukundo n’Umurimo.
Rikaba kandi rifite imigambi ikurikira :
-Guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda hashimangirwa ko abanyarwanda basangira kuburyo bumwe ibyiza by’igihugu;
-Guharanira ko habaho igice kinini cy’abanyarwanda babaho mu rwego ruciriritse harwanywa icyintu cyose gituma bamwe bagira ibyamirenge abandi bakaba abakene nyakujya;
-Guharanirako impaka ku micungire y’igihugu byaba umuco mu banyarwanda bityo kutavugarumwe na leta ntibyitwe kwigomeka;
-Kubahiriza no kurinda uburenganzira bw’ikiremwa muntu;
-Guteza imbere ubuhinzi bw’ibiribwa ngandurarugo bityo inzara mu banyarwanda ikaba amateka;
-Guharanira ko ubukungu bw’u Rwanda bwashingira kuri serivise no ku nganda ntoya n’iziciriritse;
-Kurwanya ikintu cyose gituma umunyarwanda ahunga igihugu cyamubyaye;
-Guharanira ubutabera bwigenga kandi butazarira mu gukemura ibibazo by’abanyarwanda.

Abarwanashyaka banyu barimo Président w’ishyaka n’abandi, bari mu buroko. Twifuzaga kumenya uko bamerewe n’uburyo bafashwe? Imanza zabo zigeze he mufitiye icyizere ubutabera bw’u Rwanda? Ubu se mukora iki ku bw’umwihariko kugirango mubafashe mu buzima bwo muri Gereza, mu kubafasha kuburana, ndetse no mukumenyekanisha ikibazo cyabo?

Murakoze, nibyo koko abarwanashyaka cyane cyane abayobozi bacu barafunze abandi baburiwe irengero ariko nk’uko tudahwema kubitangariza abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kutavugarumwe na leta ya Kigali ni ukwikorera umusaraba aribyo byaviriyemo abayobozi mu nzego zitandukanye z’ishyaka gufungwa. Aha twavuga umukuru w’ishyaka Nyakubahwa Maître NTAGANDA Bernard, umunyamabanga uhoraho bwana MWIZERWA Sylver, umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Kicukiro bwana NSHIMYUMUREMYI Eric, ushinzwe protocole n’umutekano wa presida w’ishyaka bwana MUKESHIMANA Donatien.
Icyo twababwira nuko bose bafite morali ihagije kuberako babona abo basize inyuma dukomeje urugamba rwa demokarasi kandi duhagaze neza. Kuba bafunze bazira ibitekerezo byabo bya politiki, ibitekerezo abanyarwanda bakeneye, ibitekerezo byuzuye ukuri, birumvikana ko uko kutavugarumwe na leta bituma bahozwa ku nkeke rimwe na rimwe baba bari mu kato ngo hatagira abo bagezaho amatwara mashya.
Muri make leta yo ibabeshejeho nabi. Iyo urebye ku manza zagiye zicibwa ntaho wahera ugirira icyizere ubutabera kuko imanza za politiki zo n’umwihariko ku butabera.
Mukubafasha cyane cyane twibanda ku buvugizi yaba mu banyarwanda ubwacu, yaba binyuze mu buryo nk’ubu ndetse n’ubundi bwose tutibagiwe n’abanyamahanga bo banafasha iyi leta mu gushyiraho uburyo bwo gukomeza kudufunga ndetse n’itotezwa rya hato na hato.
Ibyo byose bituma turushaho kandi kwerekana amakosa y’ubutegetsi kuko akenshi ifungwa ry’aba barwanashyaka riba ridakwiye.

Maître Bernard Ntaganda, Perezida wa PS Imberakuri uri muri Gereza

Ishyaka ryanyu mu minsi ishize ryacitsemo ibice bibiri. Igice kimwe kiyobowe na Madame Mukabunani, cyemerewe kujya muri forum y’abashyaka ya politiki mu Rwanda iyobowe na FPR. Icyo gice kitandukanije namwe hari imikoranire cyangwa ibiganiro mufitanye kuburyo mwakwiyunga, ishyaka ryanyu rikongera kuba rimwe?

Ndagirango nsobanure neza ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza y’abanyarwanda nta bice biribabamo usibye bamwe bakunda byacitse babona umuntu umwe cyangwa babiri bahisemo kuba ibikoresho bya FPR, abo FPR ikabashyira imbere kuberako gahunda yayo isanzwe izwi: mbacemo ibice mbategeke.Ntagitangaje kirimo ko MUKABUNANI yajya muri FORUM kuko nta narimwe FPR yigeze yemera ko hari irindi shyaka byajyana muriyo FORUM aho itera ikanikiriza.
Aha rero niho nshimangira ko nta kibazo na kimwe tugirana na MUKABUNANI kuko nawe ubwe aziko ntacyo aricyo muri PS Imberakuri, ikibazo tugifitanye na FPR yo yubaka kandi igashyigikira PAWA iyireba izi neza aho zagejeje abanyarwanda.

Ikibazo cy’ubutabera mukibona mute? Aha ndavuga mu bice 3:
• Abagize uruhare muri génocide?
• Abasirikare bari aba FPR bakekwaho uruhare mu bwicanyi mu Rwanda no muri Congo?
• Abarimo gukora ibyaha ubu bijyanye no guhohotera abaturage ndetse abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse n’ibindi byaha bijyanye no gusahura umutungo w’igihugu?

Ishyaka PS Imberakuri ryemera neza ko mu Rwanda habayemo Genoside bityo uwayigizemo uruhare wese ko agomba kubibazwa.
Nk’uko byagaragajwe n’icyegeranyo cya LONI ko haba hari abasirikari ba FPR baba barakoze ibyaha bikomeye muri Kongo twe dushyigikiye ko ukuri kujya ahagaragara bityo urukiko ni bubahamya ibyo byaha bagomba kubihanirwa.
Iyo urebye amaraporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta igaragaza akayabo ka mafaranga y’abaturage aribwa bidutera ikibazo kuko kuva icyo kibazo cyabaho nta muntu uragezwa mu butabera ngo ahanwe ku mugaragaro, bityo tukaba dusanga aha nta gikorwa mu rwego rw’ubutabera kugirango icyo kibazo kirangire.

Ikibazo cy’amoko mukibona gute mu ishyaka ryanyu? Ubwiyunge bw’abanyarwanda mubona bushobora kugerwaho? Inama mwatanga kugira ngo bugerweho ni izihe?

Twemera ko mu Rwanda hari amoko atatu kandi nk’uko tubibamo ntabwo mu Rwanda hari ikibazo cy’amoko ahubwo n’ikibazo cya politiki. Ubwiyunge buzashoboka mu gihe cyose umuntu azabasha kuvugisha ukuri akavuga ntacyo yikanga akishyira akizana. Ariko muri rusange icyaba intandaro y’ibyo byose nuko leta yakwemera ibiganiro mpaka hagati yayo n’abatavugarumwe nayo bityo bigatuma umuco wo kubwizanya ukuri, kunenga no kunengwa usesekara mu Rwanda.

Ishyaka ryanyu rifite imikoranire ndetse n’ amasezerano n’andi mashyaka arwanya ubutegetsi. Ese Leta y’u Rwanda yemeye kugirana imishyikirano n’ishyaka ryanyu ryonyine ndetse mugahabwa imyanya mu buyobozi hadahamagawe n’andi mashyaka arwanya ubutegetsi mwabyemera?

Murakoze, nibyo koko twagiranye amasezerano n’andi mashyaka atavugarumwe na leta harimo FDU Inkingi, PDP Imanzi n’andi. Igitekerezo cyo gukorana n’andi mashyaka akenshi nitwe twagiye dufata iya mbere, kuko dusanga abunze ubumwe ntakibananira. Kuba leta yakwemera ibiganiro hagati ya PS Imberakuri nayo ntibyaba ari igitangaza ariko hari ibidashoboka mugihe ibyo biganiro bitari mu nyungu rusange z’abanyarwanda ibyo biganiro nta gaciro byagira kuko mu banyarwanda navuze haruguru nayo mashyaka arimo kuko nayo agizwe n’abanyarwanda. Tuzi neza agaciro tugirana na bagenzi bacu mu masezerano dukora, ntabwo twajya mu yandi tubitebye.

Ishyaka ryanyu ritekereza iki ku Mwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa?

Ishyaka PS Imberakuri rizi mu mateka Kigeli V NDAHINDURWA nk’umwami w’u Rwanda kuva kuri 25 Nyakanga 1959 kugera kuri 28 Mutarama 1961 ubwo u Rwanda rwahinduye ubutegetsi bukava ku ngoma ya cyami rukaba republika. Nta mwanya kugeza ubu twigeze tubona wo kuganira nawe cyangwa abamuhagarariye ngo dushobore kungurana ibitekerezo. Nk’uko mu migambi twashyize imbere harimo no kurwanya ikintu cyose cyatuma umunyarwanda ahunga igihugu cye twe nka PS Imberakuri dushyigikiye ko umwami Kigeli V NDAHINDURWA ataha kandi agataha nk’abandi banyarwanda.

Muri make ishyaka ryanyu ryifuza ko u Rwanda rwagira ubutegetsi bumeze gute? U Rwanda mwifuriza abana n’abuzukuru banyu mwifuza ko rwaba rumeze rute?

Ishyaka PS Imberakuri ryifuza kugeza ku banyarwanda ubutegetsi bwuzuyemo urukundo, ubutabera n’umurimo, ubutegetsi buri munyarwanda wese agiramo uruhare mu kubushyiraho, mu kugena gahunda nyayo ibabereye.
u Rwanda twifuriza abana bacu ni u Rwanda rwuzuyemo amahoro, uburenganzira bwamuntu bwubahirizwa, u Rwanda umunyarwanda yishyira akizana, u Rwanda rurimo itangazamakuru ryigenga rikora ridahutazwa, u Rwanda rufite inzego ishatu zitandukanye kandi zigenga aha ndavuga urwego Nyubahirizategeko, Nshingategeko n’urwego rw’Ubutabera.

N’iki wabwira cyangwa mwasaba Président Kagame n’abamushyigikiye?

Twe nk’Imberakuri icyo twasaba umukuru w’igihugu nuko yakwemera ko abayobozi n’abarwanashyaka b’amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi abereye kw’isonga ko ari abere maze akabarekura nta mananiza abashyizweho akemera:
-Kunengwa ndetse nawe akananenga.
-Kwemera ibiganiro mpaka hagati y’abatavugarumwe na leta ayoboye.
-Kwemera abanyarwanda bakishyira bakizana maze kutavugarumwe na leta ntibyitwe kwigomeka.

Ni ubuhe butumwa mwaha abanyarwanda muri rusange n’abarwanashyaka banyu ku  buryo bw’umwihariko?

Icyo nabwira abanyarwanda ni uguhaguruka bagatsinda ingoyi bashyizweho y’ubwoba kuko aribwo butuma bakorerwa ibyo babona bibabaho umunsi ku wundi, bagahaguruka bakiga kuvuga oya.
Kubw’umwihariko Imberakuri zigomba kumenya ko uburenganzira buharanirwa kandi nta muntu ushobora kuguha agaciro utabigizemo uruhare tugomba kubumbatira ubusugire bw’ishyaka maze tukageza ku banyarwanda intego n’imigambi twabijeje igihe twafataga iyambere mu kunenga imikorere mibi y’ubutegetsi bwa FPR.

Ubwanditsi