Abavuga ko muri FDU hari ibibazo jye simbarimo: Jean Damascène Munyampeta

Munyemerere mbanze nshimire abarwanashyaka ba FDU kuba barashoboye kurangiza neza uriya mwitozo kandi bagatora abagabo n’abagore bo kugeza FDU aho bifuza.

Abenshi mu batowe turaziranye cyane. Ni abagabo kandi nizeye ko ababatoye batazabyicuza. Abavuga ko muri FDU hari ibibazo rero jye simbarimo.

Kuba abayobozi barahindutse ni ibisanzwe muri demokarasi. Kuba hari abataragarutse mu myanya ntibabyishimire, nasaba abatowe kimwe n’abarwanashyaka ba FDU ko batajya muri izo mpaka zidashira.

Abanyarwanda barababaye, bakeneye opposition ibavana ku ngoyi bariho. Abayobozi bashya rero nibavane amaboko mu mpuzu wa mugani w’abaturanyi, maze bakore icyo batorewe.

Naho abatishimira impinduka bazahoraho, haba muri FDU cyangwa ahandi. Ntibikaturangaze.

Jean Damascène Munyampeta

PDP IManzi