Abayisenga Emmanuel watwitse Kiriziya ya Nantes yari umupolisi mu Rwanda.

Emmanuel Abayisenga ni umunyarwanda wavukiye muri préfecture ya Gitarama (ubu ni Muhanga) akaba yarakoze akazi k’ubupolisi i Gitarama.

Ahagana muri 2010 yagiye mu gihugu cya Malawi hakaba hari abakeka ko yari yoherejwe na Leta y’u Rwanda kuneka impunzi zihaba, agezeyo yagiye kuba aho  bita Mangochi, ageze yo  yakiriwe n’umusore w’incuti ye witwa Musafiri Jean.

Akiri i Kigali yahamagaye Musafili amusaba ko yamwakira  kuko ashaka guhunga ko ngo  leta iri kumuhiga ngo imufunge,  yaba ngo  yarashyirwagaho  icyaha cyo  kwiba  ipikipiki ya polisi yakoreraga. 

Nyamara byaje kumenyekana ko atahigwaga ko ibyo yabivuze  kugirango ayobye uburari  impunzi zo muri Malawi zimwizere zumve ko ari impunzi nyayo  ataje kuzineka bityo abone uko yinjira mu mpunzi z’abanyarwanda ziri muri Malawi ntawe umwikanga.

Bamwe mu baduhaye amakuru bakeka ko muri Mangochi yahabaye agenzwa no gukora iperereza ku banyarwanda b’impunzi agamije kubakangurira kuyoboka ubutegetsi bw’igihugu bahunze, no gutera ubwoba abatemera kwitabira ibikorwa bya diaspora.

Bakomeza bavuga ko muri izo mpunzi yacengeyemo mu mirimo yazo y’ubucuruzi  higanjemo abo mu karere ka Ndiza na Rutobwe.

Bivugwa ko amakuru uyu Emmanuel Abayisenga yoherereje i Kigali ari yo  yatumye hakorwa iterabwoba ku mpunzi z’abanyarwanda ziri muri uwo mujyi,  bityo bamwe bemera kuyoboka.

Twamenyeko uyu musore abayisenga yakoze mu iduka ry’umunyarwanda uba muri Malawi ariko ufite ubwenegihigu bwa kimwe mu bihugu by’i burayi. Abayisenga ngo  yavuye  kuri ako kazi yibye amafaranga ajya kungana n’ibihimbi 400 by’amafaranga akoreshwa mu gihugu cya Malawi. 

Amaze kwiba ayo mafaranga, yavuye muri Malawi avugako agiye i Paris mu Bufaransa ariko ntabwo yigeze aca mu nzira nk’izo izindi mpunzi z’abanyarwanda ziri hanze y’igihugu zinyuramo, we ngo yavuye muri Malawi yerekeza i Kigali  ari naho yahagurukiye yerekeza muri France. 

Igiteye amatsiko kuri Emmanuel wageze muri Malawi avuga ko ahunze ubutegetsi bwa Kigali  nyuma akajya mu Rwanda akaza ndetse kubasha kuhasohoka yemye yerekeza mu Bufaransa akajya kuba mu mujyi wa Nantes.

 Twashoboye kumenya ko Emmanuel  yabaye  i Nantes yihisha abandi banyarwanda  ku buryo mu myaka umunani yahamaze ngo ntabwo azwi muri communauté rwandaise y‘i Nantes. Ngo ubusanzwe abanyarwanda baba i Nantes  baraziranye  ngo n’abadasabana kenshi ngo biratangaje ko mu myaka umunani ntaho baba barahuriye nawe.

Ubundi  ngo ntibisanzwe ko umunyarwanda ugeze mu bufaransa yimwa impapuro kugeza ubwo  urwego rushinzwe impunzi rusaba ko impunzi gusubira mu Rwanda.

Kuri Emmanuel kandi bikaba binavugwa ko asaba ubuhungiro atigeze avuga ko yari ubupolisi bikaza kumenyekana. 

Tukibaza kuri Emmanuel  ni ubwa mbere umunyarwanda w’umukirisitu akoze amahano yo gutwika Inzu y’Imana. Hari akaririmbo kera baririmbaga  mu Rwanda bavuga « Segafururu yaribye, yibye amafaranga ya kiriziya ngo arashaka ngeringeri y’umugore, ngo arashaka n’irange ryo gusinga inzu. » Ntabwo  higeze havugwa uwatwitse Kiriziya.

Umusomyi wa The Rwandan

Muhanga