Abdallah Akishuli yasezeye mu ishyaka PRM /MRP-ABASANGIZI rya Dr Anastase Gasana!

3. Bwana AKISHULI, Abdallah: Visi-Perezida ushinzwe ihuza-bikorwa (Executive Vice Chairman)

IBARUWA IFUNGUYE

YANDITSWE NA: AKISHULI ABDALLAH

97600 Mamoudzou- Mayotte

Tel : 00262639030023

E-mail : [email protected]

IGENEWE:  Dr GASANA ANASTASE, PEREZIDAW’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI Savannah, Georgia USA

IMPAMVU: kwegura ku mwanya wa visi perezida ushinzwe ihuzabikorwa by’ishyaka no gusezera mu ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI muhagarariye.

Bwana perezida,

Mbere na mbere ndagirango mbashimire mwebwe ubwanyu ndetse na bagenzi banjye ba visi perezida  bandi   twari dufatanyije kuyobora ishyaka PRM /MRP-ABASANGIZI ubwitange n’ubushake mwagaragaje bwo gushakira umuti ibibazo byugarije igihugu cyacu. Ibyo mukaba mwarabikoze mubinyujije mu nzira yo gushinga iri shyaka twari duhuriyemo twese.

Bwana perezida, nyuma yo kubitekerezaho neza kandi mu gihe gihagije nejejwe no kubamenyesha icyemezo kidasubirwaho nafashe cyo kwegura ku mirimo nari nshinzwe mu ishyaka ndetse no gusezera  mu mubare w’abanyamuryango b’ishyaka PRM/MRP-Abasangizi.

N’ubwo nsezeye mu ishyaka ariko ntibizambuza kuba nagira umuganda w’ibitekerezo nabaha  muramutse muwunkeneyeho kimwe n’uko nanjye ngize inama nifuza kubagisha numva ntacyambuza kubegera ngo muyingire mugihe mwaba mubinyemereye.

Mugihe gito tumaranye dukorana nashimishijwe n’uko twarakoranye neza kuburyo nibwira ko ubusabane n’urugwiro twagiranye ntakizabubuza gukomeza no mubihe bizakurikiraho.

Bwana perezida nimumara kwakira iki cyemezo mbagejejeho muzamenyeshe uwo nashyikiriza umutungo w’ishyaka nari mbitse n’uburyo nawumugezaho.

Mboneyeho kumenyesha abanyarwanda bose batahwemye kungaragariza ko banyuzwe n’ibitekerezo nagiye nshyira ahagaragara ko gusezera mu ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI bidasobanura   ko nsezeye  ku rugamba niyemeje rwo kubohoza igihugu cyanjye.

Mbijeje ko nkiyumvamo ubushake ndetse n’ubushobozi buhagije bwo kwitangira u Rwanda nk’uko bikwiye ndetse nkaba narabigize isezerano ridakuka, ariko kandi ndifuza kuba nsubitse by’agateganyo uwo murimo niyemeje ntagahato nkazawusubukura mugihe kitarambiranye kandi gikwiriye.

Bwana Perezida, ndangije mbashimira uko muzakira iki cyemezo mbagejejeho kandi mbashishikariza kudatezuka ku ntego mwiyemeje yo guharanira umuco w’ubworoherane,ubusabane no gusangiza abanyarwanda  ibyiza by’igihugu ari nayo ntego y’ibanze ikubiye mumahame remezo y’ishyaka PRM-ABASANGIZI.

Mugire amahoro

Bikorewe Mayotte kuwa 20 gicurasi 2013

AKISHULI Abdallah

(sé)

Bimenyeshejwe

  • Bwana MUKESHIMANA Isaac, Visi Pereziba ushinzwe Politiki
  • Bwana BATUNGWANAYO Janvier, Visi Perezida ushinzwe Amajyambere y’ Icyaro;
  •  Bwana BAMARA Prosper, Visi-Perezida ushinzwe umutekano

7 COMMENTS

  1. sinzi rwose murushaho kunsha intege ubwo ibyo mwari mwadusezeranyije birahagaze,ariko nibukako ubushize nabibabwiyeho ko dukeneye abantu bari determiné tudakeneye amashyirahamwe ngo ni amashyaka nka GASANA niki tumuziho kigaragara !!!!!!

  2. Umuntu wari ufite agatekerezo se ko agiye biriya bisambo bibili bisigaye Gasana na batungwanayo Janvier bizimarira iki. Ariko ni byiza ko ukuri kujya ahagaragara. Uzi ubwenge nave kuri gasna hakiri kare ataratakaza igihe cye.

  3. Abanyarwanda ntidushobora kumenya ibitekerezo mufite,n’agashya mwatugezaho,mutaje ngo mukorere mu gihugu,dore ko n’uwo Kagame murwanya abibemerera.Icyakora twe abahutu,abatutsi,n’abatwa,nimutuzanaho za politiki zanyu z’ivanguramoko kandi twari tumaze kuzibagirwa burundu,ntituzabemerera na gato. Muze mukore opposition ariko iteza imbere igihugu,ikanagihesha agaciro mu ruhando rw’amahanga.Politiki za ndi gahutu,ndi gatutsi,ndi gatwa,zarashaje hano mu Rwanda,ubu turarwanira gutera imbere muri byose gusa.Propagande twifuza ni ishyaka rivuga riti dore ishuri nabubakiye nimuntore,nabubakiye uyu muhanda nimuntore,dore mbagejejeho amazi meza mutari muyafite mu karere,transport,ibitaro,……nimuntore.Naho kuvuga ngo ndumuhutu,ndumututsi,ndumutwa nimuntore,ni zero ku banyarwanda,kuko ubu turajijutse ntawatubeshya.

    • bwana venuste wakubaka umuhanda, ibitaro, amashuru ute utari ku butegetsi? Mbere ya 1994, FPR wambwira yari aimaze kubaka ibitaro bingahe, imihanda ingahe, amashuri angahe? Uretse ko ibyo yari imaze gusenya hagati ya 1990 na 1994 byo byari byinshi. Ni iki kikubwira ko abo uvuga bageze ku butegetsi batakora ibirenze ibya FPR? Ariko se ubundi ko babihemberwa kandi akayabo igitangaza kiba kiri hehe? Ni nk’umugabo ahaha mu rugo rwe yarangiza akajya yirwa acyurira abana n’umugore. Naho ibya amoko impamvu babigisha kutayavuga n’uguhisha irondakoko ryokamye ubutegetsi bwa FPR, kuva mu butegetsi bwo hejuru,mu gisirikare, mu gipolisi kugeza no muri guverinoma aho abanyarwanda b’ubwoko bumwe bafite ministère zose zikomeye, ukibaza niba nta bandi banyarwanda bashobora ako kazi aho kubeshya abanyarwanda ngo barabarinze babarinze iki ko ahubwo bagiye kubashora mu ntambara n’akarere kose uzarokoka akaba azaba ari umurame?

  4. abdallah amakuru yawe?komera cyane natwe turaho namahoro murwatubyaye..uri gukorera mayote ni sawa ariko niba ukorera muri FDLR wahise wibeshya cyaneeeeeeeeeeeee garuka munzira yu kuri cg wigarukire murwanda wisubirire mukazi kawe kubu tax man .ngaho komera imana ikomeze ikurinde

Comments are closed.