Abo mu muryango wa Rwigara baragezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru dukesha ubushinjacyaha bw’u Rwanda aravuga ko Diane, Adeline na Anne Rwigara bazagezwa imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa gatanu tariki 6 Ukwakira 2017.

Nk’uko bitangazwa n’ubushinjacyaha ku rubuga rwabwo rwa Twitter ngo urukiko ruzasuzuma niba hari impamvu zikomeye zashingirwaho kugira ngo abaregwa bakomeze bafungwe by’agateganyo.

Nabibutsa ko Diane, Adeline na Anne Rwigara bafungiye kuva ku wa gatandatu tariki ya 23 Nzeli 2017 kuri Station ya Polisi ya Remera aho bamwe mubo mu muryango wabo binubiraga ko bafashwe nabi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ukwakira 2017, ubushinjacyaha bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo gushyikiriza dosiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ngo Diane akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ariko bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha naho Adeline we yarezwe icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri!

Icyaha byo kunyereza imisoro n’icyo gushaka kubangamira umutekano w’igihugu byo ubushinjacyaha bwavuze ko bwabyihoreye.