Aimable Karasira uzwi kandi nka Professor Nigga yarekuwe

Aimable Karasira

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali mu Rwanda aravuga ko Aimable Karasira uzwi no ku izina ry’ubuhanzi rya Professor Nigga yaraye arekuwe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu mugoroba wo ku wa mbere tariki 28 Mutarama 2019, nyuma yo kumumarana umunsi wose.

Nabibutsa ko Professor Nigga yafatiwe ku kazi aho akora ku munsi w’ejo ku wa mbere saa mbiri za mu gitondo.

Aimable Karasira ni umuhanzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza, kandi ku mbuga nkoranyambaga ntakunze kurya umunwa iyo hari ibyo abona bitagenda neza cyangwa byagombye gukorwa ukundi n’iyo byaba binenga Leta y’u Rwanda.

Ntabwo The Rwandan iramenya neza impamvu yari yafashwe na RIB nitubimenya turabibamenyesha.