Alain Mukuralinda aremerewe na byinshi!

Alain Mukuralinda nyuma yo kwivuruguta mu itekinika rya FPR yashinjaga Madame Victoire Ingabire ibinyoma nk’ingurube yivuruguta mu bisogororo, noneho uyu munyamuziki nyarwanda yafashe icyemezo cyo kutaba umushinja binyoma w’umucuranzi gusa noneho yabaye umwanditsi.

Mu gitabo cye mpisemo kutavuga izina kuko hakiri kare mu gitondo kandi nkaba ntarica umwaku, abagisomye bahamya ko ari imvange y’ibinyoma, kwinyuraguramo, itekinika, ikimwaro, kwiraza i Nyanza, kurimanganya…….

Si ibyo gusa kuko uwo munyamategeko-munyamuziki-mwanditsi ubu yafunguye ibiro mu Buhorandi ngo bishinzwe gufasha abashakishwa bakekwaho Genocide kumenya ibyo baregwa, mbese Mukuralinda ajya mu bushinjacyaha bw’u Rwanda kubarebera amadosiye yabo!!?? Ese ajya kuyabarebera cyangwa ajya kuyabahimbira???!!

Uyu munyamategeko-munyamuziki-mwanditsi nta soni agira zo kugaragara mu mihango nko gushyingura cyangwa ubukwe bw’abantu atatinye gushinja ibinyoma cyangwa atatinye kwita abanyabyaha n’abagenocideri ku mugaragaro.

Ngayo ng’uko uwapfuye yarihuse.