Yanditswe na Jean Michel Twagirayezu

Mu igenzura Minisiteri imaze iminsi ikorera mu turere dutandukanye tw’igihugu, kuri uyu wa gatatu ubwo itsinda riyobowe na Eng. Mutangana Frederic ryasuraga ibigo bitandukanye byo mu Karere ka Nyamasheke hari aho basanze abana bigira mu nzu z’imbaho zitarimo Sima.

Iri tsinda rya Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) riyobowe na Eng. Mutangana Fréderic ryasuye ishuri ribanza rya Mwito riri mu kagari ka Karusimbi, Umurenge wa Bushenge, maze umuyobozi waryo abasanganiza ikibazo cy’uko nta mazi bafite, ku buryo ngo nk’ubu bamaze amezi imyaka 7 batayabona.

Gusa, kuri iri shuri hari n’ikibazo gikomeye k’inyubako abana bigiramo zubakishije imbaho nazo zishaje, ndetse hasi nta na Sima irimo. Itsinda rya Minisiteri ryavuze ko ibi bishobora gukururira abana indwara zitandukanye zituruka ku mwanda. Si ibi gusa kuko yanavuze ko yavumbuye impanvu nyamukuru abana bazamuka nabi, byagera no mu ma kaminuza bikazamba. Mu yandi magambo ni nk’aho yakavuze ko ireme rihatikirira.

Ikindi ni uko aho abakobwa bisukurira mu gihe bagiye mu mihango ‘hateye isoni’, nk’uko itsinda rya MINEDUC ryabivuze. Kuri iki kigo kandi, muri uyu mwaka hari abana 16 bataye ishuri k’ubwo guhora bahatwa igiti ngo Ababyeyi babo ntibishyuye ay’inyubako.

Ubuyobozi bw’ikigo bukavuga ko bata ishuri bakajya mu mirimo yo kuroba mu Kivu cyangwa mu mirima y’imiceri, aho we yirinze kuvuga ko abataye amashyuri byaturutse ku babyeyi babo batishyuye amafaranga y’inyubako.

Iri tsinda rya MINEDUC ryanasuye ishuri ry’imyuga rya VTC Ntendezi, aho basanze iri shuri rifite ikibazo cy’ubucucike mu byumba by’amashuri kuko ishyuri rimwe ribarirwamo abanyeshyuri 145, ibaze nawe?.

Kuri iki kigo, icyumba kimwe gito kigiramo abanyeshuri 140, ku buryo usanga nk’abiga kudoda bahurira ku mashini imwe ari 30, kandi n’izi mashini bakoresha zanenzwe ko zitajyanye n’igihe.

Ikindi kibazo MINEDUC yasanze muri iki kigo ni icy’abana barangiza amashuri abanza bagahita bajya kwiga yo kandi ngo ubundi ryemerewe kwakira nibura abarangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Ibyo bakora ngo bitiza umurindi abana bata amashuri. Umushumba w’itorero Anglican uyobora Diyoseze ya Cyangugu iri shuri rishamikiyeho, Nathan RUSENGO AMOTI yabwiye Radio Rwanda dukesha iyi nkuru ko bashinze iri shuri kugira ngo abana b’abakene babone aho biga imyuga yababeshaho.

RUSENGO avuga ko bakomeje kwagura inyubako, ariko asaba ko Leta yabafasha ku kibazo k’ibikoresho. Eng. Mutangana Frederic uyoboye itsinda rya MINEDUC riri gusura ibigo byo mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko hari ahagaragara uburangare bw’abayobozi. Ati “Kugira isuku ku ishuri nabyo bisaba ingengo y’imari? Abanyeshuri bakwiterera indabo, bakanikorera isuku ariko rimwe na rimwe ubona haba mo uburangare bw’abayobora amashuri.”

Iki gikorwa cya Minisiteri y’uburezi cyatangiye mu cyumweru gishize, kigamije kunoza ireme ry’uburezi ritangwa mu bigo by’amashuri.