Amajyaruguru:Abaturage babangamiwe no kwakwa imisanzu ya FPR ku ngufu, abayibuze bakakwa imyaka bejeje!

JMV Gatabazi, Guverineri w'intara y'amajyaruguru akaba yari anakuriye igikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame mu Ntara y'amajyaruguru mu kinamico kiswe amatora mu 2017

Yanditswe na J.L. Ishimwe

Mu Rwanda mu nce zitandukanye muri iki cyumweru cyose habaga umukwabo wo kwaka abaturage umusanzu wa FPR inkotanyi. Gusa impungenge abaturage bo bafite n’uko bahora bakwa aya mafaranga, bakibaza ese mu Rwanda haba ishaka rimwe? Kuki ayandi yo yiyicariye atajya ababangamira abaka aya mafaranga? Ndetse udafite amafaranga agatanga ibyo yejeje. Ibi byatumye bamwe mu baturage batangira kwijujuta kuko batumva ukuntu uyu musanzu wakwakwa ku ngufu aho abawaka bakoresha uburyo bwo kunyura mu ngo z’aba baturage.

Gahunda uko iteye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ubwo ni bamudugudu, ndetse n’abashyinzwe umutekano muri buri mudugudu bakora iki gikorwa cyo gukusanya uyu musanzu, aho banyura kuri buri rugo baka amafaranga 500 y’u Rwanda cyangwa bakaka umuturage ibyo yejeje bitari bugure amafaranga ari munsi y’ayo.

Buri muturage ategetswe gutanga amafaranga 500 kuzamura. Bivuze ngo murabyumva ko umucuruzi atabahinguka mu maso atanga ayo, kuko we yitwa ko yifashije. Hari n’abo baca ibihumbi n’ibihumbi bitewe n’uko bagaragara mu bukungu.

Iki gikorwa cyane cyane kiri gukorwa mu turere twa Nyagatare, Gicumbi, Musanze, na Burera kuko ari naho baaturage baba batinya igitugu cya FPR kurusha ahandi.

Umwe mu baturage batuye akarere ka Burera witwa Mukabutera Jeanne d’Arc yaganiye n’ibitangazamakuru byinshyi byo mu Rwanda nka Radio 103.6 HOT FM dukesha iyi nkuru avuga ko abangamiwe na ba mudugudu bahora bamutera ngo yanze kwishyura amafaranga ya FPR!

Mukabutera yagize ati: ”Njyewe niba mfitanye ibindi bibazo na ba mudugudu bacu simbizi, buri gihe bahora bambaza umusanzu wa FPR, njye nkibaza abaturage nitwe dufasha FPR?”

Yakomeje avuga ko kuyatanga yakayatanze ahubwo amaze iminsi arwaje umuhungu we w’imyaka 18 kandi utari ufite n’ubwishyingizi mu kwivuza, akaba yarakubiswe isuka ya majagu mu mutwe na murumuna we akaza gutorokera muri uganda. Yakomeje agaragaza ko FPR yakamwihanganiye akazayishyura ari uko uyu muhungu we yakize.

Twabibutsa ko umuhungu we yari yakubiswe isuka ya majagu ku itariki ya 01/01/2018 nk’uko tubikesha ibitangazamakuru nka Urumuri.rw aho bagaragaza ko uyu musore yatangiye kuzana inyo mu matwi.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi J.M.V ni umwe mu Bayobozi bashya bashyizweho nyuma y’uko Kagame Paul agundiriye ubutegetsi, aho yabanje guhindura itegeko nshinga, agashyira mu baturage igitugu bakemera ko rihinduka batoye yego.

Uyu Gatabazi mwene Mwarimu Gatabazi uvuka ku Mulindi wa Byumba, tubibutse ko yari MC mu kwamamaza Kagame ari na byo byanamuhesheje kuyobora iyi ntara, ni umwe mu bagabo abaturage batinya ku myanzuro aba yafashe. Ari nako ari gukanga bano baturage, bityo bakumva ko ibyo bakora byose uyu musanzu bagomba kuwutanga kuko bishobora kubakururira akaga.

Ngizo imbaraga z’aba bayobozi ba za Mudugudu muri iyi ntara ndetse bakaba bari kwaka uyu musanzu bumva ko bahagarikiwe. Kandi uhagarariwe n’ingwe aravoma.