Ari Kagame na Barafinda ni inde ukwiye kujyanwa i Ndera?

Barafinda Sekikubo Fred

Maze kumva ikiganiro umufasha wa Barafinda na Televiziyo Ishema bagiranye, asobanura ko abaganga b’i Ndera bamubwiye ko Barafinda arwaye mu mutwe kubera ibyo avuga; byanteye kwibaza ikibazo gikurikira, “Ese ari Kagame na Barafinda ni inde wari ukwiye kujyanwa i Ndera kuvuzwa”? 

Maze gusuzuma amagambo ya nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame ahora abwira abaturarwanda, nasanze ariwe ukwiye kujyanwa i Ndera nk’uko nza kubisobanura neza.

Mu biganiro nabashije gukurikira bya Barafinda ubona ko ari umuntu uvugisha ukuri ku bibazo byugarije rubanda kandi ukabona ko ari umuntu bibabaza cyane. N’ubwo hari aho akoresha amakabyankuru nko kuvuga ngo afite imyaka 250 cyangwa se ngo yarerewe kwa Queen mu Bwongereza, ntibimubuza ko iyo avuze ibibazo nk’iby’abaturage basenyewe amazu ku maherere aba abikuye ku mutima.

Ikindi kandi n’uko njye mbona nk’aho asa n’uwangaga kugwa mu rwasaya rw’intare, kuko kuvuga ukuri wemye mu gihugu ku butegetsi bwa Kagame bigoye. Bigaragara nk’aho ariyo stratégie yahisemo yo kujya atebya ariko agakocoramo ibyo agaya ubutegetsi mbese akavanga urwenya no kunenga.

Ikindi cya Barafinda ni uko nta mvugo y’ubugome cyangwa y’inyandagazi twamwumvanye. Amagambo ye usanga afite ikinyabupfura kandi nta burakari namba. Ubona rwose nta buhemu Barafinda yifitiye n’ubwo bitabujije abagome kumujyana mu bitaro by’abasazi kumutera inshinge.

Abamutwaye kandi bari bazi neza ko afite umugore n’abana. Agahinda babasigiye ntibigira uko bingana. Wagirango bo ntibanabyaye iyo bakora ubugome n’ubuhemu bwo gutwara umuntu muzima ngo bakunde bashimishe Perezida Kagame, umwami w’inkomamashyi

Dore impamvu rero nemeza ko Kagame ariwe wari kujyanwa i Ndera.

Mu myaka irenga makumyabiri Perezida Kagame amaze ayobora, hari amagambo yagiye avuga ukibaza ukuntu umuperezida ashobora gutinyuka kuvuga ayo magambo bikagushobera. Hari amagambo yo kwica abantu, amagambo yo kwita abantu amazina nk’ibigarasha, hari amagambo yavuze ariko ugasanga arabeshya n’andi y’urukozasoni. Reka turebere hamwe amwe mu magambo yagiye avuga.

Ku itariki ya 05 Kamena 2014 Perezida Kagame mu ijambo yavugiye I Nyabihu yagize ati “Ahubwo turaza kongeraho, kubafata gusa? Usibye kubarasa? Turaza kujya tubarasa ku manywa y’ihangu rwose. Niba bashaka kumenya ukuntu dufata uburemere bw’umutekano w’Abanyarwanda turaza kubibereka ku manywa y’ihangu”.

Amagambo nk’aya ni urukozasoni, si amagambo ya Perezida wa Republika. Aho guhumuriza Rubanda uti “turaje tubarase”. Ariko iyo abivuga we wagirango ntava amaraso nk’abandi. Bigaragara ko nta gaciro afitiye ikiremwamuntu, niba icyo abona mu muntu ari ukurasa gusa.

Ntihashize igihe kandi, inkuru iba impamo da. Mu kwa kabiri 2018 inkambi ya Kiziba iba irashweho n’ingabo z’u Rwanda, babanyanyagizamo urufaya rw’amasasu ku manywa y’ihangu mu mpunzi z’abanyekongo, n’uko bamwe bahasiga ubuzima abandi barakomereka cyane.

Bamwe mu basirikari bari bahari bavuze ko bahawe amategeko yo kurasa avuye ibukuru. Kuba Perezida ntacyo yabivuzeho ni uko yari abifitemo uruhare rukomeye.

Kagame kandi yivugiye ku giti cye ko azicisha isazi inyundo akomoza ku bo bise ibigarasha. Kandi koko imvugo niyo ngiro Patrick Karegeya nyuma y’iryo jambo yanigiwe muri Afurika y’epfo. 

Kagame mu masengesho hamwe n’abayobozi b’amadini ati “ngo kuki Atari mwe mwabikoze” akomoza ku rupfu rwa Nyakwigendera Koloneli Patrick Karegeya. Iryo ryishongora rye ryo kumva ko ugomba kwica umuntu warangiza ukabirata ubundi ni iry’abantu basaze, abantu zavuyeho mu mutwe.

Kandi sibwo bwa nyuma yishongoyoye.  Tariki ya 9 Werurwe 2019 imbere y’ingirwa bayobozi b’u Rwanda yavuze ko ariwe wishe Nyakwigendera Sendashonga ngo kuko yari yarenze umurongo. Wagirango afite ububasha bwo gutanga no kwambura abantu ubuzima. Iyo ni imyitwarire y’abarwayi bo mu mutwe ntabwo ari iya Perezida w’igihugu.

Kagame kandi akunda gukoresha amagambo nka: muraza kutubona ati: “ikiguzi cy’ibyo mukora kiraba kinini cyane” ati “uwasenya iyi nzu ya Convention Centre namwica nanjye” n’izindi mvugo nyandagazi zidahesha namba umukuru w’igihugu ishema na gato. Ngirango mwese kandi koko mwiboneye ko ikiguzi ari kinini, kuko hashize ukwezi baba bishe Mutagatifu Kizito Mihigo bakazana ya matekinika yabo ngo yiriyahuye. 

Kubyerekeranye n’abasenyerwa amazu yabo ngo kuko ari mu manengeka, Kagame yagize ati” ngo ahandi bazana Tingatinga bagaterurana n’abarimo” ati” ahubwo sinzi impamvu mu bitinya.” Ngaho mujye munyumvira uyu muyobozi koko. Niba ibi atari ibisazi mumbwire ibyo aribyo.

Si imvugo zo kwica gusa, ahubwo agira n’imvugo z’ububeshyi bwo hejuru. Urugero ni nk’aho yakomeje kujya abeshya nta n’isoni bimuteye ngo narangiza manda ye ntazahindura itegeko nshinga ngo yiyamamaze. (ariko se izo mana zo zari kuva he ra). Ntibyatinze, we n’umumotsi we Evode (Alias Voda voda) baba bakoze itekinika, itegeko nshinga riba rihinduwe ku manywa y’ihangu da, Kagame atorwa n’amajwi atagira ingano 99%. Ibyago by’abanyarwanda biba biriyongereye kuko bakimufite, ubuziraherezo.

Nanzura rero nagira ngo nemeze ntashidikanya ko niba Barafinda yarafunzwe kubera ibyo yavugaga ; hari undi musazi mukuru umuruta wari ukwiye kujyanwa i Ndera kuvuzwa bitewe n’amagambo ahora avuga, uwo akaba ari Perezida wu Rwanda Kagame Pahulo. 

Banyarwanda, banyarwandakazi mwari mukwiye  gufasha umuvandimwe akaba na Perezida wacu mukamujyana i Ndera, kuko mwatwayeyo umuntu utari we. Mushake uburyo mumufasha bamushakire icyumba kimukwiriye i Ndera avurwe anaruhuke. Ni ukuri kandi dutunze umusazi kandi tumaze kumworora imyaka makumyabiri n’itanu. Mutabare Barafinda mumukure i Ndera mujyaneyo Kagame bamuhe ubuvuzi bumukwiriye.

Umusomyi wa The Rwandan