Kagame we sigaho kwitiranya umwanzi?

Perezida Paul Kagame

Umunyarwanda yagize ati: << Amacumu y’inda burya ntashira igorora>>. Arongera ati << Inda nini muyime amayira>>. Mu by’ukuri n’ubwo iyi mvugo yabaye cyangwa se yari izwi na benshi mu banyarwanda, ariko iyi mvugo by’umwihariko yagaragaye kandi yumvikana mu ndirimbo zagatangaza z’umuhanzi Rugamba Sipiriyani hamwe n’itorero rye Amasimbi n’Amakombe. Ntabwo ariko ngamije kuvuga kuri uyu muhanzi dore ko yanatabarutse mu gihe cya genocide, ahubwo ndashaka kwereka Kagame umwanzi we nyakuri mpereye kuri izi mvugo natangiriyeho, maze akareka gukomeza kwitiranya abanzi be yisasira inganda kandi agakomeza  agacura inkumbi.

Njyewe wandika iyi nyandiko ndi umuntu usanzwe kandi nibwo bwa mbere ntanze ibitekerezo kubyerekeye imitegekere y’iwacu i Rwanda. Ariko nasanze nshobora kuba mfite umusanzu natanga ku bibazo by’insobe byugarije akarere k’ibiyaga bigari cyane cyane mu rwa gasabo rw’imisozi igihumbi. Ndabizi yagiriwe  kenshi inama nziza, ariko najye nagira icyo mwibwirira n’ubwo nziko ari ukugosorera mu rucaca.

Mu by’ukuri abanzi ba nyabo ba Kagame nabagabanyijemo ibyiciro bibiri. Bamwe mushobora gutangara musanze tudahuje imyumvire ariko ni uko byumva akaya nyito y’ikiganiro cya  Semana na bagenzi be bo mu munyamakuru ngo : UKO MBYUMVA UBYUMVA UTE?

      I. Abanzi baba hanze y’U Rwanda:

Mu by’ukuri abo banzi mushobora guhita mutekereza RNC, MRCD n’ andi mashyaka menshi ya OPPOSITION.

Oya si uko mbibona rwose. Abanzi ba mbere ba Kagame nyabo ni bya bihugu rutura byamufashije guhirika HABYARIMANA no kwigarurira umutungo wa DRC yahoze yitwa ZAIRE nyuma yo kwangaza uwari umukuru w’icyo gihugu cyahoze ari igihangange mu karere k’ibiyaga bigari ariwe nyakwigendera MOBUTU SESE SEKO. Ibyo bihugu birimo USA; UK n’ibindi. Ntitwakwibagirwa ariko n’abantu ku giti cyabo cyangwa amasosiyete akomeye aturuka muri ibyo bihugu byo mu Burayi n’ Amerika. Urugero ni nk’uwahoze ari president wa Amerika   Bill Clinton ndetse na bamwe bo mu muryango we; uwahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Tony Blair n’abandi tutarondora. Ibi bihugu twabonye haruguru ndetse n’aba bantu twavuze ndetse nabo tutavuze, bazi neza Paul Kagame mu gihe yari ku rugamba rwiswe urwo kubohora u Rwanda ndetse na nyuma y’intambara. Bityo rero bagize Kagame igitangaza kugirango bibonere ibyo bashakaga byose bitavuze ko bayobewe ibyo yakoze byose. Bakomeza kumushyigikira kugirango bakomeze babone ibyo bishakira ndetse no kwanga ko avuye ku butegetsi vuba na bwangu yashyira hanze n’ibyo bakoranye tutatinye kwita AMAHANO. Mu by’ukuri tubihuje na ya mvugo natangiriyeho y’INDA NINI murabona ko abo bampatsibihugu batitaye ku nzirakarengane za hato na hato nka nyakwigendera KIZITO MIHIGO; abahoze ari abayoboke ba FDU nka nyakwigendera Anselimi, Boniface ndetse n’abandi batabarika. Iyo bakora ibyo, baba bahemukira Kagame kuko hari igihe kizagera bakamwigarama kandi ibyo twarabibonye akatari gake ingero ni nka: uwahoze ari perezida wa Liberia Charles Tayor, uwahoze ari perezida wa Ivory Coast Laurent Gbagbo; uwahoze ari perezida wa Lybia Col Muhammad Kadhafi ; uwahoze ari perezida wa Misiri Muhammad Hosni Mubarak ; Mobutu twavuze haruguru ndetse n’uwahoze ari perezida wa Sudan Omar al-Bashir wa vuba aha n’abandi batabarika. Mu by’ukuri aba bantu barakwanga rwose wowe Kagame. Ntibifuriza ineza wowe ndetse n’umuryango wawe kandi umunsi uzaba umwe ubwo bazaterura MAPPING REPORT maze bakagukoreza urusyo nka rwa rundi ujya uteruza abandi kandi ni wowe ubyivugira. Iyo mitungo yawe barayizi kandi aho wayihisha hose bazayitahura kandi aho babera abagome n’umuryango wawe ntibazawurebera izuba kuko bakunda urumiya bitavugwa. Wikwirirwa rwose upfusha amafaranga y’igihugu ubusa ukurikiza za maneko zawe ababa hanze y’igihugu ngo urahiga abanzi bawe . Ba NYAMWASA (RNC) nta bushobozi bafite bwo kugukura k’ubutegetsi; ba Twagiramungu, Rusesabagina, Sankara, n’ abandi bose baba hanze y’u Rwagasabo si abanzi bawe kuko bavuga ibitagenda wagombye gukosora maze tukabona amahoro. Gusa kimwe natwe twese ntabwo twishimiye imiyoborere mibi yawe na FPR ariko batanga ibitekerezo byabo bitandukanye n’ibyawe ariko nta bushobozi bwo kuguhirika bafite. Mbisubiremo umwanzi wawe wo hanze ni BA MPATSIBIHUGU ndetse n’abo wita INCUTI zawe z’akadasohoka. Tanga amahoro mu bana b’u Rwanda bibera hanze barwana n’imibereho ya buri munsi biterurira AMAKARITO. Kandi wibuke ko ayo mafaranga usesagura mu kuneka bene wanyu ubu yakabaye agoboka rubanda rugowe na cya cyorezo COVID-19.

 II. Abanzi baba imbere mu gihugu:

Ubajije abantu benshi umwanzi wa Kagame uba imbere mu gihugu ubwo ndavuga INTORE bahita batekereza Madame INGABIRE UMUHOZA, MAITRE NTAGANDA BERNARD, n’abandi nkabo. Ariko nagirango mbabwize ukuri aba bantu bararengana rwose. Mbisubiremo rwose KAGAME we aba bantu utazavaho wongera gucura inkumbi nk’uko wikoze mu nda wica KIZITO MIHIGO n’ubwo bwose nta perereza ryigenga rirakorwa, ariko twese tuzi ukuri n’ubwo benshi bicecekera.

Mu by’ukuri abanzi bawe ba mbere ni ba basirikare bakurinda wahaye IMISHAHARA y’umurengera ngo bakurindire umutekano. Nibyo koko mwese murakeneranye. Urabanezeza ngo ejo batazavaho bakwivugana ndetse ukabarutisha na bamwe mu ngabo nkuru mu rwego rwo kubagusha neza kandi ntagitangaje niko abanyagitugu bose bakora. Na none nabo baragukeneye kuko babona umushahara utagendanye n’ubumenyi bwabo ndetse n’akazi baba bakoze. Abo rero ntibifuza ko wava ku butegetsi kuko imbehe yabo yakubama. Ntibitaye ku byo wakora byose icyangombwa ni umushahara wabo ndetse n’icyubahiro wabahaye ubarutisha abandi bantu b’abanyacyubahiro aho mu gihugu. Abo rero ni abanzi bawe ba mbere kuko kuva kwawe ku butegetsi niko gukurwa amata mu kanwa. Unibeshye ugashaka kuvaho bakwivugana kandi bo bifuza ko wakomeza ugakora nabi kugirango ugumye ugundire ubutegetsi. Rero perezida KAGAME ntibagukunda habe na mba kandi abanyarwanda ndabazi, baragusingiza bakagusekera ndetse bakakwicira abo ubatumye bose ariko bamwe muri bo ntibishimye kandi ibyo ubakoresha umunsi umwe bizashyirwa hanze.

Abandi banzi bawe b’imbere mubana ni abaminisitiri, abasirikare bakuru, intore, nka ba JAMES KABAREBE, MAKUZA, NDUHUNGIREHE, BAMPORIKI, EVODE, TOM NDAHIRO n’abandi ntarondora hano. KAGAME we rwose abo bose bagukomera amashyi bakubeshya ngo baragukunda banga kukubwiza ukuri ngo bakomeze bibonere umugati kabone naho wa kwica incuti zabo cyangwa bamwe mu miryango yabo yakure ntacyo bakumariye nibo banzi bawe kandi umunsi wavuyeho uzabyibonera n’uko wenda wazaba utagihumeka. Bagukundira INDA NINI natangiye mvuga ariko nibo banzi bawe ba mbere. Inama nakugira wikwirirwa uneka abantu barimo nka INGABIRE UMUHOZA; bene RWIGARA ASINAPOL n’abandi wumva ko ari abanzi bawe rwose ndakwingize rekeraho kumena amaraso y’inzirakarengane. Burya KIZITO yazize ubusa ntabwo yari umwanzi wawe ahubwo nta muntu wagukundaga nka KIZITO MIHIGO ikibabaje ntateze kugaruka! Abo bayoboke ba FDU cyangwa DALFA ya MADAME INGABIRE urabahora ubusa rwose wishakira umwanzi aho atari. Banyarwanda mwirirwa mwica abantu ubu butumwa namwe burabareba musigeho kwihekura kandi ejo ejobundi muzabibazwa. Nyamara burya incuti nyayo ikubwiza ukuri ndetse niyo waba wakoze amakosa, ariko umuntu wanga kukubwiza ukuri kandi yiyita incuti yawe burya aba akubeshya.

MUNYANDIKO ITAHA NZABWIRA KAGAME ICYO YAKORA AKUNGA ABANYARWANDA. 

Mbaye mbashimiye.

Umusomyi wa THE RWANDAN.