Bamwe mu baziranye na Dr Augustin Ngirabatware baburiwe irengero!

Dr Augustin Ngirabatware

Yanditswe na Ben Brugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Nzeri 2018 aravuga ko inzego z’iperereza z’u Rwanda zashimuse abagabo bane bakaba bafungiye ahantu hatazwi.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo abo bagabo bane barimo uwitwa Anselme Nzabonimana, amakuru dufite akaba avuga ko bazira gusa kuba baziranye na Dr Augustin Ngirabatware wahoze ari Ministre w’imigambi ya Leta n’ubukungu mu Rwanda kuva kera bakiri n’abana.

Nabibutsa ko muri iyi minsi Urugereko rw’inkiko mpuzamahanga rwasigaye rukurikirana imanza zasizwe n’urukiko mpanabyaha ku Rwanda rwa Arusha rwacyuye igihe rwemeje ko urubanza rwa Dr Augustin Ngirabatware ruzasubirwamo mu mizi nyuma y’aho urukiko rumaze kubonera ibimenyetso bishya.

Ntituramenya niba aba bagabo bashumuswe bafite aho bahuriye n’urubanza rugomba gusubirwamo niba bateganyaga kuzamushinjura cyangwa niba bashimuswe ngo baterwe ubwoba batange amakuru yakoreshwe mu kumushinja cyangwa bategekwe kuzamushinja.

Turacyabikurikirana!