BIHWANIYEMO Y’AKAMASA: Gallican Gasana

Gallican Gasana

Ijambo bihwaniyemo, byahwaniyemo cyangwa se guhwaniramo rikunze gukoreshwa mubyo nakwita nk’igurana ariko rijya gusa n’ubwambuzi; aho uwabuze icyo yishyura atanga icyo afite cyangwa se akamburwa icyo afite bamubwira bati turatwara ibi maze bihwaniremo.

Muti ese bihwaniyemo ihuriye he n”Akamasa kazamara inka kazivukamo”
Iyo urebye ibikorerwa abacikacumu kuva genocide yarangira, ibyinshi ubutegetsi bwa FPR bubinyujije muri za gahunda za leta nka:
Gacaca, Ndi umunyarwanda, Ngwino urebe, Umushyikirano…….Iyo ushishoje ibikorwa muri ayo ma gahunda ya leta niho koko wagira uti Byahwaniyemo.
Ikibazo ariko nuko uko guhwaniramo gukorwa hagati y’abadafite uburenganzira bwo kwemeza iyo byahwaniyemo.

Iyo urebye uko abahutu basabwa gusaba imbabazi z’icyaha cya genocide ariko ugasanga izo mbabazi bahatirwa kuzisaba abo batakoreye icyaha kandi abo bagikoreye bahari, ubona koko byarahwaniyemo, kandi uwo muhutu usaba imbabazi uwo atahemukiye, biramworohera kuzisaba, nuwo azisaba bikamworohera kuzimuha maze bigahwaniramo.

Iyo basaba umuhutu utarishe gusaba imbabazi z’icyaha atakoze kandi abagikoze bahari, ubona ko abicanyi b’impande zombi bibereye muri negociation ya byahwaniyemo, ugasanga abakagombye kuba bari muri iyo negociation yo guhwaniramo nta jambo na rimwe bafite, na ya bihwaniyemo nyirizina igata isura yakagombye kugira, kuko guhwaniramo ubundi biba hagati y’abantu babili bafitaniye umwenda(ideni) bagerageza kureba uko baguranana ibihwanyije ikiguzi ibyo baheraniranye.
Naho iby’iwacu, ni nka bya bindi bya “mumire, akumire, nurangiza nanjye nkumire” bihwaniremo.

Binyibukije cyera tukiri bato dukina amabiye, ngira ngo benshi muribuka amagambo cyangwa se amategeko yifashishwaga ngo umukino ubashe kugenda neza. Ayo mategeko y’umukino w’amabiye anyibutsa ibikorerwa abacikacumu babuzwa uburenganzira bwabo busesuye.

Amwe muri ayo mategeko nka:
-Pas toucher
-Pas dondi
-Pas byose
-Double pas
……..Nandi menshi ntashoboye kwibuka hano yakoreshwaga muri Dogoma aho bakiniraga amabiye, sinzi niba uyu munsi uwo mukino ukibaho.
N’umucikacumu uyu munsi mbona nta toucher, nta dondi nta byose; aho abandi bikinira, bari muri negociation ya bihwaniyemo we nta jambo ahafite kandi ariwe wakagombye kwemeza ko bihwaniyemo.

Iyo Kagame asabye umucikacumu gufungira sentiments mu kabati, abandi bakungamo ngo “nta gushingira politiki ku Bantu batakwuzura Tata”, cyangwa ngo “RPF ntiyari Croix Rouge”, musanga aho bitahwaniyemo ari he?

Iyo Umucikacumu arega Camarade mu nkiko tutibagiwe n’agacaca, agashyirwa ku rutonde rw’abashakishwa n’ubucamanza, yarangiza muri Ngwino urebe akakirwa n’abayobozi bakuru mu ngabo za RDF ntacyo yishisha, yarangiza agasubirayo yemye kandi yigamba kuri abo bacikacumu; aho bitahwaniyemo nihe.

Iyo Kabarebe yakira Rwarakabiye bahoberana, Ingabire agashyirwa mu munyururu azira FDLR ya Rwarakabije, aho bitahwaniyemo nihe?

Iyo Mushayidi akatirwa burundu kuko yarwanije imikorere mibi ya FPR, umu genocidaire wishe iwabo agafungwa imyaka 10, aho bitahwaniyemo nihe?

Iyo Rwigema rwa MDR yiswe indimburabatutsi ari uko ahunze igihugu, akagirwa umwere ariko agaruwe mu gihugu; aho bitahwaniyemo nihe?

Iyo Kagame yemeza ko mu Rwanda hari espace politique kuko harimo abagenocidaire aho bitahwaniyemo nihe?

Iyo abacikacumu babwirwa ngo ese barinze babica iyo muhunga mbere nk’abandi mubona byo Atari uguhwaniramo?

-Abacikacumu bari bakwiye kwamagana Bihwaniyemo ikorwa hagati ya FPR n’Abagenocidaire naho ubundi bazisanga barabaye nka cya kironrwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe cyera.

-Abahutu batishe bari bakwiye kwamagana Bihwaniyemo ikorwa hagati yabo na FPR kuko bazisanga biswe abafatanyacyaha kandi koko bazaba barabyemereye muri “Ndi umunyarwanda”

-Abahutu bishe bari bakwiye kwamagana Bihwaniyemo hagati yabo na FPR kuko barishyura umwenda aho batawuriye.

-Abashyira mu gaciro bo muri FPR, bari bakwiye kwamagana Bihwaniyemo ikorwa n’akamasa mw’izina ryabo, kuko bazisanga barimo umwenda batazi uko wariwe.

Twese hamwe twamagane Bihwaniyemo y’”Akamasa kazamara inka kakazivukamo”.

Gallican Gasana